17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

30% by’ubuso bw’u Rwanda byamaze guterwaho amashyamba

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 24-11-2019 saa 16:22:02
Intego u Rwanda rwihaye rwayigezeho rurayirenza yo gutera ibiti ku buso bungana na 30% by'ubuso bw'u Rwanda kugera mu 2020

Gahunda y’ikerekezo 2020 mu bijyanye n’ibidukikije, byari biteganyijwe ko mu 2020 ubuso bw’u Rwanda buzaba buteyeho amashyamba buzaba bungana na 30%.

Kuri ubu, iyo gahunda yagezweho ndetse irarenga, nk’uko bitangazwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere amazi n’amashyamba mu Rwanda, ubu ubuso buteyeho amashyamba mu Rwanda bugeze kuri 30,4%.

Muri gahunda yo gukomeza kubungabunga ibidukikije, Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu ntego yari yihaye mu myaka 10 ishize kwari ukugira amashyamba ateye ku buso bungana na 30% y’ubuso bwose bw’Igihugu kugera mu mwaka wa 2020, none kuri ubu imibare ya 2019 igaragaza ko iyo ntego imaze kugerwaho ndetse irarenga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), Eng. Coletha Ruhamya, agira ati “Intego u Rwanda rwari rwarihaye yo kuba umwaka wa 2020 (Vision 2020) uzagera 30%  by’ubuso bw’u Rwanda buzaba buteyeho amashyamba, yamaze kugerwaho ndetse irarenga ku gipimo cya 100.4% kuko kuri ubu mu Rwanda habarurwa amashyamba ateye ku buso bungana na 30.4% by’ubuso bwose bw’u Rwanda”.

Ubwo buso kandi buteyeho ibiti babubaze batabariyemo uburiho inzuzi n’ibiyaga, bivuze ko igice kinini k’Igihugu kiriho amashyamba.

Prime Ngabonziza, Umuyobozi Mukuru mu Kigo gishinzwe guteza imbere Amazi n’Amashyamba mu Rwanda, avuga ko ibiti bimaze guterwa mu Rwanda ari ibivangwa n’imyaka kandi hakaba hari gahunda yo kubyongera hagendewe kuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, NST1, izarangira mu 2024.

Ngabonziza yatangarije itangazamakuru ko ibyo bizagerwaho mu gihe umuntu ufite ubutaka azaba afite nibura ibiti bitanu by’imbuto, kandi kuri hegitari ihingwa hariho ibiti hagati ya 100 na 150.

Agaruka ku kamaro ko gutera ibiti ku kiremwa muntu n’uburyo ibiti bimurinda, avuga ko nta kindi kintu cyarinda ibiza bikunze kwibasira Igihugu atari ibiti bigabanya umuyaga ndetse n’isuri.

Agira ati “Usibye kuturinda Ibiza, ibiti binatuma duhumeka umwuka mwiza. Iyo ugiteye, ukacyitaho kigakura kikugirira akamaro, ariko kinagirira akamaro n’abandi bantu kuko bose bahumeka umwuka mwiza.”

Imvaho Nshya yifuje kuganira n’abana bato kugira ngo imenye niba bazi akamaro k’ibiti. Jabo Eric yiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, avuga akamaro ko gutera ibiti agira ati “Gutera ibiti ni byiza kuko biduha umwuka guhumeka. Usibye umwuka ibiti biduha, bivamo n’imbuto z’ingenzi ku buzima bw’umuntu kubera intungamubiri zigira”.

Akomeza avuga ko yateye ibiti by’imbuto iwabo kandi ko nibikura bikera imbuto azajya azirya izindi akazigurisha.

Cyuzuzo Nick Mirreille yiga mu mwaka wa 1 w’amashuri yisumbuye, avuga ko ibiti bitariho n’abantu batabaho. Agira ati “Ibiti ni byo biduha umwuka duhumeka bitariho twavanahe uwo mwuka? Nta bwo twabaho rero.”

Akomeza agaragaza akamaro k’ibiti avuga ko bivamo imbaho zikoreshwa mu gukora ibikoresho binyuranye ndetse no mu bwubatsi. Uyu mwana avuga ko bibaye byiza usibye ibiti biterwa muri rusange buri muntu wese ugejeje imyaka yo gutangira ishuri, guhera ku myaka irindwi yagombye kugira nibura igiti kimwe yateye akakitaho kigakura.

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.