Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

30% by’abagore bahatanira kujya mu Nteko batangiye kwiyamamaza

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Aug 17, 2018

Ikiciro kihariye cy’abagore bagize 30% bahatanira kuba abadepite mu matora ateganyijwe mu Nzeri batangiye igikorwa cyo kwiyamamaza, mu mujyi wa Kigali biyamamarije mu karere ka Nyarugenge ahitwa kuri Maison des Jeunes.

Abakandida 16 bo mu mujyi wa Kigali bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko (ikiciro kihariye cy’abagore 30%) bigaragariza abagize Inteko rusange y’abaturage b’Akarere ka Nyarugenge (Foto Gisubizo G.)

Icyo gikorwa cyatangiye ejo hashize tariki 16 Kanama 2018 kitabiriwe n’abakandida 16, buri mukandida wese agenda atangariza Inteko itora mu karere ka Nyarugenge imigabo n’imigambi ye.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) Mukamazera Rosalie, atangaza ko abakandida bose hamwe mu kiciro kihariye cy’abagore bagera ku 179 harimo 16 b’Umujyi wa Kigali bagomba guhatana mu matora hagasigaramo 2 gusa.

Nk’uko abisobanura, icyo kiciro cy’abagore gitorwa n’abagize Inama y’Igihugu y’abagore (CNF) n’abagore bagize Inteko njyanama guhera ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu.

Mukamazera ahamya ko muri icyo kiciro kihariye cy’abagore 30% muri rusange kiba kigomba gutorwamo abagore 24 bahagararira bagenzi babo mu Nteko Ishinga Amategeko.

Gusa yibutsa abagore biyamamaza kwirinda ibi bikurikira birimo kutifashisha umutungo wa Leta mu bikorwa byo kwiyamamaza, kudasebanya hagati yabo nk’abakandida, kwirinda gutanga ruswa n’izindi mpano, no kutarangwa n’imvugo z’amacakubiri.

Mukamazera abasaba kuberana abajyanama n’abahwituzi mu kwiyamamaza hakabaho gushyigikirana.

Umukandida depite Umutoni Alice ufite ikiciro cya 2 cya kaminuza mu mateka, ubumenyi bw’Isi n’uburezi, avuga ko yakoze imirimo myinshi irimo guhagararira abagenerwabikorwa batishoboye mu murenge wa Nyamirambo bafashwa kwiteza imbere, amenyesha Abanyarwanda kwizigama kuko ari bwo bukungu bubazamura, yaharaniye uburezi ku bana batishoboye 600 kuva mu 1996 kugeza 2018 babasha kwiga, ndetse aba n’umujyanama muri Sosiyete Sivile y’Akarere ka Rulindo.

Yabasezeranyije ko natorwa azagenzura afatanyije n’ababishinzwe inozwa rya serivisi ndetse no kugenzura abayobozi bahera mu biro basohokemo begere abaturage babakemurire ibibazo ndetse no kugenzura uburyo imyanya mu kazi itangwamo hagendewe ku bumenyi n’ubushobozi. Agira ati: “Nzaharanira guca imirire mibi mu bana, inda zitateguwe mu banyeshuri n’ibindi”.

Kanyange Phoibe w’imyaka 49 na we ni umukandida depite ufite ikiciro cya 2 cya kaminuza mu icungamutungo, n’ikiciro cya 3 mu by’ubuzima rusange (Sante Public), avuga ko aho yagiye akora henshi harimo muri MINISANTE, Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, byongeye no muri CNF ku rwego rw’igihugu yahawe akazi ko gucunga umutungo, areba niba mu bikorwa byateganyijwe haributswe gushyirwamo amafaranga abagore bazakoresha.

Yasabye Inteko rusange kumugirira ikizere kugira ngo nagera mu Nteko Ishinga Amategeko azabashe kubakorera ubuvugizi mu ngengo y’imari iba yateguwe.

Ndangiza Madina ufite ikiciro cya 2 mu mategeko, yakoze imirimo ya Leta no mu miryango mpuzamahanga (ONG) yaterwaga inkunga na USAID aho yanashinzwe kuyobora ishami ry’amategeko muri MINAFFET. Yanashinzwe ubushakashatsi, amahugurwa, ubukangurambaga bigamije uburenganzira bw’umugore ku mutungo w’ubutaka.

Yabahamirije ko natorwa azafatanya n’abandi kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ishingiye ku nkingi 3, ubukungu, imiyoborere myiza n’imibereho myiza by’Abanyarwanda. Ikindi ni uko azaharanira kwiga amategeko no kuyatora agamije kuzamura ubukungu bw’igihugu n’iterambere ry’Abanyarwanda.

Mu bakandida 16 b’abagore mu mujyi wa Kigali harimo Ndangiza Madina, Uwera Kabanda Francoise, Umutoni Alice, Kanyange Phoibe, Kantengwa M. Vestine, Nyiransabimana Florence, Nyiraneza Esperance, Uwase Clemantine, Murekatete Arlette, Uwimana Virginie, Umutesi Odette, Manirankunda Gilbert, Umuhire Christiane, Nyirabahire Langwida, Bayisenge Jeannette, Isugi Janviere.