Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

400 bagiye guteranira i Kigali baganire uko EAC yabona amashanyarazi

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Mar 18, 2018

Kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 21 Werurwe 2018, i Kigali haratangira inama y’iminsi itatu izahuza abarenga 400 baturutse hirya no hino ku isi. Izaba igamije kurebera hamwe uko abatuye akarere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagezwaho ingufu z’amashanyarazi.

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yateguye iyi nama ku bufatanye bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Ikigo cy’Afurika y’Iburasirazuba gishinzwe amashanyarazi (EACREEE), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’inganda (UNIDO).

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, itangaza ko inama y’iminsi itatu izahuza abarenga 400; barimo abayoboye Guverinoma z’ibihugu byabo, abikorera, imiryango itari iya Leta, abarimu ba za kaminuza ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Musoni James, avuga ko gukorera hamwe ari byo bizongera ibikorwaremezo mu karere. Ati  “Iyi nama ije mu gihe ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba dukorera hamwe kugira ngo twongere ibikorwaremezo mu karere no kongera ubukungu.”

Zimwe mu ngingo zizaganirwaho, ni ukurebera hamwe ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi, uburyo buboneye bwo gutekesha gazi, no gushyiraho politiki igamije gukemura ibibazo bishingiye ku ngufu z’amashanyarazi. Hazanarebwa kandi uko habaho imigi irambye, n’imishinga y’amashyuza muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere ry’inganda (UNIDO) yasobanuye impamvu u Rwanda ari rwo rwatoranyijwe ngo rwakire iyi nama.

Ati: “Gushyira inama i Kigali, u Rwanda rwatoranyijwe kubera ko ari igihugu giherutse kwakira inama mpuzamahanga kandi bikaba byaragenze neza, hanashingiwe kandi ku masezerano y’i Montreal muri Canada.”

Yongeyeho ko iyi nama ibaye mu gihe umuryango mpuzamahanga urimo kwita ku cyakorwa kugira ngo hakomeze habeho amajyambere arambye nkuko bikubiye mu masezerano y’i Paris yerekeranye n’imihindagurikire y’ibihe.