Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ababyeyi barerera mu Ngo Mbonezamikurire (ECDs) barazivuga imyato

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 31-05-2019 saa 16:54:50
Mukanzigiye Jeanne akina n'umwe mu bana be arerera muri ECD-Kibirizi

Ababyeyi basogongeye ku kamaro k’Ingo Mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) baravuga ko zabunganiye mu kurera no kurwanya imirire mibi mu miryango yabo, bakaba bifuza ko iyi gahunda yakwizwa mu gihugu hose.

Abagiranye ikiganiro n’Imvaho Nshya mu Murenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyamagabe, bemeza ko bamaze kubona umusaruro w’Urugo Mbonezamikurire (ECD-Kibirizi) bubakiwe mu mwaka wa 2014 mu Kagari ka Bugarura.

ECD-Kibirizi yita ku bana barenga 1,000 barimo137 barererwa kuri santeri baturutse mu midugudu itatu, abarenga 330 bafashirizwa mu ngo (Home Based ECD), abarenga 150 bari munsi y’imyaka 3 y’amavuko basurwa aho batuye (Home Visitation ECD) n’abandi bagenda baboneka mu tundi tugari tw’Umurenge wa Kibirizi.

“Home Based ECDs” zihuza imiryango 10, ababyeyi bakajya basimburanwa mu kwita ku bana babo bashingiye ku mahugurwa bahabwa n’abafashamyumvire bahuguwe na Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP).

Ku bijyanye na “Home Visitation ECDs”, abafashamyumvire basura ababyeyi bafite imyaka iri munsi y’itatu bakabaha inyigisho zijyanye n’uko bagomba kwitwara, uko bonsa umwana, uko bita ku isuku y’umwana, iyabo n’iy’aho batuye n’ibindi, cyane ko inyigisho zitangwa muri ECD zishingira kuri serivisi eshanu ari zo uburezi, ubuzima, kunoza imirire, isuku n’isukura no kubungabunga umutekano w’umwana.

Mukanzigiye Jeanne ufite umwana warerewe muri ECD-Kibirizi kuva afite umwaka n’igice ubu akaba yiga mu mashuri abanza, avuga ko uretse kuba yarakuze mu mpagarike, kurererwa muri ECD byamukanguye ubwenge akaba ari umuhanga mu ishuri n’umunyamurava muri byose.

Mukanzigiye ati: “Ubu umwana watangiye amashuri abanza agiye kuzuza imyaka itandatu kandi ku ishuri ni umuhanga cyane. Undi urimo kurererwa mu kiciro cy’abana bari munsi y’imyaka itatu azi kubyuka asaba ko bamwuhagira kandi aba azi ko buri munsi agomba kunywa amata.”

Akomeza avuga ko na we nk’umubyeyi yahavomye ubumenyi bwo gutegura indyo yuzuye mu byo asarura mu mirima ye.

Ati “Ibitera imbaraga tubona hafi ni imyumbati, ibijumba n’amateke. Mu byubaka umubiri dufite ibishyimbo, amashaza na soya, n’imboga mu birinda indwara tukagira amashu, dodo na karoti cyane ko badukanguriye guhinga uturima tw’igikoni.”

Nyuma yo guhugurwa Mukanzigiye avuga ko yaretse imyumvire idahwitse ku mirire aho yumvaga ko guteka neza ari ugutegura ibishyimbo n’imyumbati cyangwa ibijumba gusa, n’umwaka ukaba warangira ari byo yirira mu gihe yumva nta cyo bimutwaye.

Abana barerewe muri ECD baba bafite itandukaniro mu bwenge no mu mikurire izira igwingira

ABABYEYI BAHABWA AMATA KU BUNTU

Ku munsi wo gufata amata usanga ibinezaneza ari byose ku babyeyi bafatira amata abana bari munsi y’imyaka itandatu y’amavuko.

Nyirabahire Marie Louise utuye mu Kagari ka Bugarura, Umurenge wa Kibirizi avuga ko yishimiye inyunganizi y’amata yahawe nubwo mu gace avukamo agaragara nk’uwishoboye.

Ati: “Umwana wange afite imyaka ibiri n’igice muha ayo mata kandi ubu ameze neza nta kibazo. Inzego z’ibanze zadusabye ko abana bose bari munsi y’imyaka itandatu bakwiye guhabwa amata. Nabyakiriye neza kuko byaradufashije cyane. Maze amezi abiri nyamuha kandi nabonye ko umwana arushaho kugira ubuzima bwiza.”

