Mu gihe abanyeshuri bo mu byiciro bitandukanye batangiye gukora ibizamini bya Leta, Minisiteri y’Uburezi yahishuye ko mu bidasanzwe byanogejwe muri uyu mwaka harimo n’uburyo bwo kubara amanota mu rwego rwo korohereza ababyeyi kurushaho gusobanukirwa ikigero cy’imitsindire y’abana babo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Gaspard Twagirayezu yabigarutseho ku wa Mbere taliki ya 18 Nyakanga nyuma yo gutangiza ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kuri GS Ntarama mu Karere ka Bugesera.
Ibizamini by’abasoza amashuri abanza byazojwe ku wa Gatatu bikaba bizakurikirwa n’iby’abasoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri bizatangira ku wa Kabiri taliki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2022.
Yavuze ko buri mwaka, ibizamini bya Leta bigenda birushaho kunozwa no gutegurwa neza ari na yo mpamvu n’uyu mwaka waranzwe n’udushya dutandukanye.
Dr. Twagirayezu yagize ati: “Mu rugendo rwo gutegura ibizamini hari ibyagiye bihinduka bimwe na bimwe, harimo uko byateguwe, harimo uruhare rw’abarimu rwiyongereye kurushaho, ariko nanone hahinduwe n’uburyo nanone amanota abarwa. Ibyo na byo ni ubundi buryo bwagiye bukorwa kugira ngo birusheho koroha, korohera abanyeshuri ndetse n’ababyeyi kumenya amanota y’abanyeshuri babo ariko ibyo na byo tuzabibabwira mu minsi iri imbere.”
Uburyo bwari buhari bwo kubara no gutangaza amanota mu bizamini bya Leta bwari ubukomatanyije (aggregates), aho amanota y’abanyeshuri yashyirwaga mu byiciro (Divisions) hagendewe ku kigereranyo cy’abahuriye ku manota ajya kungana ariko ntihatangazwe uko buri munyeshuri yakoze, bigatuma ababyeyi bamwe na bamwe bahera mu rujijo.
Hari bamwe bagiye banagaragaza ko uburyo umwana bivugwa ko uwatsinze kurusha abandi ari uwagize inota rimwe rikomatanyije (Aggregate) kurusha uwagize menshi kugeza n’ubu babyemera ariko badasobanukiwe ibyo ari byo.
Biteganyijwe ko gahunda yo gukosora ibizamini bya Leta izakorerwa kuri santeri 19 mu Gihugu hose.
Ibigo bitatu bizakosorerwamo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biherereye mu Karere ka Muhanga, hakaba ibindi bigo 11 (5 muri Kigali na 6 mu Ntara y’Amajyepfo) bizakosorerwamo ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, bitatu biherereye mu Karere ka Nyanza bizakosorerwamo abasoje amashuri yisumbuye n’ibindi bibiri by’i Rwamagana na Kayonza bizakosorerwamo ibizamini by’abasoza amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).
Biteganyijwe ko ibizamini bisoza amashuri abanza bizakosorwa guhera taliki ya 25 Nyakanga kugeza ku ya 27 Kanama 2022 mu gihe ibisoza icyiciro rusange (O-Level), uwa gatandatu w’amashuri yisumbuye (A-Level) ndetse na TVET bizakosorwa hagati y’italiki ya 10 Kanama kugeza ku ya 10 Nzeri 2022.
Minisiteri y’Uburezi yemeza ko urutonde rw’abatoranyirijwe gukosora ibizamini bya Leta ruboneka ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA).


Byaba ari byiza kugira ngo umubyeyi amenye neza uko umwana we yakoze.
Ibi byo kugaragaza amanota n’ibyo sawa rwose, naho ubundi bashyiraga ababyeyi mu rujijo.
Mugire amahoro y’ Imana!
Nukuri aya makuru Minisiteri y’ Uburezi yatangaje, ni ingenzi dore ko abanyeshuli n’ ababyeyi bazarushaho gusobanukirwa n’ amanota abo banyeshuli bazajya babona.
Twifurije insinzi abanyeshuli bose bari gukora ibizamini! Twifurije kandi abarimu bose bazakosora ibizamini abo banyeshuli bazaba basoje gukora, kuzagira akazi keza karangwa n’ umurimo unoze!
Mugire amahoro y’ Imana!!
Murakoze cyane!!!
Ni byiza cyane kugaragaza amanota agendeye uko abana barushanyijwe bihereye ku menshi kugeza kuri make
Bivuga ko bajya bayabona kw’ijana
Byaba ari byiza
Ni byiza cyane rwose uburyo bwashyizweho ni bwiza cyane bityo buri wese ajye abasha kumenya uko imitsindire ihagaze. Murakoze cyane
Ububuryo Ni bwiza cyane kuko buri wese amenya umusaruro umwanawe yabonye adakekeranya
Rwose let’s numubyeyi yarebye kure kuko ababyeyi ndetse n’Abarimu ntibari basobanukiwe uko Barbara ariya manota
Bazagarure n’uburyo bwo kugaragaza uko ibigo byakurikiranye mu mitsindire
Ntako bisa gusa bite no kumyigire kurusha gutanga amanota kuko sibyo byihutirwa cyane kuku umusaruro uva kubyo wabibye
Reka turebe uko ireme rihinduka rikagera ahashimidhije binyuze mugutangaza amanota!!
Ni byiza rwose bizadufasha kumenya ikigero k’imitsindire y’abo turera n’ abo turerera bave mu rujijo.
Gahunda y’ abacheckers ntizongera kubaho se Kobo batavuzweho mu bijyanye no gukosora neza
Nibyo amanota bayagaragaze kuburyo umubyeyi asobanukirwa.nkatwe twatabonaga ari ku 100%•
Bisobanuke PE
Checkers basabwe uturere dufite marking centers. Ahubwo ayo makuru yaragucitse.
Nonese ko uturere twabajyanye ntitubahé ama site bazakireraho
Abarimu ba P6 NESA nabo ijye ibibuka mu bizamini Dore ko n’abakosora uturere twishyiriramo abazwi ba lower ahanini!
Nibyiza rwose, byadutera urujjo, bizaba byiza nibashyira ku 100%
Very nice
Nkurikije aya makuru y’ilosora nketse KO ingengabihe y’umwaka utaha ishobora kuzasohoka itinze pe bityo bikaba byadutinza kubasha kugira imyiteguro twebwe nk’ababyeyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’uburezi muri rusange
Rwose amanota Kuri %kuko ibindi byaraducanze.
Byiza cyane rwose ibyifuzo byabayi bizibahirizwe
Amanota azasohoka ryari?