Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

2017 umusaruro w’amabuye y’agaciro wiyongereyeho 201.4%

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 11-02-2018 saa 07:36:36
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Amb. Claver Gatete (Foto Gisubizo G.)

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, atangaza ko ibicuruzwa byoherejwe hanze mu mwaka wa 2017 byiyongereye, aho umusaruro w’amabuye y’agaciro wazamutse ku gipimo cya 201.4%, uva ku madolari y’Amerika miliyoni 80.1 mu mwaka wa 2016 ugera kuri miliyoni 248.5 mu mpera z’umwaka wa 2017.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete (Foto Gisubizo G.)

Amb. Gatete ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite umushinga uvuguruye w’Ingengo y’Imari ya Leta 2017/2018 yavuze ko muri rusange umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereje hanze kugeza mu mpera z’umwaka wa 2017 byiyongereye, biva ku madolari y’Amerika miliyoni 598.7 yinjijwe kugera mu mpera z’umwaka wa 2016, naho mu mwaka wakurikiyeho bigera kuri miliyoni 943.5, ni ukuvuga mu mpera za 2017, ahanini biturutse ku musaruro mwiza w’amabuye y’agaciro.

Ati “Uyu murasuro ukaba waraturutse ku musaruro mwiza w’amabuye y’agaciro wiyongereye ku gipimo cya 210.4% kuko yatwinjirije agera kuri miliyoni 248.5 z’amadolari y’Amerika ugereranyije na miliyoni 80.1 yo mu mwaka wa 2016.

Ibi kandi byiyongeraho umusaruro mwiza w’ikawa wiyongereye ku gipimo cya 9.6% ndetse n’umusaruro w’icyayi wiyongereye ku gipimo cya 32.9% kubera izamuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.”

Mu mpera z’umwaka wa 2017, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangiye kubona ko umusaruro w’amabuye y’agaciro urimo kongera kuzamuka nyuma y’aho mu mpera z’umwaka wa 2015 Ikigo k’Igihugu cy’Umutungo Kamere (RNRA) cyatangazaga ko umusaruro uva mu mabuye y’agaciro wagabanutse bitewe n’igiciro ku isoko mpuzamahanga, bituma hongerwa ingamba zo kubanza kongerera agaciro amabuye mbere y’uko yoherezwa ku isoko.

Mu bindi byagize impinduka ku bukungu bw’igihugu mu mwaka wa 2017, ni igabanuka ry’ibitumizwa hanze byagabanutse ku gipimo cya 0.4%; Minisitiri Claver Gatete asobanura ko byagizwemo uruhare no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”.

Ati “Twatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 2 233.3 z’amadolari y’Amerika kugera mu mpera z’umwaka wa 2017.  Ibi bikaba byerekana ko amavugurura n’ingamba twashyizeho zigamije guteza imbere iby’iwacu ‘Made in Rwanda’ zakomeje gutanga umusaruro.”

Yakomeje avuga ko kubera izamuka ry’ibyoherezwa mu mahanga ndetse n’igabanuka ry’ibitumizwayo, icyuho kiri hagati yabyo nacyo cyagabanutse.

Muri rusange ubukungu bw’isi mu mwaka wa 2017 bwarushijeho gutera imbere bugera kuri 3.6%, ibiciro ku masoko mpuzamahanga byakomeje kuzamuka muri uwo mwaka ku gipimo cya 3% mu mpera z’Ukuboza 2017 ugereranyije na 2.8% mu mpera z’umwaka wa 2016 ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori byiyongereye ku gipimo cya 22.3% mu mpera z’umwaka wa 2017 ugereranyije na 15.6% mu mwaka wa 2016.

Ubukungu bw’u Rwanda nk’uko byakomeje gusobanurwa na mbere, bwazamutse ku gipimo cya 8% mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2017.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.