Mukarusagara Mariya waturutse mu Kagari ka Gashihe yongeyeho ati: “Ndashimira Leta yadukamiye, amata baduha yahinduye ubuzima bw’abana bange mu gihe cy’amezi atatu maze nyahabwa.”

Muri gahunda yo kongerera abagore ubumenyi ku bijyanye no gutegurira imiryango indyo yuzuye, kuri ECD-Kibirizi hatangirwa isomo ryo gutegura indyo yuzuye buri kwezi, rigahabwa ababyeyi biganjemo abaharerera.

GAHUNDA Y’UBUREZI IGERA NO KU BAKUZE

Mu burezi butangwa kuri ECD-Kibirizi, abana bahabwa ubumenyi bw’ibanze bubategurira gutangira amashuri abanza bajijutse.

Uretse abana bato, muri uru rugo higishirizwa ababyeyi 22 bakuze ubumenyi bujyanye no gusoma, kubara no kwandika.

Ababyeyi bakuze bakurikirana ingoga amasomo bahabwa

Mukarugwiza Colothilde w’imyaka 54 y’amavuko, yagize ati: “Ubu namenye gusoma, kubara no kwandika kandi mbere ntabyo nari nzi. Kera najyaga ku isoko bakampa amafaranga simenye kuyabara, ariko ubu nsigaye nzi kuyabara. Mpungukira n’ubundi bumenyi burimo gutegura indyo yuzuye, kuboneza urubyaro n’ibindi byinshi.”

Mukandagijimana Thaciene w’imyaa 41 y’amavuko yongeyeho ati: “Kera ntabwo ababyeyi badushyiraga mu ishuri ariko ubu Leta y’u Rwanda yatugiriye neza, n’abo mu kigero cyange biga gusoma, kubara no kwandika. Niyemeje gushyira mu bikorwa ubumenyi bwose mvoma hano.”

INGO MBONEZAMIKURIRE ZIKENEWE MU GIHUGU HOSE

Abafashamyumvire kuri ECD-Kibirizi barasaba inzego zitandukanye gufatanya gukwiza gahunda y’ingo mbonezamikurire mu gihugu hose, bagendeye ku musaruro babona zitanga aho zatangiriye.

Barasaba Leta y’u Rwanda kongera imbaraga byibura muri buri kagari hakajya hubakwa Urugo Mbonezamikurire rwunganira ingo zikurikiranwa n’ababyeyi (Home Based), ndetse ababyeyi bakarushaho kongererwa ubumenyi.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP) Dr. Asiimwe Anita, yemeza ko iyi gahunda ikenewe mu gihugu hose ariko agashimangira ko hakenewe ubufatanye bwa buri wese mu kongera Ingo Mbonezamikurire mu gihugu hose.

Dr. Asiimwe akomeza asaba Abanyarwanda kutitiranya Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato n’amashuri y’inshuke, kuko ari gahunda yashyiriweho kunoza imikurire y’abana b’u Rwanda.

Ati: “Abanyarwanda bakwiye gutandukanya Ingo Mbonezamikurire n’amashuri y’inshuke, kuko intego zazo uko ari eshanu zigamije gufasha mu mikurire y’umwana n’iterambere ry’umuryango, ntizishingiye ku burezi gusa.”

Dr. Asiimwe Anita agaburira amaata mu rugo mbonezamikurire rwubatswe ku mupaka w’u Rwanda na Congo i Rubavu

Kugeza ubu hamaze kubakwa Ingo Mbonezamikurire y’abana bato (ECD Centers) 4,325 mu gihugu ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Leta y’u Rwanda yatangiye kwagura iyo gahunda ibinyujije mu gushyigikira ubufatanye bw’abaturage bishyira hamwe bakarerera abana babo mu miryango bakajya bongererwa ubumenyi nk’uko bigenda ku Bajyanama b’Ubuzima.

Urugo mbonezamikurire mu karere ka Nyamagabe

Umwe mu babyeyi agaragaza amashu nk’imboga ziboneka mu karere ka Nyamagabe

Mukarugwiza Colothilde w’imyaka 54 y’amavuko yishimira ko yamenyeye gusoma no kwandika muri ECD Kibirizi

Mukanzigiye Jeanne akina n’umwe mu bana be arerera muri ECD-Kibirizi

Imyumbati, bimwe mu bitera imbaraga biboneka cyane mu Karere ka Nyamagabe

Bamwe mu babyeyi baje gufatira abana babo amata kuri ECD-Kibirizi

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.