Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

2018: Amadosiye 50 avugwamo ruswa yaburiwe ibimenyetso

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 04-01-2019 saa 16:07:35

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Musangabatware Clement, atangaza ko mu mwaka ushize wa 2018 amadosiye 50 yavugwagamo ruswa byararangiye aburiwe ibimenyetso.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, Musangabatware yavuze ko kubura ibimenyetso by’amadosiye avugwamo ruswa biterwa n’impamvu zitandukanye kuko hari ubwo basanga byaratewe no kubika impapuro nabi hagakekwa ruswa nyuma zikazaboneka.

Akomeza avuga ko kuba amwe mu madosiye avugwamo ruswa aburirwa ibimenyetso biterwa n’uko rimwe na rimwe abarya ruswa na bo bafite ubuhanga bukomeye mu guhisha ibimenyetso, bikaba byaba imbogamizi mu rugamba rwo kurwanya ruswa.

Yagize ati: “Ni byo koko abaryi ba ruswa bagenda biga amayeri menshi ariko natwe tugenda twiga amayeri yisumbuyeho yo gutahura ruswa aho igenda igaragara rimwe na rimwe usanga amadosiye amwe na mwe arimo imikorere mibi kuko hari nk’igihe winjira muri dosiye uzi ngo ni ruswa wenda ugasanga ni imikorere mibi.”

Kuba harabayeho ivugururwa ry’itegeko ryo kurwanya ruswa kuko mbere nk’icyaha cyo kunyereza umutungo nta bwo cyafatwaga nk’icyaha cya ruswa, ubu byabaye icyaha cya ruswa mu itegeko rishya ryasohotse mu igazeti ya Leta ku itariki ya 20/9/2018 ngo byagize icyo bifasha.

Yagize ati “Mbere amadosiye menshi twayahaga inzego dukorana ariko noneho ubu ng’ubu Urwego rw’Umuvunyi ruzajya ruyakoraho.”

Avuga ko iri tegeko rimaze kugira icyo ryunganira kinini mu gushakisha ibimenyetso kuri ruswa.

Yagize ati: “Rimwe na rimwe hari igihe winjira muri dosiye uzi ko ari icyaha cya ruswa ukazasanga si ruswa, ugasanga bitari mu bwoko bwa ruswa ariko nyuma yaho amategeko avugururiwe ndetse agahuzwa n’igihe ubu ngubu kuvuga ko amadosiye menshi tuzajya tuyohereza ahandi cyangwa atazaba ari mu bubasha bw’Urwego rw’Umuvunyi nta bwo bizashoboka kubera ko inyito ya ruswa yaragutse dukurikije ririya tegeko.”

Uretse ibyo, ngo hari nubwo winjira muri dosiye ukeka ko ari ruswa wagerayo ugasanga hari impapuro bataguhaye ariko nyuma ukazabona impapuro zose, ugasanga ahubwo bari bafite imibikire y’impapuro itanoze, baguha ibimenyetso byose ukanyurwa ugasanga nta kosa ryabayeho harabayeho nko kubika mu buryo budakwiye bw’inyandiko.”

Akomeza avuga ko mu mwaka ushize babashije gukurikirana amadosiye avugwamo ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, amadosiye yose yakiriwe ku rwego rw’umuvunyi ari 82 amadosiye yaburiwe ibimenyetso ari 50, amadosiye agikurikiranwa ni 6, amadosiye yashyikirijwe izindi nzego ni 36.

Yagize ati “Hari amadosiye amwe twagiye duha Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha andi madosiye yagiye ashyikirizwa izindi nzego zishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutabera.”

Akomeza agira ati “Mu bindi bikorwa twakoze hari ibikorwa by’ubukangurambaga kwigisha abaturarwanda ububi bwa ruswa no kuyirinda ndetse no gutanga amakuru. Twakoze iperereza ku bijyanye n’icyaha cya ruswa ndetse n’ibyaha bifitanye isano nayo. Twakoze inama ngishwanama zo kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rw’igihugu ndetse tunakurikirana n’imikorere yazo mu nzego z’ibanze, tunakora isuzumamikorere mu nzego zitandukanye .”

Yibutsa abantu ko icyaha cya ruswa kidasaza ari yo mpamvu Abanyarwanda bose bashishikarizwa gutanga amakuru kuri ruswa.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Musangabatware Clement ( Ifoto Rose M)

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

4 Comments on “2018: Amadosiye 50 avugwamo ruswa yaburiwe ibimenyetso”

  1. Murebe cyane cyane mu nkiko kuko bajijisha ngo ni ubushishozi bw’umucamanza akirengagiza itegeko nkana akoresha iritagendanye n’icyaregewe.

