Ababyeyi bamazwe impungenge ku bana babuze imyanya mu bigo boherejwemo

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 15-01-2019 saa 10:25:51

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Munyakazi Isaac yamaze impungenge ababyeyi bafite abana bahawe imyanya bagasanga idahari, avuga ko barimo kuyihabwa.

Dr Munyakazi yavuze ko abagenewe ibigo bagasanga nta myanya irimo byatewe n’umubare w’abana bakoze ibizamini uyu mwaka biyongereyeho 7% mu gihe ibyumba byo bitiyongereye, byatumye amashuri yohererezwa umubare w’abana urenze abo yajyaga yakira.

Yagize ati: “Si ubwa mbere gushyira abanyeshuri mu myanya bibayemo ibibazo, abana tubaha imyanya tutazi uwo tuyiha kuko tugendera ku mazina na nomero zabo, hari abahawe ibigo bya kure bafite ibibazo by’ubumuga, bakaba barimo gufashwa, ariko nanone umubare w’abana bakoze ibizamini wiyongereyeho 7% ariko ibyumba byo ntibyiyongereye.”

Munyakazi avuga ko REB yakoranye n’abayobozi b’uburezi mu turere n’abayobozi b’amashuri mu gushakisha indi myanya, ubu habonetse ibindi byumba bishobora kwakira abo bana.

Ati: “Muri iki cyumweru abana bose baraba babonye imyanya bigiramo, turimo turabikoraho kandi bizashoboka, ababyeyi bahumure imyanya izaboneka, ni byo REB irimo gukoraho.”

Ku kijyanye n’umubare w’abana udahuye n’umubare w’amashuri ahari ku buryo amashuri abanza ari menshi ariko umubare w’amashuri yisumbuye ukaba muke kandi abana bose baritabiriye ishuri, Dr Munyakazi yavuze ko Minisiteri y’Uburezi izi ibyo bibazo byose kandi birimo gukorerwa igenamigambi, kuko byagaragaye ko hari n’ibyumba by’amashuri bifite abana benshi.

Ati: “Minisiteri ifite intego yo gukemura iki kibazo bishingiye ku mibare minini mu byumba by’amashuri, ariko ahanini imbogamizi zigaragara mu myaka ya mbere kurusha mu mashami, hari ubwo usanga hari ishami ririmo abana 15 n’ahandi nk’abo, tugiye kureba uko tubigenza kugira ngo ahari imibare minini igabanuke.”

Bamwe mu babyeyi bababajwe n’ibibazo bahuye na byo mu kujyana abana ku mashuri bagasanga nta myanya iriyo, ahandi bagasanga ku rutonde abayobozi b’amashuri bafite, amwe mu mazina y’abana batariho.

Ndatimana Alain ati: “Nta kibabaza nko kubona wishyuye amafaranga y’ishuri, waguze impuzankano y’ishuri ndetse n’ibikoresho byose biri kuri babyeyi y’ishuri, wagerayo ugasanga nta mwanya uhari, ugasabwa kugarura umwana ngo ashakirwe undi mwanya, ni imvune ikomeye kandi ni n’igihombo ku babyeyi.”

Rusaro Annie na we ni umubyeyi, avuga ko ikibazo bahuye na cyo ubwo bajyanaga abana ku ishuri muri Stella Matutina bagasanga nta myanya iriyo cyabateye agahinda kuko abana bari bamaze kwishimira ishuri bahawe, bishimiye kujya kwiga, ariko kubagarura ngo ishuri rirabuze, byabaciye intege cyane.

Ati: “Birakwiye ko gutanga imyanya mu mashuri yisumbuye cyane cyane ku batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange bikoranwa ubushishozi, bigaragara ko itumanaho hagati y’inzego ritagenze neza none ni twe ababyeyi n’abanyeshuri tubihombeyemo, rwose hakwiye kugira igikorwa ibi bibazo ntibizongere ukundi.”

Ababyeyi bahuye n’ikibazo cyo kubura imyanya mu mashuri abana babo bari boherejwemo barahumurizwa ko icyumweru kirangira bahawe aho bazajya kwiga.

Ababyeyi bamazwe impungenge ku bana babuze imyanya mu bigo boherejwemo

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.