Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

2018: U Rwanda rwungutse ishoramari rya miliyari zisaga 2 z’Amadolari

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 08-01-2019 saa 15:10:52
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard Ngirente na Minisitiri w'Uburezi Mutimura Eugene, batangiza Rwanda Innovation Fund muri Kamena 2018

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruravuga ko umwaka ushize u Rwanda rwungutse imishinga 173 y’ishoramari, ihwanye na miliyari 2,006 z’Amadolari y’Amerika.

Iyi mishanga ifite agaciro karenzeho gato intego RDB yari yihaye ya miliyari 2 z’Amadolari muri uwo mwaka.

Imibare igaragaza kandi ko ishoramari ryiyongereyeho miliyari 331 zihwanye na 20% ugereranyije n’ishoramari igihugu cyungutse mu mwaka wabanje wa 2017.

RDB isobanura ko mu mishanga yose y’ishoramari yo mu mwaka wa 2018, 26% iri mu murongo wo kongera umusaruro u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Inzego z’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ubworozi n’inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi zihariye 57% by’iyo mishanga y’ishoramari.

Izindi nzego zakuruye abashoramari benshi ni ubukerarugendo, ubuzima, ubucuruzi n’ikoranabuhanga mu bumemyi n’itumanaho.

Abashoramari b’imbere mu gihugu bihariye 49% by’imishinga y’ishoramari igihugu cyungutse mu mwaka ushize, mu gihe imishinga y’abanyamahanga iri ku ijanisha rya 47.

Bisobanuye ko mu yandi magambo, imishinga y’ishoramari ihuriweho n’abashoramari b’imbere mu gihugu n’abakomoka mu mahanga ibarirwa kuri 4%.

Ugeranyije n’umwaka wa 2017, imishinga y’abashoramari b’imbere mu gihugu yari ku kigereranyo cya 28% mu gihe ishoramari ry’abanyamahanga ryari kuri 62%, ihuriweho ikaba 10%.

Bamwe mu bashoramari bakomeye batangije ishoramari rifite agaciro ka miliyoni zisaga 70 z’amadolari igihugu cyungutse barimo Emerald Park ltd; Millennial Construction Ltd; Rwanda Innovation Fund; Jali Transport; na Mara Phones.

Agaciro k’imishinga yanditswe muri RDB kavugwa muri iyi nkuru ni ak’ibyo bene imishinga biyemeje gushora mu myaka 5 iri imbere, hatitawe ku nkomoko y’igishoro bazakoresha.

Ubusanzwe imishinga yanditswe ifata nk’imyaka itatu kugira ngo ikore ku kigero cya 100%.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishoramari muri RDB, Guy Baron, avuga ko bishimishije kuba mu myaka umunani imishinga y’ishoramari yaravuye kuri miliyoni 398 z’Amadolari mu mwaka wa 2010 ikagera kuri Miliyari zisaga ebyiri z’amadolari muri 2018.

Yunzemo ati, “Umwaha ushize twakiriye imishinga ifite agaciro ka miliyari zisaga ebyiri z’Amadolari ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu. Iki ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rukomeje kugaragara nk’ahantu heza ho gukorera ubushabitsi, guhanga udushya ndetse hatanga amahirwe menshi y’ishoramari ku mugabane w’Afurika.”

Yakomeje agira ati, “Ishoramari twungutse ni umusaruro wa gahunda za Leta binyuze muri RDB, zigamije kuresha abashoramari, n’ikimenyimenyi u Rwanda uyu mwaka rwashyizwe ku mwanya wa 29 nk’igihugu cyorohereza ishoramari ku Isi, mu gihe muri Afurika kiri ku mwanya wa 2.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard Ngirente na Minisitiri w’Uburezi Mutimura Eugene, batangiza Rwanda Innovation Fund muri Kamena 2018. Ifoto/TNT

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.