Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Basketball: Shyaka yifuza kuzakina ku rwego rw’ababigize umwuga

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 30, 2019

Shyaka Olivier usanzwe akinira REG BBC n’ikipe y’igihugu nkuru ya Basketball ni umwe mu bakinnyi beza bakina muri shampiyona y’u Rwanda y’abagabo y’ikiciro cya mbere mu mukino wa Basketball.

Kuri ubu ni we ufite inshingano zo kuyobora abakinnyi bagenzi be (kapiteni) mu ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo yitabiriye imikino y’Akarere ka 5 “FIBA Africa Zone 5” irimo kubera i Kampala muri Uganda kuva tariki 26 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2019.

Uyu mukinnyi ufite inararibonye muri Basketball y’u Rwanda yagize uruhare mu gufasha REG BBC gutwara ibikombe 3 muri 4 bamaze gutwara muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Ibi birimo ik’irushanwa ry’Intwari begukanye tariki 01 Gashyantare 2019 batsinze Patriots BBC ku mukino wa nyuma amanota 95 kuri 72 n’igikombe mpuzamahanga cyo kwibuka.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya, Shyaka Olivier yagize bimwe atangaza ku buzima bwe ndetse inzira yanyuzemo, ikerekezo afite n’ibyo amaze kugeraho abikesha gukina Basketball.

SHYAKA NI MUNTU KI?

Yabonye izuba tariki 14 Kanama 1995 avukira mu mudugudu wa Nyamabuye, Umurenge Nyamabuye, Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amagepfo. Ni umwana wa 4 mu bana 5 (abahungu 3 n’abakobwa 2) bavuka kuri Nyirabapagasi Cesarie na nyakwigendera Mparumusingo Augustin.

Shyaka ufite metero 2 akaba apima ibiro ijana yivuga mu magambo make agira ati : “Shyaka ni umuntu usanzwe ucisha make, ukunda Imana n’abantu, ukunda umuryango we, ukunda amahoro wubaha abantu bose kandi uzikubana n’abantu bose.Nanga amahane nkakunda umuntu umbwira amakosa yange, nanga uburyarya nkemera ko nshobora gukosa kandi nkaba nkunda.”

Yize amashuri muri E.P de Gitarama. Yaje kwiga ikiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye muri Saint Joseph Kabgayi (2006-2008), aba ari naho akomereza ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (2009-2011) ahiga Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (Math-Chemistry and Biology).

Yize Kaminuza muri ULK (Universite Libre de Kigali), kuva mu 2013-2016, aho yahakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ibaruramutungu (Bachelor’s Degree in Finance).

INZIRA SHYAKA YANYUZEMO KUGEZA AHO AGEZE UBU

Shyaka atangaza ko yatangiye yikinira Volleyball, gusa nyuma y’igihe gito akaza gukina Basketball abihitiwemo n’umutoza Bahufite, umwe mu batoza bagiye bazamura impano za benshi muri Basketball y’u Rwanda.

Ati : “Ubundi mbere nakinaga Volleyball, ubwo nigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye, ngeze mu wa gatatu muri St Joseph i Kagbayi, umutoza Bahufite John arabwira ati Basketball ni yo yakubera nziza nyitangira ngeze mu wa gatanu hari muri 2009-2010.”

Nyuma yaje gukunda Basketball ndetse anahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18. Ati : “Niba nibuka neza ahari, naje kuyikunda cyane ku buryo mu mwaka wa 2011-2012, nahise njya mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18.”

Shyaka akimara kuva gukinira iyi kipe y’abatarengeje imyaka 18, yaje gukinira ikipe yitwaga Kigali City BBC mu gihe k’imyaka ibiri (2012-2013). Nyuma yaho yaje kuyivamo yerekeza muri Espoir BBC mu 2014 ayikinira kugeza mu 2017.

Mu myaka ine yabaye muri Espoir BBC (2014-2017) akaza no kuyibera kapiteni yatwaranye nayo ibikombe bitari bike birimo shampiyona 3 ndetse n’igikombe k’irushanwa ryo kwibuka “GMT” inshuro 2 anahabwa kandi n’ibihembo nk’umukinnyi ku giti ke bigera kuri 4.

Yaje kuva muri Espoir BBC yerekeza muri REG BBC mu 2018. Mu mwaka wa mbere ntabwo yagize intangiriro nziza. Gusa ntabwo byabujije REG BBC gutwara ibikombe 4, birimo icyo kwibuka ku makipe y’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, irushanwa ribanziriza shampiyona n’igikombe cy’umunsi w’Intwari.

