Ababyeyi bagenda basobanukirwa indwara ya ‘autisme’

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 25-03-2019 saa 16:34:24
Impuguke kuri Autisme zo mu kigo cya Saint Nicolas cyo muri Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo zatanze amahugurwa kuri Autisme

‘Autisme’ ni indwara Abanyarwanda benshi bataramenya.

Mu gihe cyo gukura no gushabuka umwana uyifite arangwa no kwigunga, guceceka, kugaragaza kwiheba no kudasubiza muri byose.

Ni indwara idafite umuti ariko hari abafashwa bakayivurwa bagakira bakibeshaho.

Bamwe mu babyeyi bayirwaje bavuga ko byatangiye bakeka ko ari amarozi ariko ko nyuma bagiye basobanukirwa buhoro buhoro.

Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bwitwa ‘autisme’ bashima amahugurwa bahawe yo kubitaho mu rugo buri munsi iyo bavuye ku ishuri ribafasha muri icyo kibazo.

Ni amahugurwa yateguwe n’ikigo kita kuri abo bana cya autisme Rwanda, kigerageza gukosora ubwo bumuga.

Ayo mahugurwa yatanzwe n’impuguke kuri autisme zo mu kigo cya Saint Nicolas cyo muri Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yahawe ababyeyi b’abo bana ndetse n’abarimu biriranwa na bo ku ishuri mu rwego rwo kubongerera ubushobozi bwo kubafasha.

Impuguke muri autisme, Rosine Duquesne Kamagaju, wabyize akanabikoramo igihe kirekire mu Bufaransa, unakuriye autisme Rwanda, avuga ko iyo umwana yitaweho hakiri kare hari ibikosoka.

Avuga ko iyo ababyeyi bamaze kubona icyo kibazo ariko ntibasobanukirwe, hari abavuga ko ari amarozi, hari abakubita abana, ibyiza ni uko bagana abaganga babizobereyemo.

Umwe mu babyeyi bitabiriye ayo mahugurwa, Gahongayire Illuminée, ufite umwana w’umuhungu ufite ubwo bumuga umaze imyaka ine yitabwaho, avuga uko yabimenye umwana ageze mu mashuri y’inshuke abarimu bakamwanga bavuga ko adakurikira ibyo bamubwiye.

Avuga ko mu kigo cya autisme Rwanda ari ho babyemeje, batangira kumwitaho none ngo buhoro buhoro bigenda biza kuko ubu yicara mu ishuri agakurikira akaba yaranatangiye kwandika.

Gahongayire avuga kandi ko ayo mahugurwa bahawe ari ingirakamaro kuko atuma amenya uko akurikirana umwana we.

Abo babyeyi bagira inama abandi bafite abana bafite ubumuga muri rusange kutabahisha kuko hari ababakingirana, kuko ngo bashobora kubona ababitaho bakazagira icyo bimarira.

Umwe mu batanze ayo mahugurwa Joe Zach yavuze ko ari ngombwa ko abita kuri abo bana bahora bongererwa ubumenyi kuko ibiranga autisme ari byinshi, bityo ko n’uburyo bwo kwita ku bana ari bwinshi, bisaba kubwiga igihe kinini akaba ari yo mpamvu ngo bazakomeza kubahugura.

Impuguke kuri Autisme zo mu kigo cya Saint Nicolas cyo muri Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni zo zatanze amahugurwa kuri Autisme

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.