Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

2024: Abanyarwanda 60% bazagerwaho n’uburyo bwo kuboneza urubyaro

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 13-11-2018 saa 11:32:27
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard avuga ko Abanyarwanda bangana na 60% mu mwaka wa 2024 bazaba bafite uburyo bugezweho bwo kubafasha kuboneza urubyaro.

Avuga ko icyo gihe n’ingengo y’imari y’igihugu yagenewe ubuzima izaba ari 16% hagamijwe gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

Yabivugiye i Kigali ejo hashize tariki 12 Ugushyingo 2018, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro, ibera i Kigali.

Inama yitabiriwe n’abayobozi basaga 3.500 barimo urubyiruko, aho baganira ku cyakorwa mu gukangurira abatuye Afurika biganjemo urubyiruko kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro no gusobanukirwa ubuzima bw’imyororokere.

Dr. yagize ati: “Abaturage bangana na 60% bazaba bafite uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro mu 2024, mu kerekezo k’igihugu kiganisha ku mpinduka, NST”.

Dr. Ngirente avuga ko u Rwanda rwahagurukiye gushora imari mu rwego rwo gufasha abaturage kugira ubuzima buzira umuze, haba mu birebana no kuboneza urubyaro, gukingiza abana bakivuka, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Ati: “Abaturage 90% bagerwaho na serivise zo gukingira ku buryo nta mwana w’umunyarwanda n’umwe usigaye inyuma adakingiwe, ikindi abasaga 90% bafite ubwisungame mu kwivuza mu rwego rwo kuborohereza kwivuza no kugira ubuzima buzira umuze.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango rishinzwe iterambere ry’abaturage (UNFPA), Kanem Natariya, avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byateye intambwe mu birebana no kwegereza abaturage serivise z’ubuzima bw’imyororokere nokubaha inyigisho zo kuboneza urubyaro kandi byose bishingira ku bushake bwa politiki.

Ati: “Turashima ibyakozwe cyane n’Umuryango Imbuto kugira ngo abana b’abangavu birinde inda zitateguwe zishobora kubangiriza ubuzima, igihe kirageze ngo twese dufatanyirize hamwe twubakire ku bimaze gukorwa kandi bizatanga umusaruro.”

Adhanom Tedros uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, mu butumwa yohereje mu buryo bw’amashusho bweretswe abari mu nama, yasabye ibihugu gukora byinshi byiza kandi mu buryo bwihuse, kuko asanga ari byo bizafasha ibihugu kugera ku ntego ikubiye mu kerekezo k’Iterambere rirambye, ibihugu byiyemeje kugeraho.

Minisitiri w’Intebe yashyikirije umudari w’ishimwe umuryango ‘Placard Foundation’ awushimira kuba uza ku isonga mu bikorwa bigamije gushyigikira ubuzima bw’abagore n’abakobwa mu birebana no kubegereza uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ni bamwe mu bitabiriye iyi nama

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.