2017 ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 6.1%

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 14, 2018

Ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe (GDP) w’umwaka ushize wa 2017 wiyongereye ugera ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 7,597 uvuye kuri miliyari 6,672 mu 2016, ni ukuvuga ko wazamutse ku gipimo cya 6.1%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, ibumoso n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare Yusuf Murangwa (Foto James R)

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yavuze ko bishimishije cyane, kuko ubukungu bwazamutse ku gipimo kirenze icyari giteganyijwe cya 5.2%.

Ati “Mbere twari twarateganyije igipimo cya 6.2% ariko tumaze kubona imibare y’igihembwe cya mbere cy’uwo mwaka cyazamutse kuri 1.7%, hamwe n’imibare y’igihembwe cya kabiri cyazamutse kuri 4%; twasanze hari ibibazo byaturutse no ku biciro by’amabuye ku isoko mpuzamahanga, bityo dufata umwanzuro wo gusubiramo imibare yacu duteganya ko ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 5.2%.

Kuva icyo gihe twari dutegereje imibare y’igihembwe cya gatatu n’iy’igihembwe cya kane. Turebye aho imibare igeze, kuva kuri 5.2% ukagera kuri 6.1% ni ibitangaza kuri twe.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, yavuze ko mu byazamuye cyane umusaruro mbumbe w’umwaka ushize, birimo umusaruro mwiza wabonetse mu gihembwe cya kabiri n’icya gatatu aho ubuhinzi bwatanze umusaruro mwiza ku gipimo cya 11% uvuye kuri 1% mu mwaka wa 2016.

Hari kandi n’imibare igaragaza uko umusaruro mbumbe w’igihembwe cya Kane nayo yatangajwe ejo hashize tariki ya 13 Werurwe 2018, aho yerekana ko umusaruro wagenze neza biturutse ahanini ku musaruro w’ubuhinzi.

Ati “Muri uyu mwaka, umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye bitewe cyane cyane n’uko igihembwe cya kane cyagenze, aho umusaruro wiyongereyeho 10.5%, kandi dutangira mu gihembwe cya mbere wari wiyongereyeho 1.7% mu gihembwe cya kabiri kuri 4% naho mu gihembwe cya gatatu ku 8%.

Ni ukuvuga ko igipimo cya 10.5% cyo mu gihembwe cya kane, byagize uruhare runini cyane kugira ngo ubukungu buzamuke bugere kuri 6.1%.”

Muri rusange, umusaruro w’ubuhinzi mu mwaka wose wiyongereye ku kigero cya 7%, inganda ziyongeraho 4% naho serivisi ziyongeraho 8%.

Izamuka ry’umusaruro mbumbe mu rwego rw’inganda ryatewe n’umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri wiyongereyeho 51%, umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa uzamukaho 16% bitewe n’izamuka ry’umusaruro w’inganda zitunganya ibinyampeke, izikora imyenda n’ibikomoka ku mpu uzamukaho 19%, izindi zizamuka kuri 14%. Serivisi z’ubwikorezi zazamutseho 16%, serivisi z’imari zizamukaho 14%.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yavuze ko mu mezi ari imbere hagiye kuza itsinda ry’Ikigega Mpuzahanga k’Imari (IMF), bagafatanya kureba uko ubukungu bw’uyu mwaka wa 2018 buzaba bwifashe mu buryo bw’ikigereranyo.