Abacamanza bashya b’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare basabwe gukorana imbaraga

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 27-02-2019 saa 15:38:56
Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard (uwa 5 uvuye ibumoso) nyuma yo kurahiza Visi Perezida w'Urukiko Rukuru rwa Gisirikare n'umucamanza muri urwo rukiko (Foto James)

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yabwiye abarahiriye inshingano z’ubucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ko umurimo bagiyemo atari mushyashya kuri bo, ko ikigiye kwiyongeraho ari ugishyiramo imbaraga kugira ngo barusheho kuwukora neza.

Ibi Minisitiri w’Intebe yabibwiye Lt. Col. Bernard Rugamba Hategekimana warahiye ku mwanya wa Visi Perezida w’Urukiko rukuru rwa Gisirikare na Lt. Col. Innoncent Nkubana warahiriye kuba umucamamanza muri urwo rukiko, bombi bari basanzwe bakora mu rukiko rukuru rwa Gisirikare.

Yagize ati “Ibyo mugiye gukora si bishyashya kuri mwembi, igisigaye ni ugushyiramo imbaraga zidasanzwe, bizabafasha kuzuza neza inshingano zanyu. Icyo Guverinoma y’u Rwanda ibibutsa, ni ugukora imirimo yanyu kinyamwuga mukorera neza igihugu.”

Dr. Ngirente yabasabye gukorana neza n’abo basangiye umwuga no gutanga serivisi nziza mu rwego barimo, abashimira ikizere Guverinoma y’u Rwanda yabagiriye ubwo yabahaga inshingano bamaze kurahirira tariki ya 21 Mutarama 2019 mu Nama y’Abaminisitiri yateranye icyo gihe.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi no kubagezaho ibyo muzayikeneraho byose yaba amahugurwa cyangwa n’ibindi bikoresho muzakenera nk’uko bizaboneka mu bushobozi bwa Leta.”

Minisitiri w’Intebe yabibukije ko inshingano bahawe zisaba ubushishozi, abasaba gukora neza, gutanga serivisi nziza, gukora kinyamwuga nk’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’ubunyangamugayo.

Ati “Nk’uko Ingabo z’u Rwanda aho ziri hose zitanga serivisi nziza, namwe ni byo mutegerejweho kandi nizeye ko muzazisohoza neza.” Yashimiye Ingabo z’u Rwanda mu byo zikora byose mu kurinda umutekano w’igihugu ndetse n’imirimo yo mu nkiko zikora.

Lt. Col. Bernard Rugamba Hategekimana wahawe inshingano nshya zo kuba Visi Perezida w’Urukuko rwa Gisirikare, avuga ko imirimo arahiriye itoroshye n’ubwo yari asanzwe ayimenyereye, akavuga ko intego ye ari iyo gushyiramo imbaraga akajya asimbura Perezida w’Urukiko mu gihe adahari, nk’uko inshingano ze ziri.

Ati “Niteguye kongeramo imbaraga, nzita ku kubana hafi n’abacamanza b’urukiko nkagirana inama na bo kugira ngo imirimo ibashe kugenda neza.”

Avuga ko kuba umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ngo bisaba ko umuntu agira disipulini ya gisirikare, akongeraho ubunyangamugayo n’ubutabera agomba gutanga, agaca imanza akurikije amategeko.

Ati “Iyo uri umucamanza mu rukiko rwa gisirikare, uba ugiye gucira imanza bagenzi bawe b’abasirikire kandi b’abavandimwe bawe kuko musangiye umurimo, ugomba rero guca urubanza rutabogamye kandi rukurikije amategeko, bigusaba kwisunga amategeko kugira ngo ubashe gutanga iyo serivisi neza kandi ntawe urenganyije.”

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 21 Mutarama 2019, yabereye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ni yo yashyize mu myanya Lt. Col. Bernard Rugamba Hategekimana nka Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na Lt. Col. Innocent Nkubana nk’umucamanza muri urwo rukiko.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard (uwa 5 uvuye ibumoso) nyuma yo kurahiza Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare n’umucamanza muri urwo rukiko (Foto James)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.