Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

2018: Hishwe Abakristo 4.300 ku Isi hose, benshi bicirwa muri Afurika

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 17-01-2019 saa 18:02:40
Aba bari barahunze ubwicanyi bakorerwaga mu gace ka Abagena muri Leta ya Benue muri Nijeriya muri Mata 2018(Reuters)

Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta Portes Ouvertes uravuga ko Abakristo bakomeje gutotezwa no kwicwa hiryo no hino ku Isi.

Mu mwaka ushize wa 2018 ngo hishwe Abakirisitu 4.305, abagera kuri 97% ngo biciwe mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika. Igihugu cya Nijeriya, ni cyo gitungwa agatoki kwicirwamo umubare munini w’abo bazira imyizerere yabo ya gikristo.

Mu kiganiro kihariye David Pauget, umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) yagiranye na Michel Varton, Umuyobozi Mukuru wa ONG « Portes Ouvertes » yatangaje ko n’ubwo bidakunze kuvugwa cyane na za Leta z’ibihugu, ngo Abakristo ku Isi yose bahora batotezwa kandi bakicwa bazira imyemerere yabo.

Varton ati: « Urwango itotezwa ndetse n’ubwicanyi ku banyedini b’Abakristo byiyongera buri mwaka ku Isi hose. Urugero rufatika ni uko mu mwaka wa 2017 hishwe Abakristo 3.066, ariko mu mwaka wa 2018 umubare w’abishwe wiyongereyeho 40% kuko hishwe Abakristo 4.305 ».

Ku rwego rw’Isi, Igihugu cya Koreya y’Amajyaruguru ngo ni cyo kiza ku isonga mu kwanga Abakristo no kubica iyo babonetsemo.

Michel Varton ati: « Hashize imyaka 18 Koreya y’Amajyaruguru idasimburwa kuri uyu mwanya wo gutoteza no kwica Abakristo. Impamvu ni uko Leta ya Pyongyang igira uruhare rwa mbere mu guhiga no kugirira nabi abavugwaho imyizerere ya gikristo ».

Muri Koreya y’Amajyaruguru ngo haba Itorero rimwe rukumbi ry’Abakristo rikora mu ibanga rikomeye, aho abayoboke baryo ngo basengera munsi y’ubutaka.

RFI itangaza ko ubushakashatsi bwakozwe na « Portes Ouvertes », bwemeza ko mu bihugu 50 bitoteza bikanica Abakristo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati (Moyen-Orient) urwango kuri iki gice cy’abanyedini rushingiye cyane ku butagondwa bw’idini ya Isilamu.

Mu bihugu by’Afurika aho Abakristo bicwa cyane ngo ni muri Nijeriya aho mu mwaka wa 2018 hishwe 3.731 bingana na 97% by’abishwe kuri uyu mugabane wose.

Aba bari barahunze ubwicanyi bakorerwaga mu gace ka Abagena muri Leta ya Benue muri Nijeriya muri Mata 2018(Reuters)

Igihugu gikurikiyeho ni Centrafrique hishwe 146, Somalia hishwe 50, RDC hishwe 43 hagakurikiraho Mozambique bishe 42. Ahandi hishwe Abakristo benshi muri Afrika mu mwaka wa 2018, ngo ni muri Etiyopia hapfuye 31 no muri Sudani y’Epfo abagera 30. Mu bihugu bindi bisigaye ngo hishwe 232.

Umuryango « Portes Ouvertes » ukorera mu bihugu 60 byo ku mugabane w’Isi. Intego yawo ni ugutera inkunga Itorero rya Kristo kugira ngo ribashe kuzuza inshingano zaryo neza. Uyu muryango unafite ishami ry’ubushakashatsi ryuzuzanya n’indi miryango ikora ubushakashatsi ku Isi, kugira ngo ibyo batangaza bibe byujuje ubuziranege.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.