28/4/1994: Impaka muri Loni ku nyito y’ubwinyi bwakorerwaga mu Rwanda

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 27-04-2019 saa 16:31:02
Ambasade z'u Rwanda mu mahanga zikomeje kwitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuwa 28 Mata 1994 ni bwo Abatutsi bakomeje kwicwa hirya no hino mu gihugu ariko amahanga arimo gushaka inyito yabyita.

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, kamaze amasaha umunani mu mpaka ku ikoreshwa ry’inyito Jenoside, ku bwicanyi bwaberaga mu Rwanda.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza byakomeje gutsimbarara byanga gukoresha iyo nyito.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, ubu ni mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, nubwo babanje kwirwanaho, nyuma baje kwicwa n’abajandarume n’abasirikare.

Icyo gihe kandi mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Yusufu Munyakazi n’Interahamwe ze bavanye i Bugarama bishe urwagashinyaguro Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi i Shangi, barekeye aho ari uko bibwiye ko bashize bose ariko ntibashira amakenga, bakoresha amayeri barahamagara ngo niba hakiri abagore n’abakobwa bagihumeka, bigaragaze babakize kuko muri gahunda yabo nta bwo kwica abagore byarimo.

Abari bagihumeka barandara bava mu nsi y’imirambo yabagwiriye, bibwira ko koko bashaka kubakiza. Bamaze kubagwiza babajyana inyuma y’inzu za Paruwasi barabasambanya barangije barabica.

Tariki ya 28 Mata 1994, abakoze Jenoside i Shangi bayoboye ibitero ni Superefe Munyangabe Théodore (ufungiye muri Gereza ya Nyanza i Mpanga), Padiri Mategeko Aimé, Burugumestri Karorero Karoli, Umukuru w’interahamwe za Bugarama, Yusufu Munyakazi, umukuru w’interahamwe za Nyamirundi Pima n’interahamwe nyinshi.

Aya makuru tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.