Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Ababyeyi barasabwa kwitabira icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana

Yanditswe na Mukeshimana Dronique

Ku ya 23-04-2019 saa 16:49:56
Ababyeyi barakangurirwa kwita ku bana babo bamenya uko bahagaze kugira ngo barusheho gukura neza (Foto Dronique)

Minisiteri y’Ubuzima irakangurira ababyeyi kwitabira gahunda y’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana cyatangiye kuri uyu wa 23-27 Mata, 2019.

Ni gahunda isanzwe iba kabiri mu mwaka ikubiyemo gahunda zitandukanye zireba ubuzima bw’umwana n’umubyeyi zirimo guha abana ibinini by’inzoka kuva ku mwana ufite umwaka kugeza ku myaka 15, guha abana ibinini bya vitamine birinda ubuhumyi kuva ku bafite amezi 6 kugeza ku mezi 11, gupima abana bareba ko badafite imirire mibi bagendeye ku biro, uburebure n’umuzenguruko w’ikizigira, igikorwa cyo gutanga ifu ya “ongera intungamubiri” ku mwana uri hagati y’amezi 6 n’amezi 23, n’ubukangurambaga ku kuringaniza imbyaro, kwita ku isuku no kwigisha ababyeyi kugira ngo bashobore kuba bakwisuzuma inda mu gihe bakeka ko batwite ari na cyo gishya kiyongereye muri iyi gahunda kuko nubwo byari bisanzwe bihari abantu batabyitabiraga.

Umuyobozi wa porogaramu y’igihugu y’ikingira muri Minisiteri y’Ubuzima, Sibomana Hassan yagize ati “Turakangurira ababyeyi kwitabira kuko ni ngombwa cyane, bifite icyo bizamura ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kuko indwara zirushaho kugabanuka, nubwo kwa muganga abarwayi batagabanuka […] imyumvire irarushaho kugabanuka kuko abantu bajyaga kwivuza barembye ariko kubera inkingo baragabanutse.”

Soeur Dorothée Mukamusana, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gikondo giherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gikondo, Akagari ka Kinunga, yavuze ko iki gikorwa ari gahunda nziza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima, hakurikiranwa imikurire y’abana banabarinda indwara zitandukanye kugira ngo ejo hazaza Igihugu kizagire Abanyarwanda bazima, anashishikariza ababyeyi kwitabira izi gahunda.

Ati “Niba igihugu cyashyizeho gahunda nk’iyi, ababyeyi barasabwa kuyitabira. Hagomba kuba ubufatanye kugira ngo umwana akurikiranwe kandi ahabwe ibyo agenerwa n’igihugu nk’umubyeyi.”

Umuhire Providence, ushinzwe abajyanama n’isuku muri icyo kigo nderabuzima, nyuma yo gusura uduce dutandukanye twabereyemo ibi bikorwa yatangaje ko abaturage bagenda basobanukirwa umumaro w’izi gahunda zijyanye n’inkingo babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima.

Ati “Abaturage bamaze kubisobanukirwa ugereranyije no mu minsi yashize kuko abajyanama b’ubuzima babashishikariza kubyitabira mbere y’uko bitangira.”

Izi gahunda zo gutanga ibinini by’inzoka na vitamine ku bana bikorwa n’abaganga n’abajyanama b’ubuzima bikabera ku masite atandukanye aho hahurizwa hamwe imidugudu ine cyangwa itanu hakoherezwayo umuganga ubikurikirana no ku mashuri y’abana yaba ay’inshuke cyangwa abanza.

Habimana Charles, umubyeyi wagiye gukingiza umwana we ku kigo nderabuzima cya Gikondo, avuga ko izi gahunda za Leta zo gukingira abana ari ngombwa, ko ababyeyi bose bakwiye kuzitabira kuko zituma imikurire y’abana igenda neza.

Ati “Ababyeyi bose bakwiye kubyitabira kuko ni iguhugu kiba cyadutekerejeho nk’ababyeyi kugira ngo abana bacu bakure neza. Ntabwo umwana ari uw’umugore gusa cyangwa uw’umugabo ahubwo niba umwe atabonetse undi akwiye kuzana umwana bakamukingira kuko twese biba bidufitiye akamaro kandi tuba tugomba kumwitaho twese.”

Ababyeyi barakangurirwa kwita ku bana babo bamenya uko bahagaze kugira ngo barusheho gukura neza (Foto Dronique)

Umwanditsi:

Mukeshimana Dronique

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.