Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

70% by’abasura ingoro z’umurage w’u Rwanda ni Abanyarwanda

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya May 24, 2018

Ambasaderi Robert Masozera, Umuyobozi mukuru w’ikigo k’igihugu k’ingoro z’Umurage w’u Rwanda, avuga ko ubukerarugendo mu ngoro z’umurage w’u Rwanda bugenda bugera ku rugero rushimishije kuko ubu buri mwaka abazisura bagenda biyongera ariko n’amafaranga yinjira, aho abagera ku bihumbi 200  buri mwaka bazisura, ayinjira na yo akarenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda. Igishimishije muri ibi kikaba ko Abanyarwanda mu bazisura bagera kuri 70% ari urubyiruko.

Ibi ni bimwe mu biboneka mu ngoro z’umurage w’u Rwanda ( Foto R James )

Amb. Masozera avuga ko ibi byo gusura ingoro z’umurage w’u Rwanda bitandukanye no gusura inyamaswa nk’Ingagi cyangwa amapariki kuko ho 70% basura ari  abanyamahanga, 30% ugasanga ari Abanyarwanda.

Ambasaderi Robert Masozera avuga ko anezejwe n’uburyo Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bagenda barushaho kumenya no gukunda umuco nyarwanda, aboneraho gusaba ababyeyi gukundisha abana umuco nyarwanda.

Yagize ati “Abantu bashobora kwibwira ko kwigisha umwana kuboha ikirago nta cyo bivuze ariko iyo tubikora hari u Rwanda tuba turema mu mwana, bikaba ari n’ibikoresho bitunga abantu kuko bigikenewe, bakaba babigira ubucuruzi bikanarushaho gukurura abakerarugendo.”

Avuga ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwigishwa ubumenyi gakondo nk’ububoshyi, gutaka amasaro, kubumba, imbyino gakondo, ubugeni n’ubundi bumenyi gakondo hakabamo n’umuco mu mikino gakondo nko kubuguza, imbyino za Kinyarwanda z’imishayayo, intore, kunyabanwa (umukino ukoreshwamo inkoni), gusimbuka, urukiramende, kurasa  intego n’ibindi, kuko byose bivuze ibintu bikomeye mu muco nyarwanda.

Kuba urubyiruko rusura ingoro z’umurage w’u Rwanda biratanga ikizere

Amb. Masozera avuga ko kuba urubyiruko ari rwinshi rusura ingoro z’umurage w’u Rwanda bitanga ikizere  ko rwumva neza igihugu n’umuco wabo, ubuyobozi bunyuranye, cyane cyane ubuyobozi bukuru bw’igihugu akabushimira gukundisha Abanyarwanda igihugu cyabo binyuze mu kugitembera no kwigishwa umuco wacyo, agasaba ababyeyi kurushaho gukundisha abana igihugu cyabo n’umuco wabo bihereyeho, ibyo abana batigiye mu ishuri bakabyigira muri izi ngoro.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ingoro ndangamurage 8, buri mwaka zose zikinjiza arenga amafaranga y’u Rwanda 200 000 000. Bateganya ko aziyongera, umuhigo ukaba ari uko  guhera mu mwaka wa 2020 aya mafaranga aziyongera akagera kuri  miliyoni 400 000 000 mu mwaka.