Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

2018/2019: Akarere ka Gatsibo kinjije 103% by’imisoro yari iteganyijwe

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 18-05-2019 saa 16:16:07
Inzego zifite aho zihuriye no kwinjiza imisoro zitabiriye inama ngishwanama ku misoro n'amahoro (Foto Hitimana S)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’inzego zitandukanye zirimo abikorera (PSF) n’abaturage, barishimira ko kugeza muri Mata 2019, umuhigo wo kwinjiza imisoro bari bamaze kuwesa ku rugero rwa 103%.

Byagarutsweho mu nama ngishwanama ku misoro n’amahoro yateranye kuwa 15 Gicurasi 2019 iyobowe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Theogene.

Muri iyi nama hagaragajwe ko aka karere kinjije amafaranga 1.045.420.682 kuri 1.014.988.253 z’amafaranga y’u Rwanda bari biyemeje gukusanya mu mwaka wa 2018/2019.

Manzi yavuze ko kugira ngo uyu muhigo weswe ku kigereranyo cya 103% kugeza mu kwezi kwa Mata 2019, ari uko hashyizwemo imbaraga nyinshi mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse n’abaturage bakaba bamaze kuzamura imyumvire yo gusorera ku gihe.

Yagize ati “Kugera ku ntego twari twihaye ndetse tukarenzaho kugera mu kwezi kwa kane, tubikesha ubufatanye, cyane cyane gahunda nziza yo kwakira imisoro ikorwa n’ikigo k’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.

Ikindi ni uko hakozwe ubukangurambaga abaturage bacu bagashishikarizwa gusora kandi ku gihe. Nabasaba ko twazakomeza gukora neza ndetse tukarushaho no mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.”

Uyu muyobozi avuga ko kugira ngo imisoro ikomeze kwiyongera bitakorwa n’abashinzwe kuyakira gusa, ahubwo ko buri wese akwiye gutanga inama ku buryo bwo kongera imirimo no kuyihanga kuko ibikorwa bishya bisora ari byo bizamura imisoro.

Umuhuzabikorwa w’ikigo k’Igihugu k’imisoro n’amahoro ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba Mugarura Fidele, yashimye uruhare n’ubushake abaturage b’Akarere ka Gatsibo bafite mu guteza imbere Igihugu binyuze mu gutanga imisoro n’amahoro uko bikwiye kandi ku gihe.

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2017/2018, Akarere ka Gatsibo kakusanyije imisoro n’amahoro bingana na 1,014,481,756 kuri 904,414,336 zari ziteganyijwe, bihwanye n’ijanisha rya 112%.

Akarere ka Gatsibo gakusanya imisoro n’amahoro ikomoka ku ipatante, umusoro ku bukode n’umusoro ku mutungo utimukanwa.

Inzego zifite aho zihuriye no kwinjiza imisoro zitabiriye inama ngishwanama ku misoro n’amahoro (Foto Hitimana S)

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.