Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

67.5% by’ingengo y’imari 2018/2019 bizava imbere mu gihugu

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 15, 2018

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko Leta y’u Rwanda izishakamo 67.5% by’ingengo y’imari y’igihugu 2018/2019 ingana na miliyari 2443.5, avuye imbere mu gihugu, mu gihe 16% azava mu nguzanyo naho 16% akazava mu mpano.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana ubwo yari agiye kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari y’umwaka utaha

Yabitangaje ejo hashize tariki ya 14 Kamena 2018 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Umushinga w’itegeko rigena Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2018/2019.

Dr. Ndagijimana yavuze ko ingengo y’imari izava imbere mu gihugu ingana na miliyari 1645.2 z’amafaranga y’u Rwanda, ari yo 67.5%, inguzanyo ziva hanze zingana na miliyari 402.2 ubiteranyije, bingana na 84% by’ingengo y’imari yose, inkunga ziva mu mahanga zizangana na 16%, bingana n’amafaranga miliyari 396,3.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje kuzamura ibivamo ingengo y’imari iva imbere mu gihugu mu rwego rwo gukomeza kugabanya impano ziva hanze. Mu ngengo y’imari 2018/2019, amafaranga azava mu misoro azaba angana na miliyari 1 351.7, aziyongeraho miliyari 151.4.

Ingengo y’imari y’uyu mwaka kandi nk’uko insanganyamatsiko y’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba EAC ibivuga, izibanda ku “Guhanga imirimo bishingiye ku nganda n’iterambere kuri bose”.

Abadepite n’Abasenateri mu cyumba rusange k’inteko ishinga amategeko bakurikira imiterere y’ingengo y’imari 2018 2019

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yasobanuriye Inteko kandi politiki n’ingamba z’ubukungu mu gihe giciriritse hamwe n’ingengo y’imari iteganyijwe mu mwaka wa 2018-2019, aho yagaragaje ko mu musaruro mbumbe w’imbere mu gihugu mu 2018, umusaruro w’urwego rwa serivisi uteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 7.6%

Umusaruro w’urwego rw’inganda uteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 8.3%, umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi uteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 6% mu 2018 no gukomeza kwiyongera ku gipimo cya 4.4%.

Muri rusange mu mwaka wa 2018 ubukungu buteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 7.2%, bukazakomeza kuzamuka kugera ku gipimo cya 7.9% mu gihe giciriritse.