Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Abacunga nabi umutungo wa Leta si ikibazo cy’ubuswa – Makuza

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Apr 27, 2018

Perezida w’Umutwe wa Sena, Hon Makuza Bernard, avuga ko imicungire mibi y’umutungo wa Leta mu bigo bya Leta bidaterwa n’ubumenyi buke cyangwa ubuswa. Ibi yabigarutseho ejo hashize ku wa Kane tariki ya 26 Mata 2018, mu nama nyunguranabitekerezo yabereye muri Sena ivuga ku micungire y’umutungo wa Leta.

Perezida w’Umutwe wa Sena, Makuza Bernard avuga ko abacunga nabi umutungo wa Leta atari ikibazo cy’ubuswa (Foto Inteko)

Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ingamba zo gukemura ibibazo bikomeje kugaragazwa n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ikaba yari ihuje inzego zitandukanye zirimo za Minisiteri, inzego za Leta zihabwa ingengo y’imari nini kurusha izindi, Ubushinjacyaha Bukuru, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi.

Hon. Makuza avuga ko hari ibigo bicunga neza umutungo wa Leta ariko hakaba hari n’abatabigeraho. Yongeraho ko ahagaragara imicungire mibi y’umutungo wa Leta bidaterwa n’ubuswa.

Ati “Ni ngombwa kwibaza impamvu bamwe babigeraho abandi ntibabigereho, kuri bamwe bikamera nk’aho ari akarande. Ikigaragara nta bwo ari ikibazo cy’ubumenyi bw’abayobozi cyangwa abakozi bashinzwe gucunga nyiri izina umutungo mu nzego za Leta, icyo nahamya ni uko atari ikibazo cy’ubumenyi cyangwa ubuswa kubera ko n’abanyereza umutungo cyangwa bawukoresha nabi mu zindi nyungu, usanga bakoresha ubuhanga buhanitse akenshi binagora ababakurikira mu nzego z’ubutabera”.

Abaragijwe gucunga umutungo wa Leta bafashe ingamba zo gukomeza guteza imbere umuco w’ubunyangamugayo, kugirana imihigo hagati ya Minisiteri, Inama y’ubuyobozi bw’ikigo n’Inama Njyanama iyo ari akarere, hagamijwe kugaragaza uruhare rwa buri wese mu micungire y’umutungo wa Leta.

Muri iyi nama kandi hagarutsweho kutongera kureberera no kwihanganira ibyitwa uburangare, ntibindeba, gusigana, ubuhemu, ubushake buke, gusesagura bikunze gukorwa n’abashinzwe gucunga imari ya Leta kuko bivutsa Abanyarwanda amahirwe y’iterambere n’imibereho myiza yabo.

Abashinzwe gucunga umutungo wa Leta bavuga ko bazakomeza kugira igenamigambi rinoze, kuvugurura imikoranire y’inzego zose za Leta, inzego z’imirimo z’ibigo n’imitangire y’amasoko ya Leta mu rwego rwo gukomeza gucunga neza umutungo wa Leta.

Ku bakurikiranyweho kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta, kuva mu 2014 kugeza mu gihembwe cya mbere cya 2017 hakiriwe amadosiye 173 yakurikiranywemo abantu 329, bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda 1 901 398 614.

Muri rusange Hon. Makuza yavuze ko ingengo y’imari imaze kwikuba inshuro zirenga esheshatu kuva mu 2005 ndetse bikajyana n’uruhare rw’amafaranga y’ingengo y’imari aturuka mu gihugu imbere.