Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 26-01-2018 saa 07:47:17
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Uwacu Julienne (Foto James R.)

Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne avuga ko Abanyarwanda hari urwego n’ibikorwa bamaze kugeraho bigaragaza urukundo n’isano bafitanye n’igihugu cyabo binyuze mu bitekerezo batanga bitandukanye ndetse n’ibikorwa bamaze kugeraho.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne (Foto James R.)

Ibikorwa by’Itorero ry’Igihugu, ibikorwa byo kwegera abaturage mu nzego z’ibanze no ku rwego rw’Igihugu aho Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru bajya guhura n’Abanyarwanda bari mu mahanga (Rwanda Day), Inama nkuru y’Igihugu y’umushyikirano n’izindi ngamba zafashwe zatumye Abanyarwanda bumva ku buryo burushijeho isano bafitanye n’igihugu cyabo kandi ko igihugu kiriho kubera Abanyarwanda kuko nta we usumba undi mu byemezo bibafatirwa.

Minisitiri Uwacu avuga ko hamwe mu higaragariza urwego Abanyarwanda bagezeho mu kwiyumva mu gihugu cyabo, harimo no mu gihe cy’amatora yabaye tariki ya 04 Kanama 2017 nka bimwe mu bihe bikunze kugora ibihugu byinshi ariko ugasanga Abanyarwanda bazamuye imyumvire bagiye bafata mu gutoranya no gushyiraho abayobozi babo.

Minisitiri Uwacu avuga ko na gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yabaye imwe mu zafashije gushimangira iyo gahunda y’isano iri hagati y’Abanyarwanda n’igihugu cyabo kuko bagaragaje ko batewe ishema ryo gukorera igihugu no gushaka kuzamura iterambere ry’igihugu n’umutekano wacyo kandi bagafata iya mbere mu kuwubungabunga.

Nk’uko abishimangira, avuga ko ibipimo binini by’Abanyarwanda byagaragaje ko byishimiye uburyo bayobowe kandi baharanira gushaka uburyo byasigasirwa bikaramba.

Abanyamakururu banabajije ku bijyanye n’uburyo Intwari zitoranywa kandi zitari kwiyongeraho izindi nshyashya mu byiciro bimwe na bimwe nk’ik’Ingenzi kitarabonekamo Intwari, hibazwa niba bitaca intege urubyiruko mu kutarangwa n’ibikorwa bihambaye.

Uwacu agaragaza ko Intwari z’igihugu ari bamwe mu banyarwanda bashimirwa ibikorwa bidasanzwe bakoreye igihugu, asobanura ko abakorera igihugu ibikorwa bishimirwa batari mu kiciro k’Intwari gusa.

Agira ati: Buri muntu wese ukora neza nta bwo azaba Intwari y’Igihugu ahubwo bazashimirwa ibikorwa byiza bakoze. Hari abo RDB yahembye kubera gutanga serivisi nziza zizamura iterambere ry’igihugu, hari abanyamakuru bahembewe imirimo myiza bakoze ifasha igihugu, hari n’abo mu nzego z’umutekano bahembwe kubera ibikorwa byabo kandi baza no kuzamurwa mu ntera mu kazi kabo. Bariya bantu bose bashimiwe ibikorwa byabo bibateza imbere bikanateza imbere igihugu”.

Akomeza avuga ko n’abari mu byiciro by’Intwari bibukwa nabo batari bazi ko uyu mwanya igihugu kizaba kibibuka, akaba ari yo mpamvu buri wese asabwa kurangwa n’umuco wo gukora neza.

Uwacu ashimangira ko Politiki y’igihugu itagamije kongera umubare w’Intwari zizihizwa ahubwo hifuzwa ko umubare w’abashimirwa ibikorwa byiza nubwo batakwitwa Intwari z’Igihugu gusa ntibivanyeho ko Intwari zizakomeza kugenda zigaragara. Aha yagaragaje ko mu bihe byabanje hashimwe abo bise abarinzi b’igihango, ibyo bikazafasha n’urubyiruko kubireberaho.

Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe Dr Habumuremyi Pierre Damien, asaba abanyamakuru gushishikariza Abanyarwanda kwitabira no gukoresha umwanya bafite mu gufasha Abanyarwanda kwimakaza n’umuco w’ubutwari n’ibindi bikorwa byo gushimirwa.

Amasomo nk’aya agamije gukangurira Abanyarwanda n’urubyiruko muri rusange kurangwa n’ibikorwa byiza byo gushimirwa, mu cyumweru kizabanziriza umunsi w’Intwari hakaba harashyizweho gahunda mu bigo by’amashuri no mu nama z’abaturage.

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.