Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

2024: abaturage 80% bazaba batuye mu midugudu, 35% mu migi

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 17-10-2018 saa 16:34:11
Gutura mu midugudu ni Politiki ituma hakoreshwa ubutaka buto, ariko kandi abayituyemo bikoroha kugezwamo ibikorwa remezo

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) itangaza ko mu mwaka wa 2024 abaturage 80% mu Rwanda bazaba batuye mu midugudu naho 35% bazaba bari mu migi, bikaba bishingira kuri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7.

Iyi ni imwe mu mibare yagaragarijwe Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari hagamijwe kumenya ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera k’imikoreshereze y’ubutaka n’imiturire.

Nk’uko bisobanurwa na Serubibi Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu k’imiturire (RHA), igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali cyatangiye kuvugururwa ndetse n’ibishushanyombonera by’imigi ine muri itandatu izunganira Kigali na byo birimo kuvugururwa.

Ati “Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali cyatangiye kuvugururwa, ibishushanyombonera by’imigi 4 izunganira Kigali nka Rusizi, Huye, Nyagatare na Rubavu byatangiye gutunganywa.”

Avuga ko igishushanyombonera cy’Umujyi wa Muhanga cyari cyararangijwe gutunganywa, ariko ngo ikibazo gihari ni uko icyari gihari cyari icy’ubuso buto bungana na hegitari 500 gusa, hakaba hari ingamba zo kwagura ubuso bw’umugi ngo bwiyongere.

Serubibi yavuze ko ibishushanyombonera bimaze gukorwa mu turere 21, iyi gahunda ikaba ikomereje no mu tundi turere dusigaye.

Yagarutse ku ntego y’uko muri 2024 abaturage 80% bazaba batuye mu midugudu, naho 35% bakazaba batuye mu migi, ubu ijanisha ryo gutura mu midugudu rikaba rigeze kuri 62%.

Serubibi yemeza ko mu mezi 18 ibishushanyombonera by’uturere twose bizaba bimaze kuboneka, bigaragaza imikoreshereze y’ubutaka mu migi no mu cyaro n’imyubakire mu bice byombi.

Gutura mu midugudu ni politiki ituma hakoreshwa ubutaka buto, ariko kandi abayituyemo bikoroha kugezwamo ibikorwa remezo

Senateri Bizimana Evariste, umwe mu bagize Komisiyo y’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda yabajije ingamba zihari zo kugera ku ntego Leta yihaye muri gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma mu bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka no kubaka imidugudu y’ikitegererezo mu gihugu.

Yabasabye ko bagaragaza uko bizagerwaho n’ingengo y’imari izabikora uko ingana kugira ngo bive mu magambo bige mu bikorwa.

Yagize ati “Mureke tubwizanye ukuri, ko mutwereka imibare y’ibizakorwa ariko ntimugaragaze ingengo y’imari, ntimutwereke neza uburyo imikoreshereze y’ubutaka igiye kunozwa, bityo hakabaho ubutaka bugenewe kubakwaho n’ubugenewe guhingwaho n’uburyo bwo kwimura abaturage mu rwego rwo kubahiriza igishushanyombonera.”

Atanga urugero rw’uburyo ubutaka bwo ku Muyumbu bweraga imyaka myiza kandi myinshi ariko mu gihe gito hakaba harubatswe amazu.

Prof. Karangwa Chrysologue, umwe mu bagize Komisiyo ya Sena y’iterambere n’imari na we yavuze ku myanzuro y’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wagarutse ku kubahiriza igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali hirindwa akajagari mu myubakire no mu mikoreshereze y’ubutaka.

Yagarutse kandi ku bishuhanyombonera bidashingira ku miterere y’igihugu n’ubushobozi bw’abaturage, avuga ko bituma Leta ihura n’imbogamizi zo guhora yimura abaturage.

Ati “Igishushanyombonera kigomba gushingira ku miterere y’igihugu cyacu n’ubushobozi bw’Abanyarwanda, ntibikwiye ko Leta ihora ihura n’imbogamizi zo kwimura abaturage.”

Prof. Karangwa yasabye ko habaho gukorera hamwe k’uturere na MININFRA mu gutunganya no gukora ibishushanyombonera kuko bimaze kugaragara ko uturere dukora ibyatwo na minisiteri igakora ibyayo, bityo guhuriza ku kintu kimwe ntibikunde.

Ati “Mu gihe cyose uturere tuzakora ibishushanyombonera ukwatwo na MININFRA igakora ibyayo, inzego zombi ntizizigera zihuza, bizakomeza bibe akajagari.”

Senateri Muhongayire Christine, perezida wa komisiyo, yavuze ko ibiganiro bagiranye na MININFRA byari bigamije kugira amakuru amwe ku mikoreshereze y’ubutaka n’itunganywa ry’ibishushanyombonera kugira ngo iyi komisiyo izamanuke mu turere ifite amakuru nyayo y’ibyakozwe.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Gatete Claver, yavuze ko biteze kuri iyi komisiyo amakuru nyayo azaba avuye mu turere ku mikoreshereze y’ubutaka, akazafasha minisiteri gufata ingamba zihamye mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kubahiriza ibishushanyombonera no kwirinda imyubakire y’utujagari.

Ati “Guverinoma na Sena dutahiriza umugozi umwe, iyo bagiye mu turere kureba uko ubutaka bukoreshwa, bidufasha natwe nka minisiteri kugira amakuru nyayo kandi yizewe, bityo tukaboneraho gufata ingamba zo gukemura ibibazo byagaragaye.”

Abajijwe niba imyubakire idateye impungenge kuko ubuso bw’igihugu ari buto abantu bakaba bacyubaka ku butaka bunini, aha Minisitiri Gatete yavuze ko imiturire nta mpungenge iteye kuko n’ibindi bihugu bifite ubuso buto nk’u Rwanda nta kibazo biragira, gusa ngo ikigiye gukorwa ni ugutunganya imigi no gushyiraho ingamba zo kubahiriza ibishushanyombonera byagenewe buri gice k’igihugu.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.