Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

2017 yarangiye imiryango 219 273 imaze guhabwa inka muri Girinka

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 12-01-2018 saa 07:51:35
Gahunda ya Girinka igaragaza impinduka mu mibereho y'abaturage(Foto Bahuwiyonera S)

Umwaka wa 2017 usize imiryango 219 273 itishoboye yorojwe muri gahunda ya Girinka kuva iyi gahunda yatangira nk’uko bitangazwa n’Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB).

Gahunda ya Girinka igaragaza impinduka mu mibereho y’abaturage(Foto Bahuwiyonera S)

Umuyobozi ushinzwe ubworozi mu kigo cya RAB Dr Gafarasi Isidore, atangaza ko imiryango itishoboye 219 273 ari yo yari imaze korozwa muri gahunda ya Girinka kugera mu mpera za 2017, mu gihe intego yari ihari ari uko uriya mwaka wagombaga kurangira hatanzwe inka ku miryango 350 000.

Nk’uko Dr Gafarasi abitangariza Imvaho Nshya, agira ati: Mpereye ku byavuye mu ibarura Rusange ryAbaturage n’Imiturire (EICV 4), ryagaragaje ko imiryango 219 273 ari yo yagejejweho inka muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika”.

Asobanura ko kugira ngo iyo ntego yo gutanga inka igerweho hasabwaga ubukangurambaga bugamije gukurikirana gahunda ya Girinka, hakabaho kwitura, abafatanyabikorwa, icyumweru cyahariwe Girinka mu turere ndetse n’abandi basabwaga kugira uruhare mu kuyitera inkunga.

Indi ngamba Dr Gafarasi atangaza yari uguhangana n’abashaka za ruswa n’indi myitwarire idahwitse ndetse no kwihaniza abazifata nabi.

Nk’uko akomeza abitangaza, gahunda ya Girinka yazanye impinduka mu gutuma umusaruro w’amata wiyongera ndetse habaho n’inganda n’amakaragiro biwutunganya hirya no hino mu gihugu.

Avuga ko ikaragiro rya Nyagatare riherereye mu karere ka Nyagatare ryubatswe rigeze mu gutunganya umukamo w’amata ungana na litiro 15 000 ku munsi, uruganda Inyange ruherereye mu Mujyi wa Kigali na rwo rugira uruhare runini mu gutunganya uwo mukamo w’amata kuko ruri kuri litiro 70 000 ku munsi.

Dr Gafarasi anagaruka ku ikusanyirizo rya Nyanza riri mu majyepfo aho kugeza ubu ritunganya amata angana litiro 4000 ku munsi ariko nyuma y’ibikorwa byo kuryongerera ubushobozi biteganywa mu gihe cya vuba bikazariha ubushobozi bwo gutunganya litiro 20 000 ku munsi.

Kubera gahunda ya Girinka kandi yanatumye ikusanyirizo rya Mukamira muri Nyabihu ribasha kubona amata kuko rifite ubushobozi bwo kwakira litiro z’amata 40 000 ku munsi.

Gahunda ya Girinka yatangijwe mu 2006 na Perezida Paul Kagame, intego nyamukuru yari iyo kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu bw’imiryango ikennye, ibyo byagezweho hifashishijwe guha inka buri muryango ukennye bityo amata mu miryango ariyongera. Iyi gahunda ni imwe muri Gahunda z’ingenzi mu gukemura ibibazo byo kutihaza mu biribwa.

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.