Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

2017, ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byiyongereyeho 32%

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 14-06-2018 saa 06:51:26
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Munyeshyaka Vincent (hagati) n'abacuruzi bohereza ibicuruzwa mu mahanga (Foto Mugisha B.)

Ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 32% mu mwaka wa 2017 kubera ingamba zafashwe zo kubaka inganda no guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent (hagati) n’abacuruzi bohereza ibicuruzwa mu mahanga (Foto Mugisha B.)

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshaka Vincent, ubwo yafunguraga inama y’ubucuruzi yo ku rwego rw’igihugu yahuje abikorera, abacuruzi na Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda, ikaba yari igamije kurebera  hamwe ibikeneye kongerwamo imbaraga n’imbogamizi ubucuruzi bwambukiranya imipaka buhura nazo ku masoko  mpuzamahanga.

Minisitiri Munyeshyaka yagize ati “Ibyo twohereza mu mahanga byariyongereye mu mwaka wa 2017 kuko byazamutseho 32%, ariko ikibazo kigihari ni uko ibyoherezwa mu mahanga bihora ari bimwe, icyayi, ikawa n’amabuye y’agaciro.”

Gusa Munyeshyaka avuga ko hari ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bitangiye kugenda byiyongera mu byoherezwa hanze, nk’imbuto, imboga, inyama n’indabyo, bikaba biterwa n’uko abantu bamaze kumva ko ibyo byose bifite isoko hanze y’igihugu.

Yavuze ko ubucuruzi mu gihugu no hanze bugenda neza, akabyemeza ashingiye ku izamuka ry’ubukungu bw’igihugu. Avuga ko gushyira imbaraga mu kubaka inganda ari kimwe mu byatumye ubucuruzi buzamuka, atanga urugero rw’icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro mu Mujyi wa Kigali cyatumye inganda ziyongera, bityo ibyoherezwa mu mahanga nabyo biriyongera.

Gahunda ihari mu myaka 7 iri imbere ni ukuvugurura ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga kugira ngo ingano n’ubwiza byiyongere. Yongeyeho ko hari gahunda yo kohereza amabuye y’agacirio hanze amaze gutunganywa kuko bizayongerera agaciro kikubye inshuro 4 cyangwa 5.

Icyuho k’ibyoherezwa mu mahanga n’ibiva mu mahanga cyagabanutse ku kigereranyo cya 28% ariko ni ngombwa ko kigabanuka kugera kuri 4.9% ugereranyije n’ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari, Robert Opirah,  avuga ku izamuka ry’ubucuruzi  bw’ibyoherezwa mu mahanga buri kuri 32%,  ubucuruzi bwa serivisi zikomoka ku bukerarugendo  bwo bwazamutseho 15%, mu gihe ubucuruzi bw’ibintu bwo bwazamutseho 21%.

Yavuze ko izamuka ry’ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga ryaturutse ku bintu byinshi, harimo n’ibiciro bya Kawa, icyayi n’amabuye y’agaciro byabaye byiza ku isoko mpuzamahanga. Opirah avuga ko ingamba zafashwe ari uko buri mwaka ibyoherezwa mu mahanga bigomba kujya bizamuka kuri 17%.

Ruzibiza Steven, Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abikorera (PSF), yasobanuye ibyiza n’imbogamizi abacuruzi bakura mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga. Ati “Hari inyungu nyinshi mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga ku bacuruzi b’Abanyarwanda, nk’amabuye y’agaciro yoherejwe hanze y’igihugu yanganaga na Toni 7000 mu mwaka wa 2017, ariko hari n’imbogamizi duhura nazo zikwiye gukemurwa ku bufatanye bwacu na Leta.”

Ruzibiza agaragaza imbogamizi zo kubona inkunga mu kigega gishinzwe korohereza abohereza ibicuruzwa mu mahanga kandi ngo n’iyo ibonetse iba ari  nke, agasaba Leta kunoza imitangire y’iyo nkunga kandi mu buryo bufasha abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Agaruka ku bikorwaremezo Leta ikwiye gushyiramo imbaraga nko kongera ingano y’umuriro w’amashanyarazi n’amazi, no koroshya igiciro cyabyo ku bashoboramari kugira ngo babashe kunguka no gutera imbere.

Buriza Esperance, umucuruzi wohereza ibintu mu Bufaransa, Amerika n’u Bwongereza, avuga ko sosiyete ye yohereza avoka mu mahanga akaba amaze umwaka akora ubu bucuruzi. Avuga ko ibyiza biri mu kohereza ibicuruzwa mu mahanga ari uko yasanze birimo amafaranga, cyane ko hari uburyo indege y’u Rwanda ibafasha muri iki gikorwa cyo kubitwara.

Imbogamizi Buriza ahura nazo zijyanye n’uko rimwe na rimwe abura ibyo yohereza bihagije bitewe n’uko isoko ari rigari, ibicuruzwa bikamubana bike, dore ko asabwa nibura toni 3 za avoka buri cyumweru.

Aboneraho gusaba Abanyarwanda cyane cyane abahinzi guhaguruka bagakora kugira ngo abacuruzi bohereza ibintu mu mahanga babone ibihagije kandi abo bahinzi na bo bagire inyungu kuko bahinga bafite isoko.

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.