Kigali-Rwanda

Partly sunny
20°C
 

Prof Shyaka yagaragaje umumaro w’urugerero ruciye ingando

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 25, 2019

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, yagaragaje umumaro w’urugerero ndetse n’itorero ry’igihugu.

Ibi yabigarutseho, ubwo yasozaga urugerero ruciye ingando rwaberaga mu byanya bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Shyaka yagize ati: “Itorero ry’u Rwanda ni umutima w’igihugu kandi n’urugerero ni umutima w’itorero. Ubwo rero urugerero ruri ku ndiba y’ibisubizo biri ku mutima w’igihugu cyacu, ni yo mpamvu iki gikorwa ari cyo kwishimirwa”.

Minisitiri Prof Shyaka, agaragaza ko ari bwo bwa mbere kuva umutoza w’ikirenga yagarurira Abanyarwanda itorero no kuva itorero ryatangira gutegura urugerero ruciye ingando, ngo ni bwo bwa mbere habayeho ibyanya by’itorero hafi mu gihugu hose.

Akomeza agira ati: “Ni yo mpamvu urugerero ruciye ingando rwa 2019 rwaganagaragayemo n’inka y’Ubumanzi. Ni urugero rw’ibishoboka turamutse tubyishatsemo ibisubizo by’ibibazo dufite, ni urugero rw’itorero dushobora kubaka, ni urugero rw’uko twahuza itorero n’ubuzima bw’Abanyarwanda nkuko itorero rinyuze mu rugerero ryaba igisubizo k’ibyo bibazo bikaba n’umusemburo w’umunyarwanda wuzuye”.

Akarere ka Kamonyi ni ko kahize utundi turere mu kwesa imihigo mu bikorwa by’urugerero ruciye ingando. Meya w’aka karere Kayitesi Alice yagaragaje ibikorwa byakozwe n’intore zari ku rugerero ruciye ingando muri aka karere.

Yagize ati: “Intore zari ku rugerero zakoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa birimo gutuza imiryango ine y’abatishoboye batagiraga aho kuba. Intore zubatse amazu abiri ya ‘Two in One’ kandi yubakishwa amatafari ahiye ndetse zinagira uruhare mu kuremera iby’ibanze aho iyo miryango yari igiye gutura. Kugeza ubu basoje urugerero ruciye ingando bamaze gutuza iyo miryango”.

Kayitesi yongeraho ko ikindi izi ntore zakoze ari ukubaka ibiro byiza by’umudugudu, ibikoni, uturima tw’igikoni twunganira imirire mu rwego rwo kurwanya imirire mibi kandi ko muri uwo mudugudu w’ikitegererezo buri rugo rwasigaye rufite akarima k’igikoni. Izi ntore kandi zubatse udutanda tw’amasahane kugira ngo akarere gakomeze kuzamura isuku. Intore kandi zari ku rugerero ruciye ingando ngo zakoze umuhanda w’ibirometero 7 kandi urimo n’ibiraro by’imbaho.

Bamporiki Edouard, umuyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, yavuze ko ibyari biteganyijwe gukorwa mu rugerero ruciye ingando byose byakozwe, anagaragaza ko ku bufatanye n’ababyeyi hatanzwe ingishywa (impamba) z’intore zari ku rugerero ruciye ingando.

Yagize ati: “Ibyo twatekerazaga ko bakora byose byarakozwe tukaba twishimira uyu musaruro ari nawo utuganisha mu gukora cyane. Ubu twafashe abana 8,221 mu gihugu hose ariko hari harangije abana ibihumbi 55. Ni ukuvuga ngo turacyafite umukoro wo kuvuga ngo abo bo ko n’ubundi bazahora barangiza ari benshi, ni gute bazakora urugerero ruciye ingando. Ni umukoro wacu ariko twasangira n’ababyeyi ndetse n’abanyarwanda bose kugira ngo dushakire abo bana ingishywa n’ibyanya bakoreraho urugerero”.

Ntagengwa Félicien ukomoka mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru yabwiye Imvaho Nshya icyo akuye mu rugerero ruciye ingando. Ati: “Ngewe icyo nkuye ku rugerero ni ukumenya gukorera ku gihe, ugakora ufite intego. Ikindi ni ugukorera hamwe nk’intore. Ibyo ni ibintu bagiye badutoza harimo n’indangagaciro na kirazira kuko ari byo bintu bigomba kuturanga”.

Uzayisenga Vestine uturuka mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba na we yagaragaje icyo akuye ku rugerero ruciye ingando. Ati: “Icyo nakuye ku rugerero ruciye ingando, ni ukwishakira ibisubizo, ngaharanira kwigira, kwihesha agaciro, nkabasha kwiyobora ndetse nkaba nayobora n’abandi. Ikindi nize ni ukwihangana no kwicisha bugufi. Bantoje kugira ikerekezo no gukorera ku gihe”.

Urugerero ruciye Ingando rwa 2019 rwatangiye tariki 12 Gicurasi rusoza ku wa 22 Kamena 2019. Rwitabiriwe n’Intore 8,221 zigizwe n’abakobwa 3,814 n’abahungu 4,407, zatorejwe mu byanya 27 byari hirya no hino mu gihugu.

Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu itangaza ko mu gihe cy’ukwezi intore ziri ku rugerero ruciye Ingando zubatse inzu 147, zisana inzu 199, zahomye inzu 560, zirwanya umwanda zubaka ubwiherero 1,129, udutanda two kwanikaho amasahani 1,420. Izi ntore kandi zubatse ibikorwa remezo, zinakora ubukangurambaga bugamije kubaka umuryango Nyarwanda utekanye.

Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu igaragaza ko muri iki gihe intore zagize uruhare mu bikorwa byo kubaka igihugu byibanze ku kwita ku batishoboye, hibandwa ku miturire, kurwanya umwanda n’imirire mibi, gusana no kubaka ibikorwa remezo n’ubukangurambaga.

Urubyiruko rwubatse kandagira ukarabe 226, rondereza 29, rwatunganyije uturima tw’igikoni 3,049 ndetse runasana ubwiherero 1,129.

Mu bikorwa byagutse byakozwe binarimo iyubakwa ry’imihanda y’imigenderano ireshya na km 99.3, gucukura imiyoboro y’amazi ya km 6.3, guca imirwanyasuri ya km 24.07, gutunganya ibibuga by’umupira bitatu, kubaka ibyobo bifata amazi 15 n’ibindi.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Ugushyingo 2011, yemeje gahunda y’Urugerero iteganywa muri Politiki y’Itorero ry’Igihugu mu Rwanda, rutangizwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame tariki 15 Kamena 2013, mu muhango wabereye kuri Sitade nto i Kigali. Muri uwo muhango, Umukuru w’Igihugu yavuze ko “Urugerero ni ifumbire y’ubwenge, utarugiyeho aragwingira.”

Muri Gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma igamije kwihutisha iterambere izwi nka NST1 yatangiye 2017 ikazageza mu 2024, mu nkingi y’Imiyoborere, Ingingo ya 106 iteganya kwimakaza umuco wo kwigira, gukorera hamwe, ubupfura, ubudahemuka, ubwisungane no gukunda igihugu, no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bibangamiye Abanyarwanda b’ingeri zose.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ubanza ibumoso, yagaragaje umumaro w’Urugerero ruciye ingando (Foto Kayitare J.P)