Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Ababyeyi bagifite imyumvire itariyo ku myuga barasabwa guhinduka

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 01-07-2019 saa 16:35:31
Dr Gashumba James, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic

Mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu by’Afurika bamwe mu baturage bafite imyumvire y’uko umwana wize imyuga aba yananiwe kwiga andi mashuri asanzwe, agahitamo imyuga nk’amaburakindi, barasabwa guhindura iyo myumvire.

Dr. James Gashumba, Umuyobozi Mukuru wa RP (Rwanda Polytechnic) avuga ko umwana wize imyuga abaho neza atunzwe n’umwuga yize.

Yagize ati: “Twabaye nk’abata umurongo ibintu by’imyuga n’ubumenyi ngiro bisa n’ibisuzuguritse, aho umwana yiyumvamo ko agomba kujya kwiga Kaminuza bitakunda akumva ko bimunaniye akavuga ati reka mfe kujya kwiga imyuga”.

Akomeza avuga ko iyo urebye neza usanga ari ukwibeshya, kuko nta Gihugu gitera imbere kidafite abantu benshi bize imyuga n’ubumenyingiro, bakora nk’abanyamwuga.

Mu bihugu byateye imbere abantu bize imyuga ngo ni bo usanga bafite ingufu, aho umuntu abaza ngo uriya muntu ko yakize, mu kumusubiza bakavuga ko ari umukire kuko yize imyuga n’ubumenyingiro.

Imyumvire yo kuvuga ko uwize imyuga aba yabuze ikindi akora igomba gucika kuko byaje no kugaragara aho abantu bakenera abubatsi ugasanga barajya kubazana mu bindi bihugu kandi mu Rwanda hari abantu barangije kaminuza bari mu bushomeri.

Dr. Gashumba avuga ko mu Rwanda hatangiye gahunda y’uko abana bazajya biga imyuga bazajya baba ari abahanga, urugero atanga ni ishuri ryigisha ikoranabuhanga ryubakwa i Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba ryitwa ‘Rwanda Coding Academy’, ryatangiranye n’abana 30 b’abakobwa na 30 b’abahungu ariko bagize amanota menshi mu ikoranabuhanga mu bizamini bya Leta byo mu kiciro rusange.

Ikindi ni uko muri gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma (NST1) harimo ko abazajya bagana amashuri y’imyuga n’ikoranabuhanga barangije ikiciro rusange (Tronc Commun) ari bo bazajya baba benshi

Ubu ni bumwe mu buryo bwatangiye bwo kugira ngo abafite imyumvire y’uko abiga imyuga baba ari abaswa cyangwa badashobora kwiga kaminuza ahubwo babe ari abana b’abahanga. Isura y’uko baba ari abaswa igomba gucika, ababyeyi bakabimenya neza ndetse n’abanyeshuri bakabyiyumvamo. Ibi bizajya bijyana no kuzamura urwego rwabo rw’amashuri kugeza nibura mu kiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters ).

Ikindi ni uko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro agiye gukorana n’inganda, ku buryo igihe kinini k’imyigire y’abana biga imyuga bazakimara mu nganda aho bimenyereza imyuga. Dr. Gashumba agira ati: “Imyuga nta bwo yigirwa mu ishuri ahubwo yigirwa aho ikorerwa”.

Kamarade Charles wiga imyuga mu ishuri rya IPRC/Kigali, yatangarije Imvaho Nshya ko ashimishwa n’uko Leta yahagurukiye kwigisha imyuga kandi imyuga igahabwa agaciro, akagira ati “Kera nabonaga uwiga imyuga nkibwira ko amashuri yamunaniye, nyamara si ko bimeze. Kwiga imyuga bisaba ubuhanga kandi ni ahantu umuntu ashobora guhanga udushya kandi nta muntu w’umuswa ubasha guhanga udushya cyangwa kuvumbura”.

Akomeza avuga ko kwiga imyuga bituma abona ibiraka ndetse ugasanga abantu bamushaka ngo abakorere aho kugeza ubu yirihirira ishuri ndetse akigurira icyo ashaka cyose abikomoye ku mwuga yiga w’ubwubatsi.

Dr Gashumba James, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Rwanda Polytechnic

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.