Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

2017 RDB yanditse ishoramari rihagaze amadolari miliyari 1.675

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Jan 19, 2018

Ikigo k’Igihugu k’Iterambere, RDB, gitangaza ko mu mwaka ushize wa 2017 ishoramari ryanditswe mu Rwanda rifite agaciro k’amadolari y’Amerika miliyari imwe na miliyoni 675, ni ukuvuga ko hiyongereyeho angana n’amadolari miliyoni 515 ugereranyije n’ishoramari ryanditswe na RDB mu mwaka wabanje wa 2016 kuko ryari rifite agaciro k’amadolari miliyari 1 na miliyoni 160.

Ishoramari mu Rwanda rikomeje kuzamuka buri uko umwaka ushize undi ukaza kuko u Rwanda rukomeje kwizerwa nk’ahantu habereye ubucuruzi

RDB itangaza ko inzego eshatu z’ubukungu ari zo zakuruye cyane abashoramari mu Rwanda mu mwaka ushize, izo zikaba ari urwego rw’ubwubatsi, ubucukuzi, ndetse n’urwego rw’ibikorwaremezo. Izi nzego, ishoramari ryanditswe mu bwubatsi rihagaze amadolari y’Amerika 637,659,692 (38% by’ishoramari ryose ryanditswe), ubucukuzi ni amadolari 267,344,495 (16% by’ishoramari ryanditswe 2017), naho ibikorwaremezo bikaba amadolari 202,660,135 (12% by’ishoramari ryanditswe na RDB 2017).

Ishoramari rinini ryanditswe umwaka ushize ni iry’umushinga wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga k’Indege cya Bugesera (Bugesera Airport Company Ltd) rihagaze amadolari y’Amerika miliyoni 398.68, Ignite Power Rwanda Ltd (amadolari miliyoni 113.84), Gasabo Investment Company (amadolari miliyoni 89.02), African Panther Resources Ltd (amadolari miliyoni 54.02) na Kigali View Hotel and Apartment Ltd (amadolari miliyoni 53.2). Iri shoramari ryose ry’imishinga itanu rihagaze amadolari y’Amerika miliyoni 708.76.

Harebwe inkomoko y’ishoramari, RDB itangaza ko ishoramari ryavuye mu mahanga, FDI, ni ukuvuga irifite ikigo rigikuriye mu kindi gihugu, ni ryo riza ku isonga mu ryanditswe kuko rifite agaciro kangana n’amadolari y’Amerika miliyari 1.041 cyangwa se 62.2% by’ishoramari ryose ryanditswe umwaka ushize.

Hakurikiraho ishoramari rifite inkomoko mu Rwanda rifite agaciro k’amadolari miliyoni 470.98 cyangwa se ringana na 28.15% by’ishoramari ryose ryanditswe 2017. Ishoramari rishingiye ku bufatanye bw’abo mu Rwanda n’abanyamahanga, ryo rihagaze amadolari miliyoni 160.47, ringana na 9.59% by’ishoramari ryanditswe na RDB umwaka ushize.

Ni mu gihe umwaka wa 2016 ishoramari ry’amahanga ryari rihagaze agaciro k’amadolari miliyoni 650.4, irikomoka mu Rwanda rihagaze amadolari miliyoni 479.5, naho irishingiye ku bufatanye bwombi rifite agaciro kangana n’amadolari miliyoni 160.47.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, avuga kuri iri shoramari ryanditswe umwaka ushize, yagize ati “Mu myaka 10 ishize, ishoramari ryanditswe mu Rwanda ryavuye ku madolari miliyoni 800 mu 2007 rigera ku madolari miliyari imwe na miliyoni 675 muri 2017. Ibi, ni inyongera ya 100% mu myaka icumi gusa. Byerekana ko u Rwanda rukomeza kugenda rubonwa cyane nk’ahantu habereye gukorerwa ubucuruzi.”

Akamanzi kandi akomeza agira ati “U Rwanda rufite intego yo guhanga imirimo 150,000 itari ubuhinzi mu mwaka. Nizera ntashidikanya ko iri shoramari ryanditswe rizagira ingaruka z’uwo mwanya ku isoko ry’umurimo ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Umwaka ushize, imirimo 38,261 yo guhangwa yanditswe na RDB mu rwego rw’ibikorwa remezo, serivise, inganda, ubukerarugendo, ubwubatsi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’urwego rw’ubucukuzi. Aha hariho inyongera ya 184% ugereranyije na 2016 aho imirimo yari guhangwa yanditswe yari 13,477 yanditswe mu nzego umunani. Kwiyongera kw’ishoramari ryanditswe na RDB ni ibyerekana ubushake bwa Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kugaragaza binyuze muri RDB.”

RDB yashyizeho “One Stop Centre” iha abashoramari amakuru, bakayoborwa ah’ingenzi ho guhera bizinesi nko kwiyandikisha, guhabwa uburenganzira, ubutaka n’ibindi. RDB kandi yashyizeho uburyo bunyuranye butuma umushoramari agaragaza ibikorwa bye, ndetse n’uburyo butuma abayobozi bayo bakuru bahura inshuro enye mu mwaka n’abayoboye ubucuruzi.