Abacamanza mwirinde amakosa adindiza imanza – Prof Rugege

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 26-04-2019 saa 09:37:39

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege yihanangirije abacamanza bagira uburangare, abarya ruswa bagatuma imanza zidindira, avuga ko batazihanganirwa.

Prof Rugege yabitangarije mu Karere ka Nyagatare, aharimo kubera umwiherero wa munani uhuje inzego zose z’ubutabera ufite insanganyamatsiko igira iti “Imiyoborere myiza n’ubutabera; Twongere uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa tumuha ubutabera bumunogeye.”

Urukiko rw’ikirenga rugaragaza ko mu gihe cy’umwaka hacibwa imanza zigera ku bihumbi magana arindwi (700.000), ariko ngo hakaba umabare w’imanza bigaragara ko zitaciwe neza kubera amakosa atandukanye y’abacamanza arimo no kwakira ruswa.

Uyu mwiherero nk’ibisanzwe wahurije hamwe inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba yemeza ko guhurira hamwe kw’izi nzego byabaye umusemburo w’imikorere myiza, ariko agashimangira ko hadakwiye kubaho kwirara. Ngo ni n’umwanya mwiza wo gushakira umuti bimwe mu bibazo bikigaragara mu rwego rw’ubutabera.

Bamwe mubaturage basanga hakwiye ubukangurambaga bwimbitse mu guhangana na ruswa, ariko nanone hagakazwa ibihano no ku bayakira.

Minisiteri y’ubutabera na yo ishimangira ko ubutabera bugerwaho mu gihe habayeho ubufatanye bw’inzego.

Ibigo 14 bikorera mu nzego za Leta hamwe n’iz’abikorerera ni bo bagize urwego rw’ubutabera, bakaba basabwa gukorera hamwe kugira ngo hatangwe ubutabera bunoze, nk’uko byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.