2017 Koperative Umwalimu SACCO yinjije miliyari 9

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 28, 2017

Umuyobozi mukuru wa Koperative “Umwalimu SACCO” Uwambaje Laurence, avuga ko bitarenze mu kwezi k’Ugushyingo 2017 iyi koperative hari hateganyijwe kwinjiza amafaranga 8 000 000 000 hatarakurwamo ibisohora amafaranga, mu gihe ibyinjiza amafaranga yari yamaze kubirenza ku mafaranga agera kuri miliyari 9 000 000 000.

Uwambaje agira ati “Hamaze kurebwa ibyinjijwe n’ibisohora amafaranga, Umwalimu Sacco wabashije gusigarana inyungu ya Frw 3 250 000 000 hataravanwamo imisoro, ariko bigaragara ko tumaze gufata ayo mafaranga y’ingungu tukavanamo imisoro, twasanze dufite urwunguko rwa Frw 2 218 000 000 mu kwezi k’Ugushyingo gusa kandi byumvikane ko umwaka uzajya kurangira rwariyongereye”.

Agereranyije n’umwaka wabanje wa 2016, binjije Frw 3 000 000 000 hatavuyemo imisoro mu gihe muri uyu wa 2017 babara Frw 3 250 000 000 umwaka utararangira, ashimangira ko byazamutse.

Uwambaje avuga ko ibyo byagezweho kubera impamvu zinyuranye zirimo kuba inguzanyo zitangwa zishyurwa zishyizweho inyungu ndetse no kuba zitangwa hashingiwe ku bushobozi bw’umunyamuryango.

Avuga ko inguzanyo zitanzwe hashingiwe kuri ibyo bipimo binyuranye bishimangira neza ko izatanzwe byanze bikunze ya mafaranga koperative Umwalimu Sacco yatanze agomba kugaruka.

Umuyobozi wa “Umwalimu SACCO” akomeza avuga ko kugeza ubu iyi koperative ifite ubushobozi bwo gutanga inguzanyo zisaga miliyari 49, hakabamo izitangwa mu bwubatsi, inguzanyo ku mushahara, mu mishinga n’izindi zo gukemura utubazo twihuse.

Avuga ko inguzanyo abanyamuryango ba koperative basaba ari benshi ari iz’ubwubatsi kuko bibwira ko amaze kubona inzu n’ibindi bibazo biba bikemutse byose. Uwambaje atangaza ko kuri ubwo bwoko bw’inguzanyo z’ubwubatsi zihagaze kuri 50%, iz’imishinga zigafata kuri 16% nyamara ari zo ubuyobozi bwa koperative bwifuza ko zasabwa cyane n’abanyamuryango kuko zibasha kunganira umushahara wabo wa buri kwezi.

Niyonzima Protais, umwalimu utuye mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke, avuga ko inguzanyo bazihabwa zaba ari izirebana n’imishinga, iz’ubwubatsi, iz’ubucuruzi, bakazibona cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi kubera ko atuye mu cyaro.

Avuga ko nta mbogamizi nyinshi zihari mu kuzibona, ahubwo akagaragaza ko hari bamwe bafata amafaranga menshi y’inguzanyo arenga nka 2 000 000 nyamara batarize neza umushinga ugasanga birabahombeye.

Gusa ku bijyanye n’inguzanyo zijyanye no mu bwubatsi ubusanzwe ngo bari bemerewe kugurizwa 35 000 000 zikishyuzwa mu myaka 15, ariko ubu hakaba hashyizweho kujya bemererwa kuba bagurizwa Frw 30 000 000 zizishyurwa mu myaka 10, akaba avuga ko inyubako nk’iyo mu mugi bizajya bitanga inyungu ariko mu gihe iri mu cyaro nta musaruro wayibonekaho.

Ndayishimye Noel wo mu karere ka Rusizi avuga ko inguzanyo nta kibazo kizirangwamo kidasanzwe uretse kuba hariho igihe zitinda by’umwihariko izitangirwa ku kicaro bitewe nabwo n’uko zingana kuko uko zirushaho kuba nyinshi ni ko igihe kiyongera.

Kugeza ubu koperative Umwalimu Sacco ifite abanyamuryango 75 000 biganjemo ab’igitsina gore, muri uyu mwaka wa 2017 wonyinye ikaba yarakiriye abanyamuryango bashya 2 843.

SEZIBERA ANSELME