Abacuruza ibikozwe muri pulastike bazahabwa amezi 3 nihatorwa itegeko

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 17-04-2019 saa 14:43:35
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent

Abadepite basuzumye itegeko ibuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, n’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Bavuze ko nirisohoka, ibikozwe muri pulasitiki bizaba bihawe amezi 3 gusa ubundi nyuma yahoo uzafatirwa mu bikorwa binyuranyije n’itegeko ahanwe.

Depite Nyirarukundo Ignaciene uyobora Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yagize ati “Itegeko nirimara gusohoka, abikorera bagicuruza ibikoresho bikozwe muri pulastike bahawe amezi 3 yo kuba batagifite mu bubiko bwabo ibyo bikoresho, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.”

Yavuze ko hakozwe ibiganiro n’inzego zirimo Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo k’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA, aho yari ihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije Munyazikwiye Faustin hagamijwe kugira ngo itegeko rizasohoke na bo baritanzeho ibitekerezo.

Mu bitekerezo yahaye abadepite bagize komisiyo, Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Vicent Biruta, yibukije ko umushinga w’iryo tegeko urimo kuganirwaho nyuma y’ibiganiro yagiranye n’inzego zitandukanye nk’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, Urugaga nyarwanda rw’abikorera PSF. Ati “Gushyiraho igihe runaka ngo ibikoresho bitabora nka pulasitike n’amashashi bibe byacitse, birebana n’inyungu rusange ni byo bigomba kurebwa bwa mbere, hatitawe ku marangamutima y’ibyo abacuruzi bifuza.

Bake bazahungabana ntibabura n’ahandi hose mu bindi bihugu ni ko bigenda, icyo twakora ni ukuborohereza guhindura ibikorwa by’ubucuruzi bari barimo kandi birashoboka.”

Umushinga witegeko ugena ibihano ku bakoresha pulastike, ko umuntu wese urunda, ujugunya imyanda aho adafitiye uruhushya, ahabwa ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu, akanategekwa kuvanaho iyo myanda.

Uwo mushinga w’itegeko ukubiyemo ingigo z’amategeko 17, nyuma uzashyikirizwa inteko rusange y’Abadepite iwemeze.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.