Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

2019-2020: Akarere ka Bugesera kazakoresha ingengo y’imari ya miriyari 19

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 02-07-2019 saa 08:45:43
Inama Njyanama y'Akarere ka Bugesera yemeje ingengo y'imari ya 2019-2020 (Foto Jacqueline)

Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yatoye ingengo y’imari isaga miriyari 19 izakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020. Hari kandi n’ingengo y’imari ya miriyoni zisaga 600 zizakoreshwa muri farumasi y’akarere.

Inama Njyanama ya Bugesera yatoye ingengo y’imari 2019-2020 ingana na 19.053.085.701 y’amafaranga y’u Rwanda n’ingengo y’imari ingana na 618.057.098 y’amafaranga y’u Rwanda ya farumasi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje bimwe mu bikorwa akarere gateganya gukora mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020. Yagize ati: “Kugeza ubu icyo dutekereza kuzakora nk’ingamba nshya, ni izo gukemura ibibazo by’abaturage no kurandura imirire mibi, kugeza ubushobozi ku tugari n’imidugudu n’ibindi”.

Meya Mutabazi amurikira Inama Njyanama ibikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019, yavuze ko imihigo ibarizwa mu bikorwa bijyanye n’imiyoborere myiza yashojwe iri ku kigero cya 99%.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angélique, yagaragaje ko mu murenge wa Mayange Akagari ka Mbyo, harimo kubakwa ikigega kizajyamo amazi y’uruganda rwa Kanyonyomba. Ayo mazi ngo akaba azagezwa mu mirenge ya Juru na Mwogo.

Amurika ibikorwa byakozwe mu mezi atandatu ashize, Umwali yagize ati: “Mu karere ka Bugesera hubatswe amavuriro y’ingoboka 28 azafasha abaturage, ikindi kandi aya mavuriro yatangiye gukora muri uyu mwaka wa 2019”.

Rurangwa Clement, uhagarariye farumasi y’Akarere ka Bugesera, asobanura ko ingengo y’imari yakoreshejwe ku kigereranyo cya 85%. Ati: “Ubu hamaze gukoreshwa 85% mu gihe 15% yasigaye kubera imiti imwe itarabonetse ku isoko, bityo ntiyagurwa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Hakizimana Elie, yagaragarije abagize Inama Njyanama y’akarere imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2018-2019, maze avuga ko imaze gukoreshwa ku kigereranyo cya 91%.

Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yemeje ingengo y’imari ya 2019-2020 (Foto Jacqueline)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.