    Agakoresha amayeri yo gutesha agaciro imyanzuro y’abunzi n’abahesha b’inkiko bamwe bakagambana n’umucamanza, umwavoka ariwe wagombye kunganira uwamwiyambaje. Hari n’igihe abahesha b’inkiko badakurikirana ngo bafashe uwabiyambaje, umucamanza yatesha agaciro irangizarubanza bakinumira urengana akabura kivurira, agacika intege.

    Mbifitiye ubuhamya n’ibimenyetso bifatika birimo dosiye nagiye mbagezaho mu nshamake mbasaba kwitaho murenganura abarengana bazize inyoroshyo zigaragazwa no kubogama kw’amacamanza bamwe n’abandi bameze nkabo.

    Hari n’inzego z’ubuyobozi muzasanga zaragiye zirengagiza kurenganura abazigana kugeza ubwo ababiyambaza bahera mu kwiheba n’ubwigunge.

    Nimukomeza kwigana dossiers ubushishozi muzajya mubyivumburira mubikoreho amaperereza yimbitse kandi natwe tuzajya dutanga amakuru buhoro buhoro tumaze kumenya ko ari akarengane koko dutanga n’ubujyanama.

    Courage et heureuse année 2019 mutabara abanyarwanda

  2. itegeko rigena igihe dosiye z’akarengane zimara kugira ngo zisubizwe ko zitarenza amezi atatu.
    umuvunyi mukuru yandikiye PEREZIDA W’URUKIKO RW’IKIRENGA amusaba gusubirishamo urubanza rwanjye ku mpamvu z’akarengane hashize amezi ajya kurenga atandatu.

    Mutubarize

  3. Dosiye yanjye yageze muri court suprême tariki 14/01/2019 ivuye ku urwego rw’umuvunyi isaba gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane.

    Ndabasaba kumbariza uko itegeko rigena igihe isubirishwamo rya dosiye z’akarengane rikorerwa.
    Iryo nari nzi ni ririya navuze haruguru kandi dosiye yatangiye kugera mu buyobozi bw’inzego z’ibanze mu mwaka wa 2004 buyohereza mu nkiko tariki 16/10/2006 bwemeza ko harimo akarengane koko.
    Yageze mu rukiko rw’ibanze mu mwaka wa 2007, ndegera urukiko rwisumbuye, binaniranye najuririye mu rukiko rukuru urugereko rwa Musanze narwo rurabogama. Nibwo natakambiye Perezida w’urukiko rukuru urugereko rwa Musanze angira inama yo kugeza akarengane kanjye ku rwego rw’umuvunyi.
    Umuvunyi Mukuru asanze harimo akarengane koko, yohereza akarengane kanjye kwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga tariki 14/01/2019.

    Murabona ko kuva iguhe amasezerano yakorewe kuwa 31/12/1997 kugera igihe nagereje ikibazo cy’akarengane mu buyobozi mu mwaka wa 2004, busanze harimo akarengane nabwo butwohereza mu nkiko kuwa 16/10/2006 kigezwamo mu mwaka wa 2007 kugera 2017. Urukiko runyima umutungo wanjye runsabira indishyi ku mu narwo rwabuze aho aba, biranyobera. Murabona ko ikibazo cyaratinze cyane hafi imyaka makumyabiri n’itatu (23) kuva amasezerano akozwe tariki 31/12/1997 kugera mu mwaka wa 2019 hiyongereyeho igihe akarengane nagereje mu rukiko rw’Ikirenga kugeza ubu.

    None, kubera ko urwego rw’umuvunyi, narwo rwemeje ko harimo akarengane koko, mwamfasha nkamenya ko cyageze kwa Perezida w’Urukiko rw’Ikerenga no kunsabira kikajya mu birego byihutirwa. HASHIZE IMYAKA MYINSHI.

    Mugire amahoro y’Imana.

  4. Urukiko rwashatse kunnyaga mu bwenge libéra ko:
    1. umutungo wanjye wahererejwe mu maboko y’abawuguze mu buriganya.
    2. rwemeje ko amasezerano yabayeho Koko mu buryo bwemewe n’amategeko rwirengagiza ko Ari itegeko kuyagiranye ko AGOMBA KUBAHIRIZWA nta BURYARYA.
    3. Aho gusaba indishyi abansiragiza mu nkiko, ruzisaba umuntu, narwo rwabuze kuko rwamutumiye ahatazwi.
    4. Uwo urukiko rwabuze sinzi aho namukura ahubwo rwari kubaza abaguze nawe kuko bamukingiye ikibaba kugeza aho agiriye ahatazwi.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.