Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Ababitsa muri BPR bishimiye impinduka ku rwunguko fatizo yashyizeho

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 18-02-2019 saa 08:48:17
Banki y'abaturage y'u Rwanda yagabanyirije abakiriya bayo urwunguko fatizo (Foto Gentil)

Bamwe mu banyarwanda batuye Umujyi wa Kigali banejejwe n’impinduka Banki y’abaturage y’u Rwanda yamaze gukora yo kugabanyaho 2% ku mafaranga y’urwunguko ku nguzanyo.

Iyi ntambwe bayishimiye, aho bavuga ko bizagira impinduka nziza ku bakiriya bayo bakabasha gukora imishinga bifashishije inguzanyo.

Abo baturage bagaragaje ibyishimo byabo nyuma y’amasaha make ubuyobozi bw’iyo banki (BPR) butangarije itangazamakuru ko kuva tariki ya 01 Werurwe 2019 ari bwo icyo kemezo kizatangira kubahirizwa.

Munyankindi Celestin ni umuturage w’Akarere ka Kicukiro uvuga ko gahunda BPR yashyizeho igaragaza igikorwa cy’ubudashyikirwa nka banki imaze igihe kandi ifitiye gahunda nziza abayigana.

Yagize ati: “Iki kemezo cya BPR ni kiza cyadushimishije kuko hari ubwo dutinya gufata inguzanyo kubera inyungu uzayishyuraho uburyo iri hejuru kandi rimwe na rimwe tutanizeye neza ko imishinga yacu izunguka.”

“Biriya rero bizadufasha nk’abakiriya bayo mu gusaba inguzanyo ku rwunguko ruri hasi, ndetse na banki ubwayo biyongerere umubare w’abayigana.”

Karamuka Leandre abarizwa mu Mujyi wa Kigali mu murenge wa Gikondo, avuga ko amaze imyaka isaga 10 muri BPR ariko avuga ko ari yo ya mbere ibashije kugabanya urwunguko ku kigero cyo hasi kurusha izindi.

Agereranya n’andi mabanki avuga ko iryo gabanuka rizagira akamaro kabone n’ubwo hazashingirwa ku myitwarire n’ingaruka z’umukiriya ariko hari abazabyungukiramo kandi bikabafasha kunoza imishinga yabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi Mukuru wa BPR Maurice Toroitich, avuga ko iyo nyungu fatizo izubahirizwa ku nguzanyo zose ariko igatandukana bitewe n’impamvu zirimo; ingaruka (risks) ugurizwa ashobora guhura na zo zikaba zamuganisha mu gihombo, aho ufite ingaruka ziri hejuru, inyungu fatizo izajya yiyongera.

Ati “Iyo inyungu fatizo izashingirwaho ku bakiriya bose. Umukiliya wese uhawe inguzanyo muri banki (BPR), agomba kwitegura ko twashyize ku nyungu fatizo ya 14.5%.”

Nk’uko abisobanura imwe mu mpamvu ishobora gutuma inyungu fatizo irenga kuri 14.5% Toroitich avugamo nk’umuntu uhawe inguzanyo adasabwe ingwate nk’iyo ku mushahara, iy’igihe kirekire n’izindi usanga zigora banki gukumira no kubara igihombo byayitera, bityo bikaba biri mu bishingirwaho yiyongera.

Ashimangira ko iryo gabanuka rizatangira kubahirizwa guhera ku ya 1 Werurwe uyu mwaka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abakiriya bato n’abaciriritse muri BPR, Mugisha Shema Xavier, avuga ko kugabanya urwunguko fatizo bifitiye inyungu nyinshi abakiriya na Banki muri rusange.

Agira ati: “Bizafasha umukiriya kumenya icyo agomba gukora kugira ngo ahabwe inguzanyo ku giciro gito. Bizafasha banki gusesengura ibyago ishobora kugira bituruka ku nguzanyo zatanzwe zitishyurwa”.

Urwunguko fatizo, ni amafaranga umuntu uhawe inguzanyo asabwa kuzayungukira, afatwa nk’ikiguzi banki iba yayatanzeho. Amafaranga banki iguriza abakiliya, agizwe n’ay’abandi bakiriya bayibitsa nayo ikabungukira.

Banki y’abaturage y’u Rwanda yagabanyirije abakiriya bayo urwunguko fatizo (Foto Gentil)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

One Comment on “Ababitsa muri BPR bishimiye impinduka ku rwunguko fatizo yashyizeho”

  1. IYI NI INTAMBWE NI NZIZA YO GUTEZA IMBERE ABANYARWANDA ARIKO HAGABANYWE IBISABWA KUGIRA NGO AYO MAFARANGA UYAGEREHO ,KUKO BATUMA IBYANGOMBWA BISA NKAHO BIRIMO AMANANIZA BITYO AMAFARANGA AGASHIRIRA MU NZIRA UBYIRUKANKAMO.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.