Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

27/4/1994: Oxfam yemeje ko ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda ari Jenoside

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 26-04-2019 saa 13:05:02
Kwibuka ni umwanya wo kunamira, gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Tariki ya 27 Mata 1994 inzego zitandukanye zo mu mahanga zari zihugiye mu gushakira inyito ibyaberaga mu Rwanda mu gihe inzirakane z’Abatutsi zirimo kwicwa.

Icyo gihe ni bwo Umuryango w’Abongereza Oxfam, watanze itangazo rigenewe abanyamakuru ryemeza ko ubwicanyi bwari burimo kubera mu Rwanda ari Jenoside.

Muri Amerika, urwego rwa Leta rushinzwe ububanyi n’amahanga, rwahakanye gukoresha ijambo Jenoside ku bwicanyi bwaberaga mu Rwanda, buvuga ko baramutse barikoresheje byateza ingaruka nyinshi.

Kuri uwo munsi kandi ni bwo Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, wagaye Leta y’u Bufaransa ko yakiriye abategetsi bo muri Leta y’u Rwanda yakoraga Jenoside ari bo Jean-Bosco Barayagwiza na Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

Icyo gihe ni bwo impunzi zari zahungiye muri Hotel des Milles Collines zandikiye ibaruwa itabaza umuryango urengera uburenganzira bwa muntu.

Kuva ku itariki ya 27-29/04/1994 Abatutsi bari barahungiye kuri Perefegitura ya Butare (ubu ni Mu murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bizeye amakiriro, bagabweho ibitero n’Interahamwe zirabica.

Abatutsi bagera ku 4000 bishwe batwitswe n’Interahamwe n’abasirikare muri Komini Muyaga hari muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, mu gihe amakuru yavugwaga ku Isi yari yiganjemo amatora ya Perezida Nelson Mandela muri Afurika y’Epfo.

Abatutsi bari bahungiye ku Bitaro bya Gakoma (bitaga mu Kidage), na Rusave / Ramba, barishwe bose. Ubu habarizwa mu Murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara.

Aya makuru tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.