Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

2017 imboga zoherejwe hanze zinjije amadolari asaga miliyoni 12

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL  

Ku ya Mar 6, 2018

Ikigo k’igihugu giteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi nk’imboga, NAEB, gitangaza ko gifasha uwo ari we wese ushaka kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi, cyane ko umusaruro w’imboga woherejwe hanze mu mwaka ushize wa 2017 ungana na Toni 22 988 263 winjije amadolari 12 544 354.

Imiteja ni zimwe mu mboga zoherezwa hanze

Umusaruro w’imboga woherejwe hanze guhera mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu Kuboza 2016 ungana na toni 18 784 928, hinjizwa amadolari 6 999 732, mu gihe mu mwaka ushize wa 2017 wazamutse maze ugera kuri Toni z’imboga 22 988 263 zoherejwe hanze zinjiza amadolari 12 544 354.

Epimaque Nsanzabaganwa ushinzwe ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo mu Kigo k’igihugu giteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi NAEB, asobanura uko iki kigo gifasha umuntu ushaka kohereza hanze imbuto, imboga cyangwa indabo.

Yagize ati “NAEB ifasha abohereza hanze imboga nko kubaha inzu batunganyirizamo ibyo bashaka kohereza, kubafasha kuganira n’izindi sosiyete ku bijyanye n’ibiciro, kuborohereza kuzana ibikoresho byo gupakiramo cyangwa gupfunyikamo ibyo bashaka kohereza ku buryo bworoshye, ikindi ni uko tubahuza n’abahinzi. Dufite ibyumba bikonjesha nka hano kuri NAEB, ku kibuga k’indege i Kanombe, dufite n’imodoka imwe ikonjesha bakodesha ikabafasha kugeza ibyoherezwa mu mahanga ku kibuga k’indege.”

Nsanzabaganwa akomeza avuga ko umusaruro w’imboga woherezwa hanze ntawavuga ko ari muke ahubwo biterwa n’uko isoko ringana. Ati “Umusaruro kuba muke biterwa n’amasoko baba bafite atandukanye ariko bigenda byiyongera kuko ni ibintu batangiye vuba kandi bigenda byiyongera. Uko isoko ryiyongera ni na ko bongera umusaruro.”

Isugi Marie Chantal uhagarariye isosiyeti ihinga imboga ikanazohereza hanze, Fresh Garden Ltd, ahamya ko Leta yabafashije kugeza umusaruro w’imboga ku isoko ryo hanze binyuze mu buvugizi bwa NAEB.

Yongeyeho ko batangiye bahingira abohereza hanze, nyuma bahitamo kohereza umusaruro wabo hanze mu mwaka 2016. Avuga ko Leta y’u Rwanda yabafashije, kuri ubu igiciro k’imiteja kikaba kigezwa ku isoko ryo hanze kitabahenze.

Ati “Ikilo k’imiteja twakigezaga ku isoko ryo mu Bwongereza gihagaze amadolari 2 y’ubwikorezi twacibwaga kuri buri kilo ariko ubu Rwandair yaraje idushyiriraho igiciro gito ku madolari 0,95 ku kilo. Ibyo byatumye tuva kuri toni eshatu twatangiye twohereza hanze, ubu tukaba twohereza toni 10 mu cyumweru.”

Rugwizangoga Pascal, umuhinzi w’imboga n’imbuto utuye mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko abona ifumbire muri gahunda ya nkunganire muhinzi. Kuri we asanga gukoresha ifumbire no kutayikoresha harimo ikinyuranyo. Ati “Kubona ifumbire biroroshye n’ubu twamaze kuyibona itangwa muri gahunda ya Nkunganire. Gukoresha ifumbire no kutayikoresha harimo ikinyuranyo cyane, iyo wayikoresheje ubona umusaruro wikubye kenshi k’uwo wajyaga ubona.”