Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Abacungagereza bahuguwe kuri ruswa, basabwa kuyirinda mu mirimo yabo

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 3, 2018

Abacungagereza bo mu rwego rwa Ofisiye bahuguwe ku kurwanya ruswa mu mirimo yabo banasabwa kuyirinda kugira ngo akazi kabo ko kugorora kagende neza kurushaho.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yatanzwe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ku bufatanye na Polisi y’igihugu, Umuryango ‘Transparency Interanational’ Ishami ry’u Rwanda n’Urwego rw’umuvunyi.

Musangabatware Clement, Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa (Hagati) CG Rwigamba Georges, Komiseri Mukuru wa RCS (ibumoso) na DCG Ujeneza Jeanne Chantal (Komisreri Mukuru wungirije iburyo)

Nk’uko bigarukwaho na Musangabatware Clement, Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, ngo ruswa nta bwo ikwiye kureberwa gusa mu bantu babiri bayihanye, ahubwo n’uwabahuje agomba gukurikiranwa.

Ati “Itegeko rihana buri wese wagaragaweho na ruswa, kandi ntawavuga ngo banyoherereje amafaranga ariko sinari nzi iri ay’iki?”

Aha umuvunyi wungirije yakomozaga kuri ruswa itangwa binyujijwe mu kohererezanya amafaranga kuri telefoni, nayo ikaba yaratahuwe kandi igakurikiranwa kimwe n’ibindi byaha.

Umuyobozi w’Umuryango ‘Transparency International Rwanda’, Ingabire Marie Immaculée, na we yagarutse ku buryo bushya bwa ruswa busigaye bugaragara nk’ikenewabo na ruswa ishingiye ku gitsina, izo ruswa zikaba zidakunze kugaragara mu buryo bworoshye.

Yanagarutse ku bipimo byagaragajwe na raporo yakozwe n’uyu muryango, igaragaza ko ruswa igenda igabanuka mu nzego zimwe na zimwe zirimo Polisi y’Igihugu, inzego z’ubutabera n’Inzego z’Ibanze, ku buryo hari ikizere ko n’ahandi izagenda igabanuka, dore ko u Rwanda rufite ingamba zihamye zo kuyirwanya.

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Rwigamba George na we yagarutse kuri gahunda yo gushishikariza abaturage kwirinda ruswa binyuze mu biganiro n’ubukangurambaga.

Ati “Twatangiye ubukangurambaga mu baturage bujyanye no kwirinda ruswa,  kandi batangiye kubyumva”.

Abacungagereza bo mu rwego rwa Ofisiye bemeranyijwe ku gukumira no kurwanya ruswa iyo ari yo yose, cyane cyane ijyanye no korohereza abafunze kubonana n’ababasura.