Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

2019: Diaspora ifite imishinga migari yo guteza imbere u Rwanda

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 02-01-2019 saa 13:47:31
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda ku Isi, Murenzi Daniel aganira na Immaculate Busingye, umuyobozi wungirije ushinzwe abari n’abategarugori muri Diaspora y’u Rwanda muri Amerika, aha hari mu muhango wo kuremera incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera muri Werurwe 2017. Ifoto/Igihe.

Ubuyobozi bwa Diaspora buratangaza ko mu 2019 hari imishinga migari igamije guteza imbere u Rwanda, gufasha urubyiruko kwiteza imbere ndetse no mu bundi buryo bw’iterambere burimo imishinga y’ubuhinzi n’ubwubatsi.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda Eng. Murenzi Daniel, yagaragaje ko hari ibikorwa byakozwe umwaka ushize wa 2018 akavuga ko ibyo bikorwa byari bishingiye ku gufasha Abanyarwanda bari mu gihugu mu bijyanye no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, kuremera abatishoboye babagabira inka no kubaha amatungo magufi mu rwego rwo gukomeza kwiteza imbere.

Eng. Murenzi avuga ko umwaka ushize hari imishinga itandukanye bagiye bakora. Ati: “Umwaka ushize twagiye tujya mu mishinga itandukanye yaba iy’ubuhinzi ndetse abandi bajya mu mishinga y’ubwubatsi ariko iyo kubaka iracyakomeza kuko tugamije guteza imbere igihugu cyacu mu buryo butandukanye ariko nanone muri uyu mwaka twatangiye, twifuza ko habaho imishinga ihuriweho nibura tugafata umushinga mugari wo kubaka ivuriro ryafasha nk’uko habayeho ubukangurambaga bwa ‘one dollar campaign’.

Akomeza avuga ko umuganda usoza umwaka wa 2018, Diaspora yatangije gahunda zo gufasha urubyiruko mu Ntara y’Amajyaruguru kugira ngo bakore ibikorwa bibateza imbere kandi bose bashyize hamwe.

Eng. Murenzi avuga ko mu 2019 biteguye kuzakora ibikorwa bifatika kandi bitanga umusaruro ku gihugu. Yagize ati “Tuzakora ibikorwa bitanga umusaruro ku gihugu cyacu cyane cyane dushyigikira gahunda y’iterambere rirambye. Ikerekezo igihugu kirimo, ni cyo kiduha imbaraga kugira ngo tubone uko dushyira hamwe muri gahunda zose.

Muri uyu mwaka wa 2019, dufite imishinga minini harimo n’uwa diasipora Nyarugenge tuzatangira kubaka uyu mwaka, hari iyo gufasha urubyiruko mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse no mu zindi Ntara. Hari indi mishinga yerekeye gushora imari mu gihugu kugira ngo ikerekezo 2050 Intara ya Diaspora ikigereho vuba.”

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.