Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Ababyeyi barasabwa kumenya ibimenyetso by’indwara z’umutima ku bana

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Sep 13, 2018

Dr. Rusingiza Emmanuel, muganga w’indwara z’umutima z’abana mu bitaro by’ikitegererezo bya Kigali (CHUK) agira inama ababyeyi kumenya ibimenyetso by’indwara z’umutima zifata abana baba abazivukanye n’abazandura mu gihe gito bamaze kuvuka.

Dr. Rusingiza Emmanuel, Inzobere mu kuvura indwara z’umutima z’abana, mu bitaro bya CHUK

Agira ati “Ibimenyetso by’indwara z’umutima ku bana navuga ko bitandukanye ariko ibikunze kugaragara cyane ni igihe umwana abasha kuvuka ukabona ari muzima ariko nyuma y’ibyumweru bike agatangira agahumeka vuba vuba. Agahumekera hejuru, abagira ibyunzwe byinshi, yakonka akaruha, akaruhuka, akongera agatangira; ibyo byose bigatuma atiyongera mu gukura, akagira ibiro bike ugereranyije n’umwana muzima.

Ikindi kimenyetso kigaragara, ni igihe umwana avutse afite umwuka muke. Icyo gihe mu kanwa he, intoki ze, inzara ze ugasanga zabaye umukara cyane cyangwa ubururu. Icyo gihe ahumeka bimugoye kuko aba ashakisha umwuka bitewe nuko afite umwuka muke.”

Dr. Rusingiza asobanura ko kugira ngo umwana avuke afite indwara z’umutima nta makosa ahanini umubyeyi aba afite cyane ikoranabuhanga ritagera mu Rwanda ryereka abaganga ko umwana uri mu nda ashobora kuzavuka afite ikibazo runaka cy’umutima.

Ati “Ababyeyi batwite hari ibyo babasha kubona mu gihe umwana akiri mu nda, ariko hari n’ibyo batabasha kubona. Mu bihugu byateye imbere ibyo birakorwa cyane, ku buryo umubyeyi iyo babona umwana uri mu nda afite icyo kibazo bamusaba ko abyarira ahantu hafite ubushobozi kugira ngo navuka bahere ko bamuha ubutabazi mu gihe ari ngombwa.

Aha mu Rwanda ubwo buryo ntiburatera imbere cyane; hari ibyo babona, hari n’ibyo batabona. Ni yo mpamvu iyo umwana avutse umuganga w’umwana agomba kumusuzuma neza kugira ngo nabona hari ikintu gituma atekereza ko umwana avukanye indwara y’umutima yihutire kumwohoreza ku baganga b’inzobere ari bo twebwe kugira ngo ikibazo tukibone hakiri kare bityo natwe tubashe kuba twamusabira kubagwa hakiri kare.”

Akomeza avuga ko ikibazo gikunze kugaragara mu bana bavukanye ikibazo k’indwara z’umutima usanga abenshi batinda kugezwa kwa muganga w’inzobere bitewe no kudatahura ikibazo umwana yavukanye.

Umwe mu babyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya, ku bimenyetso yabonaga ku mwana we ufite indwara y’umutima kandi yarayivukanye, yavuze ko ikigaragara cyane kurusha ibindi ari umunaniro ukabije ku mwana.

Shyirambere Anastase ati “Yahoranaga umunaniro ukabije kandi udashira n’umuriro.”

Mugenzi we uvuza umwana ugize imyaka ine wavukanye indwara y’umutima yagize ati “Ikintu umwana afite k’ikibazo, ni ukuvuga ngo nta bwo ashobora kwirukanka, ahumeka nabi cyane cyane igihe haje igihe cy’ubukonje akagira ibicurane n’inkorora ibibazo bihita bivuka, icyo gihe tujya mu bitaro. Kwiga ariga ariko ni ukuvuga ngo yiga iminsi mike, ntabwo yiga neza.”

Dr. Rusingiza avuga ko umubare w’abana bavuka bafite ibibazo by’indwara z’umutima uri hejuru kuko buri mwaka ku bitaro bya CHUK baba bafite urutonde rw’aba barenga 100 baba bategereje guhabwa ubufasha burimo no kujyanwa hanze kubagwa umutima.