YATANGIYE GUKINIRA IKIPE Y’IGIHUGU NKURU MU 2013

Nyuma yo gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu 2012, yaje guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru mu 2013.

Ati :“ Natangiye kuyikinamo mu 2013, twakinnye imikino y’Akarere ka 5, twabaye aba 2 tubona itike yo kujya  gukina imikino y’igikombe cy’Afurika.”

Uyu mukinnyi utari wigera abura mu ikipe y’igihugu nkuru kuva mu 2013, yaje kugirirwa ikizere n’umutoza Vladimir Bosnjak amugira kapiteni w’ikipe y’igihugu mu Kuboza 2018 asimbuye Mugabe Aristide. Avuga ko yishimiye kugirirwa iki kizere.

Ati : “Ndabanza nkashimira Imana kuko ni ishema kuri ngewe, uko nabyakiriye byaranshimishije kandi ni iby’agaciro kuko niryo terambere ryarisigaye nifuzaga mu iterambere ryange rya Basketball.”

YIFUZA GUKINA NK’UMUKINNYI WABIGIZE UMWUGA

Shyaka utangaza ko akina Basketball yifuza kugera ku iterambere ndetse akazahesha igihugu ishema, afite inzozi zo kuzaba umukinnyi wabigize umwuga muri Basketball. Ati : “Indoto ndazifite kuko niryo terambere ritarangira navugaga kuko ndashaka kuba umukinnyi wabigize umwuga.”

YEMEZA KO HARI BYINSHI AMAZE KUGERAHO ABIKESHA GUKINA BASKETBALL

Agira ati : “Ni byinshi bikomeye maze kugeraho, kuko ubuzima bwange bwose mburimo kubera Basketball yamfashije kwiga amashuri yange ndasoza mbona n’akazi kubera gukina Basketball.”

BIMWE MU BIHE BYIZA YAGIZE AKINA BASKETBALL

Shyaka uvuga ko akina Basketball yagize ibihe byiza bitandukanye. Agira ati : “Igihe cya mbere nubwo natwaraga igikombe k’irushanwa rihuza ibigo by’amashuri (Inter Schools) hari 2011, ni cyo gikombe cya mbere nari ntwaye Nongeye kunezerwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 dutwara igikombe k’irushanwa ry’Akarere ka 5, icyo gihe ntorwa nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP) ari nacyo gihembo cya mbere nari ntwaye ku giti cyange muri 2011-2012.”

Akomeza agira ati : “Ikindi gihe kiza nagize nari muri Espoir BBC ubwo twatwaraga igikombe cya shampiyona inshuro 3 zikurikirana (2012-2013 na 2014) hanyuma nzakuryoherwa cyane kuba naragiye gukinira ikipe y’igihugu mu gikombe cy’Afurika (2013), ariko akaba ari ngewe mwana muto wari uyirimo witwaye neza kandi ni nabwo bwa mbere nari nyikiniye igikombe cy’Afurika nongeye kugira ibihe byiza muri uyu mwaka muri REG BBC.”

Ashimira abantu bamufashije kugera aho ageze ubu ndetse no mu buzima bwa buri munsi. Ati : “Uwa mbere nshimira ni Nyirabapagasi Cesarie, Mama wambyaye n’umuryango wange ndavuga abana tuvukana hakazamo umutoza John Bahufite wankundishije Basketball hagakurikiraho umutoza Mutokambali Moise hakaza n’inshuti yange (copine), Shyaka Elvine.”

UBUTUMWA ATANGA KU BANA BAKIRI BATO BIFUZA GUKINA BASKETBALL

Agira ati :“Icyo nababwira ni uko Basketball ari ubuzima kandi uyikunze ukiyitaho ukagira imyitwarire myiza (discipline), yagutunga wowe n’umuryango wawe hanyuma rero kubana bato ni uko gukina bitabuza umuntu kwiga, Basketball ni umukino mwiza kandi kuwukina ukaba umuntu uzwi (star) ntibivuze kugira imyitwarire mibi.”

Muri kariyeri yo gukina Basketball, Shyaka Olivier avuga ko afatira ikitegererezo kuri Robert Thompson wahoze akinira w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda  naho hanze akaba Lebron James, ukinira Los Angeles Lakers yo muri shampiyona ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika (NBA).

Shyaka Olivier yifuza kuzakina ku rwego rw’abakinnyi babigize umwuga