Kigali-Rwanda

Partly cloudy
23°C
 

2018: Abakirisitu basabwe gukomeza kubana mu mahoro

Yanditswe na admin

Ku ya Jan 2, 2018

Abakirisitu basabwe kubana mu mahoro aturuka ku Mana, agatanga n’ituze ryo mu mutima muri 2018, bakabana neza na bagenzi babo n’ibidukikije.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Padiri Karamira Victory, mu kiriziya cya Mutagatifu Mikayeli (Saint Michael, Kigali) ejo hashize, tariki ya 1 Mutarama 2018 mu misa yo ku Bunani, butangira umwaka wa 2018.

Padiri Karamira yabwiye abakirisitu ko umunsi nk’uwo ari umunsi kiliziya gaturika isaba abakirisitu gukundana, ni umunsi kandi kiriziya yahariye gusaba no gusabirana amahoro ku isi yose bityo abantu bazakomeza kwifurizanya amahoro.

Yavuze ko hari abasobanura amahoro nk’ituze ry’umutima rikomoka ku mubano umuntu afitanye n’Imana, na we ubwe n’abandi bose cyangwa n’ibindi byose.

Ati “Iyo ubitekerejeho cyane, wakumva ko koko amahoro ari ukuba icyo ng’icyo. Ituze ry’umutima, umutima ntiwatuza utarimo Imana, ni ukuvuga ko Imana ari yo mahoro yacu, ni yo ya mbere dushobora gukomoraho amahoro.

Ariko ayo mahoro na none arushaho gusagamba kuri twe no kuri bagenzi bacu iyo tubanye neza natwe ubwacu (nk’abakirisitu) kuko burya umuntu ntabana n’abandi gusa cyangwa n’ibindi gusa ahubwo umuntu abanza kubana na we ubwe mu mutima.”

Yibukije abakirisitu ko urugendo rwa gikirisitu ari urugendo rwo guca bugufi nk’uko Bikiramariya yicishije bugufi akabana n’Imana mu mugambi wayo bikabera isomo ryiza abandi.

Ati “Natwe nk’abakirisitu, dukwiye kubaho turangamiye Yezu, Umubyeyi wacu Bikiramariya hanyuma tukareka n’abandi bakareba, bakabaho bagendeye ku rugero rwiza tubaha batagendeye ku magambo menshi tubaho tuvuga gusa.”

MUTUNGIREHE SAMUEL