Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Ababaruramari b’umwuga ni 39, harakorwa ibishoboka ngo biyongere

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jun 5, 2018

Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga (ICPAR) ruratangaza ko kugeza ubu mu Rwanda ababaruramari b’ubumwuga ari 39 gusa, ni mu gihe intego ari uko bagera ku 8000 ari na bo bakenewe mu bigo no muri serivisi za Leta.

ICPAR ikoresha ibizamini ku ibaruramari ry’umwuga kugira ngo inzego zinyuranye za Leta n’iz’abikorera babashe kubona abakozi beza kandi bafite ubumenyi mu ibaruramari (Foto Mugisha B.)

Urugaga rw’ababaruramari rushyirwaho n’itegeko Nº 11/2008 ryo ku wa 06/05/2008

Nk’uko bitangazwa na Muhire Jean Marie Vianney, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’uburezi muri ICPAR, iyi gahunda yo kongera umubare w’ababaruramari b’umwuga binyuze mu ikorwa ry’ibizamini ICPAR ibifatanyijemo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ifite intego yo kugira ababaruramari b’umwuga muri serivisi zinyuranye za Minisiteri, uturere, ibigo nderabuzima, utugari n’imirenge, ahakenewe abagera ku 8 000 bagomba guhugurwa muri porogaramu ya CPA na CAP.

Yagize ati “Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa ababaruramari 39 bize porogaramu za CPA na CAP (Certify, baracyari bake ugereranyije n’abakenewe ku isoko ry’umurimo”.

Mu babonye impamyabumenyi za CPA harimo abagore 2 bangana na 5% n’abagabo 32 bangana na 95%, hari n’abagore 17 bangana na 41% barimo kwitegura gukora ibizamini n’abagabo  24 bangana na 59%.

Ati “ Abiyandikishije bose hamwe gukora ibizamini ni abantu 1355.”

Yakomoje ku buryo bwo kongera umubare w’ababaruramari b’umwuga, avuga ko kuva kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 Kamena 2018 hatangijwe ibizamini mu byiciro binyuranye by’abakorera CPA na CAP, bikazamara iminsi 5 kuko bizasozwa ku wa Gatanu, tariki ya 8 Kamena 2018.

Muhire avuga ko abahabwa impamyabushobozi za CPA baba barakoze amasomo 18 ajyanye n’ibaruramari ry’umwuga, aho mu kiciro cya mbere bakora amasomo 8, mu cya kabiri bagakora 4 naho mu cya gatatu bagakora 6.

Avuga ko abamaze gukorera CPA na CAP baba bashakishwa ku isoko ry’umurimo, bityo abafite impamyabushobozi zayo bakaba badashobora kubura imirimo kuko basamirwa hejuru n’ibigo bya Leta kimwe n’iby’abikorera.

Muhire avuga ko ACPAR atari yo ishinzwe kwigisha ayo masomo, ko ahubwo yo ishinzwe gukora integanyanyigisho z’amasomo akwiriye kwigishwa, bityo abafite amashuri abyigisha akaba ari yo bagenderaho mu gutanga ubumenyi ku bitegura ibizamini.

Yongeraho ko abantu bose basoje amashuri yisumbuye bashobora kwiga izo porogaramu z’ababaruramari b’umwuga, cyane cyane abasoje mu ishami ry’imibare.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba abana barangiza mu mashami y’imibare gushaka uburyo bagira ubumenyi muri izo porogaramu zavuzwe haruguru kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bukenewe, kuko bizabafasha kubona imirimo bidatinze.

Ati “Si ngombwa ko uba ufite impamyabumenyi ya kaminuza kugira ngo ubone kwiga CPA na CAP, ahubwo umuntu ashobora kubona impamyabushobozi y’ababaruramari b’umwuga ataranarangiza ikiciro cya mbere cya kaminuza, kuko usoje amashuri yisumbuye wese arabyemerewe cyane cyane abasoje mu mashami y’imibare.”

Bamwe mu barimo kwiga CPA na CAP bavuga ko ari mu rwego rwo gushakisha imirimo mu buryo butagoranye ngo kuko nta muntu waba ufite ubumenyi bw’ibaruramari ry’umwuga ngo abure akazi, ari na cyo cyatumye bajya kubyiga.

Kaneza Henriette yize mu ishami ry’icungamatungo mu mashuri yisumbuye, avuga ko kuri ubu yatangiye ikiciro cya mbere cya CPA agamije kubona imirimo mu buryo butamugoye.

Ati “Kwiga ntibirangira uretse ko nge nta naho ndagera, ubu ndi mu kiciro cya mbere cya CPA, nahisemo gutangira kwiga iyi porogaramu mbere y’uko niga kaminuza kuko nifuza ko nimara kuyisoza nkabona impamyabushobozi, nzabasha kwiga kaminuza ntuje kuko nzaba mfite akazi kandihira kakampesha n’ibindi byinshi nakenera mu buzima bw’ishuri”.

Mulindahabi James na we arimo kwiga CAP kugira ngo azabe umutekinisiye mu by’ibaruramari, avuga ko kwiga iyi porogaramu abifatanyije no kwiga kaminuza, akaba azasoza kaminuza anasoje no kwiga CAP, bikazamufasha guhita abona imirimo bidatinze.

Abahabwa impamyabushobozi za CPA babasha kuba abayobozi mu by’ibaruramari mu bigo bakorera ni mu gihe ababonye impamyabushobozi za CAP baba ari abatekinisiye mu ibaruramari ry’umwuga.