Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Abacungagereza basobanuriwe ubwicanyi bwakorewe muri Kiliziya ya Ntarama

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 12-04-2019 saa 17:24:48
Umukozi wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ukorera ku Rwibutso rwa Ntarama, Umuganwa Marie Chantal, ni we wakiriye abacungagereza

Abacungagereza bayobowe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CG George Rwigamba, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, kuri uyu wa 12 Mata 2019.

Urwibutso rwa Ntarama ruri ahahoze ari Kiliziya Gatulika, Central ya Ntarama, mu Karere ka Bugesera. Rushyinguyemo abantu ibihumbi 5 barimo abiciwe muri Kiliziya no hafi yayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari kuwa 15 Mata 1994, ubwo icyitwaga inzu y’Imana cyatembaga imivu y’amaraso. Abapadiri b’Abataliyani bahabaga bazinze utwangushye basubira iwabo, ubwo Jenoside yari itangiye.

Abatutsi bamwe biciwe muri Kiliziya, abandi bicirwa mu kibuga cyayo, abandi bicirwa mu rufunzo ruri hafi yayo, nk’uko bisobanurwa n’umukozi w’urwibutso, Umuganwa Marie Chantal.

Abatutsi ba Ntarama bari bazwiho kwitabara cyane mu mateka yabo, uwo munsi benshi ntibabashije kuwurenga, ubwo bagabwagaho igitero n’abasirikari bafatanyije n’Interahamwe.

Ubusanzwe bari bazwiho kwirwanaho bikomeye kuko nko mu igeragezwa rya Jenoside mu 1992 mu Karere ka Bugesera, nta Mututsi wishwe muri Ntarama nk’uko Umuganwa abisobanura.

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ukorera ku Rwibutso rwa Ntarama, Umuganwa Marie Chantal, ni we wakiriye abacungagereza

Kuwa 15 Mata 1994 ariko, bamwe biciwe mu kiliziya, abandi muri sakirisitiya (sacristy) cyangwa akazu padiri yambariragamo, abandi bicirwa mu cyumba abana bigiragamo amasakaramentu.

Uwo munsi haje amabisi arimo abasirikari baturutse i Kigali, maze bica abo basanze ku kiliziya, bafatanyije n’Interahamwe zo muri ako gace, nk’uko Umuganwa abisobanura.

“Abari mu kiliziya bagerageje gukinga (ngo batabasangamo bakabica), abasenga barasenga, noneho bagenda babomora kiliziya, babomora imiryango, amadirishya n’ibikuta.”

“Baje koherezamo za gerenade, nyuma binjiramo hakoreshwa intwaro gakondo, imipanga, ubuhiri, ibyuma, mu kubahorahoza. Abari bihishe mu gikoni batwikiwemo ari bazima.”

“Babatwikishije za matela, amashara, imisambi, peteroli, nyuma bafata urukuta rw’icyo gikoni barubarenzaho, binjira mu gashuri abana bigiragamo amasakaramentu ya batisimu, barabica.”

Mu kwica abo bana, Umuganwa asobanura ko byakoranwe ubugome bw’indengakamere. Ati, “Bafataga amaguru, imitwe bakayikubita ku bikuta.”

Urwibutso rwa Ntarama ni rumwe mu nzibutso umunani ziri ku rwego rw’igihugu, rukaba rurebererwa na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ifite mu nshingano kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside.

Mu rwibutso hari amamwe mu bafoto y’abantu bahashyinguye, agaragaza imyenda bari bambaye, ibikoresho byo mu gikoni bari bahunganye, nk’amasafuriya, ibikombe n’amajerekani.

Umuganwa avuga ko muri iyo myenda hagiye hasangwamo amafaranga babaga bafite mu mifuka, ikarita ndangamuntu, inyandiko za kiliziya n’amakayi y’abana bahunganye.

Umwihariko w’amateka

Bugesera ifite umwihariko w’amateka ugereranyije n’utundi turere, kuko yakusanyirijwemo Abatutsi bakuwe muri Ruhengeli, Gitarama na Gikongoro, ngo bicwe n’isazi za tsétsé zahabaga.

Bugesera yari ituwe gakeya, igizwe n’igice kinini cy’ishyamba ryarimo izo sazi ziryana kubi, zohererezwa Abatutsi biganjemo abo mu Majyaruguru, mu myaka ya za 1959-60.

Umuganwa ati, “Abatutsi benshi bazanwe mu Bugesera baturutse mu gice cya Ruhengeri, Byumba, Gikongoro na Gitarama, ku buryo u Bugesera bwuzuye bagasagurira na Rukumberi.”

“Mu 1959 bazanye abo Batutsi babashyira mu nkambi kugira ngo bazicwe n’iyo tsetse, ariko n’indwara z’ibyorezo na zo zarabahitanye. Aba mbere baturutse Nemba mu Ugushyingo, nyuma haza aba Ruhengeri, mu mezi ane abarenga 105 bari mu bitaro, ab’imbaraga nke nk’abasaza bari bananiwe ubuzima bwa gihunzi, abana, abadamu bari bamaze kwicwa na macinya, tifoyide, tsé-tsé, n’izindi ndwara zitandukanye.”

Reba video igaragaza urugendo rwo kwibuka rwakozwe n’abacungagereza, n’ubusobanuro Umuganwa yabahaye ku nzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Ntarama

Ibyabaye bikwiye kuba isomo ku rubyiruko

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza (RCS), CG George Rwigamba, avuga ko urubyiruko rukwiye gukura amasomo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe i Ntarama.

Nk’abayobozi b’igihugu b’ejo hazaza, CG Rwigamba asanga urubyiruko rukwiye “guharanira ko ubumwe bw’Abanyarwanda bukomera, ndetse bakarinda igihugu kuba cyasubira mu marorerwa yabaye.”

Yunzemo ati, “Abantu bahungiye aha ngaha bazi ko bari burindwe, n’inzego z’ubuyobozi zari zibashinzwe ariko biza kuboneka y’uko aho kugira ngo babarinde ahubwo babateganyizaga kubica,. Ibyo rero ntibikwiye kongera kubaho kandi ababiharanira cyane ni urubyiruko rw’uyu munsi.”

Komiseri Mukuru wa RCS, Rwigamba George, aganira n’Imvaho Nshya, nyuma yo gusinya mu gitabo cy’abashyitsi ku Rwibutso rwa Ntarama

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama, abacungagereza bakomereje ku cyicaro cy’urwego rwabo kiri mu Karere ka Kicukiro, mu muhango wo kwibuka abacungagereza 14 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abacungagereza bakoze mu rugendo rwo kwibuka bajya ku Rwibutso rwa Ntarama

Umuganwa Marie Chantal arimo asobanura amateka y’abantu ibihumbi 5 bashyinguye mu Rwibutso rwa Ntarama

Abo muri Ntarama no mu bice bituranye na yo, bahungiye kuri Kiliziya bazi ko badashobora kwicirwa mu nzu bafataga nk’iy’Imana, baricwa

Kiliziya ya Ntarama yahinduwe Urwibutso rwa Jenoside kuva mu 1995, kubera ubwicanyi ndengakamere bwayibereyemo

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.