Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

2019/20: Ingengo y’Imari ya Leta iziyongeraho 11% ibe Miliyari 2,876.9

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 30-04-2019 saa 17:32:05
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uziel ibumoso, yumva ibibazo n'ibitekerezo by'Abadepite n'Abasenateri ku mbanzirizamushinga y'Ingengo y'Imari

Guverinoma irateganya kwinjiza mu ngengo y’imari ya 2019/20 amafaranga Miliyari 2,876.9, akaba aziyongeraho Miliyari 291.7 bingana na 11% ugereranyije na Miliyari 2,585.2 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2018/19 usatira umusozo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’iyi ngengo y’imari, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 30 Mata, igomba kunozwa ikemezwa muri Kamena, igatangira gukoreshwa kuya 1 Nyakanga.

Yasobanuye ko amafaranga ava mu misoro, amahoro na serivisi za Leta ateganyijwe kwiyongera kuva kuri Miliyari 1,571.4 ateganyijwe muri uyu mwaka akagera kuri Miliyari 1,726.2 mu mwaka utaha, bingana n’inyongera ya 10%.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu yo ngo azagera kuri Miliyari 1,963.8, bingana na 68% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2019/20.

Minisitiri Ndagijimana yakomeje agira ati, “Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugabanukaho 4%, zikava kuri Miliyari 425.4 zikagera kuri Miliyari 409.8 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 14 % by’Ingengo y’imari yose.”

“Inguzanyo z’amahanga zo ziteganyijwe kwiyongeraho 7%, zikava kuri Miliyari 464.3 zikazagera kuri Miliyari 497 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.”

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo zo hanze igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 85.8% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020, Minisitiri Ndagijimana akavuga ko bikomeza gushimangira urugendo rwo kugera ku ntego yo kwigira.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (Recurrent Budget) azagera kuri Miliyari 1,424.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.5% by’ingengo y’imari yose.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere (Development Budget) azagera kuri Miliyari 1,152.1 bingana na 40% by’ingengo y’imari yose, mu gihe Miliyari 244.1 angana na 8.5% azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta (Net lending), harimo imishinga y’ingenzi nko kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya RWANDAIR, kongerera ubushobozi BRD, n’ibindi.

Iyo uteranyije amafaranga ashyirwa mu mishinga ya Leta n’ashorwa mu bigo by’ubucuruzi bya Leta, bigera kuri 48.5%.

Hari kandi amafaranga agera kuri Miliyari 56.1 bingana na 1.9% by’ingengo y’imari yose akazakoreshwa mu kwishyura ibirarane (Miliyari 30.6 ) no kongera ubwizigame bwa Leta (Miliyari 25.5).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yahamirije Abadepite n’Abasenateri ko “gahunda z’ibikorwa bizakoreshwamo amafaranga mu ngengo y’imari ya 2019/20 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nk’uko bikubiye muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), izadufasha mu nzira igana mu cyerekezo 2050 kigamije kugira u Rwanda igihugu kiri mu cyiciro cy’ibihugu biteye imbere kandi bifite abaturage babayeho neza.”

Izamuka ry’ubukungu

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 7.8% mu mwaka wa 2019, ku gipimo cya 8.1% mu mwaka wa 2020, no ku gipimo cya 8.2% mu mwaka wa 2021 ahanini biturutse ku musaruro w’urwego rw’ubuhinzi uteganyijwe gukomeza kuzamuka kubera ishoramari rikomeje mu bikorwa birimo gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda hamwe no kwiyongera kw’ibikorwa remezo bifasha mu kuhira imyaka.

Gusa kubera ko umusaruro w’uru rwego unashingira cyane ku miterere y’ikirere igenda ihindagurika, nk’uko Minisitiri Ndagijimana abisobanura, urwego rw’ubuhinzi ruteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 5.5% mu mwaka wa 2019, na 5.2% mu mwaka wa 2020.

Urwego rw’Inganda ruteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 11% mu mwaka wa 2019 no ku gipimo cya 12.1% mu mwaka wa 2020 ahanini biturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwubatsi buzarushaho gutanga umusaruro.

Urwego rwa serivisi rwo ruteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 8% mu mwaka wa 2019 ndetse no ku gipimo cya 8.2% mu mwaka wa 2020 na 2021.

Minisitri Ndagijimana yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ati, “Mu mwaka wa 2019 no mu gihe giciritse, izamuka rusange ry’ibiciro riteganyijwe kuguma munsi y’impuzandengo ya 5% n’ubwo ibiciro by’ibicuruzwa dutumiza hanze bishobora kwiyongera gato bitewe n’uko ubukungu bwifashe mu karere u Rwanda ruherereyemo, cyangwa izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli.”

Ku byerekeranye n’ubuhahirane n’amahanga, ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga biteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 11.2% mu mwaka wa 2019, 14.1% mu mwaka wa 2020 na 19% mu mwaka wa 2021.

Uku kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga kuzashingira ahanini ku kwiyongera kw’umusaruro w’ikawa n’icyayi nyuma yo kubaka inganda nshya zitunganya icyayi mu turere twa Nyaruguru, Karongi na Nyamasheke ziteganyijwe gutangira imirimo mu mwaka wa 2021; hakaniyongeraho ko ubuso buhingwaho imboga n’indabyo bukomeje kwiyongera, hamwe no gutunganya no kongerera agaciro amabuye y’agaciro yoherezwa ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’umusaruro ukomoka mu nganda, nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Icyuho cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo

Imbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2019/20 uzatangirana na tariki ya 1 Nyakanga 2019, igaragaza ko ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga biteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 9.8% mu mwaka wa 2019, ahanini kubera ibikoresho bizatumizwa mu mishinga itandukanye y’ibikorwaremezo n’inganda.

Icyuho hagati y’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo giteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 9.4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka wa 2019 no ku gipimo cya 10.2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka wa 2020.

Ishoramari ry’abanyamahanga (FDIs) na ryo riteganyijwe gukomeza kwiyongera mu mwaka wa 2019 na 2020, bikazanafasha mu kuzamura ubwizigame mu madevize bukagera k’ubushobozi bw’amezi 4.8 yo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga mu mwaka wa 2020.

Abadepite n’Abasenateri batanze ibitekerezo bitandukanye kuri iyi mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari, bavuga ko kuba ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ari ikintu cyo kwishimira ariko bagaragaza n’impungenge zitandukanye.

Depite Munyaneza Omar yavuze ko kuva mu myaka itandatu ishize, 2/3 by’ibihugu bikennye byo muri Afurika no hanze y’Afurika biremerewe n’imizigo y’imyenda, avuga ko u Rwanda rukwiye kwitwararika imyenda rufata.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko impungenge za Depite Munyaneza zifite ishingiro, ko igihugu kitagomba gufata imizigo y’imyenda kidashobora kwishyura, ariko amubwira ko u Rwanda rudafata bene iyo myenda iruremerera.

Ati, “Gufata umwenda tuguma ku gipimo cyo hasi. Ibihugu byinshi bimaze kugera ku mwenda uhanitse, muri Afurika no hanze ariko u Rwanda ntiruri muri ibyo bihugu. Twe dufata umwenda ufite impamvu, gufata umwenda ubundi si bibi, upfa kutarenga igipimo ntarengwa, ariko nanone utawufashe ngo wongere mu bikorwa bizamura igihugu, ntabwo ari byo.”

Ibumoso ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uziel, yumva ibitekerezo by’Abadepite n’Abasenateri ku mbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’umwaka utaha

Perezida wa Sena, Makuza Bernard na Perezidante w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatile, bateze amatwi ibisobanuro bya Minisitiri Ndagijimana

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.