Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

24 Mata 1994: Inkotanyi zatangiye guhungisha abo zari zarokoye

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 23-04-2019 saa 18:27:29
Iyi foto igaragaza i Byumba agace Inkotanyi zahungishirijemo Abatutsi barokotse Jenoside

Tariki 24 Mata 1994 Ingabo za FPR Inkotanyi zatangiye guhungisha Abatutsi zari zarokoye ziberekeza mu bice bitarimo imirwano bya Byumba mu Ntara y’Amajyaruguru n’i Gahini mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, kuva ku itariki ya 24-25 Mata 1994 Abatutsi bari bahungiye kuri Komini Ruhashya, bishwe n’interahamwe zaturukaga muri Gikongoro zifatanyije n’izo muri Komini Maraba na Rusatira, ababashije guhunga biciwe muri ISAR Isonga ku itariki 28 Mata 1994.

Ubwicanyi ndengakamere bwibasiye Abatutsi barenga 30.000 bari bahungiye ku musozi wa Kabuye hafi ya Komini Ndora muri Perefegitura ya Butare.

Kuva tariki ya 24-25 Mata 1994, Abajandarume bayobowe na Colonel Simba Aloys, barasiye Abatutsi benshi ku mugezi wa Mwogo wambuka ugana ku Gikongoro, ubu ni mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Icyo gihe kandi Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Taba muri Mwendo (Ubu ni mu karere ka Huye) barishwe bose.

Abatutsi bari bahungiye kuri Sitade Byiza muri Komini Mbazi, ubu ni mu Murenge wa Mbazi mu karere ka Huye na bo icyo gihe barishwe bose.

Kuri uwo munsi kandi ni bwo abaganga batagira umupaka batangaje ko biboneye abasirikare barindaga Perezida Habyarimana, bica abarwayi bagera ku 170 mu bitaro bikuru bya Butare.

Kuva tariki ya 24-25 Mata 1994, Abatutsi bari bahungiye ahitwa Mukabande ka Nyarubera ku kibuga, ubu ni mu Karere ka Huye, na bo barishwe.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Mahembe, mu Murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, bishwe n’abajandarume n’abapolisi.

Abatutsi bari bahungiye ku rusengero rwa ADEPR, ahitwa Nyakarekare, mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, barishwe bose.

Kuri iyi tariki ya 24 Mata 1994, Abatutsi biciwe ku ishuri ribanza rya Kivugiza muri Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Aya makuru tuyakesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG.

Iyi foto igaragaza i Byumba agace Inkotanyi zahungishirijemo Abatutsi barokotse Jenoside

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.