Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

2017-24: WASAC yongerewe ingengo y’imari ngo ihe amazi meza Abanyarwanda bose

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 27-05-2019 saa 09:38:52
WASAC yongerewe ingengo y'imari kugira ngo ibikorwa remezo bigeza amazi meza ku Banyarwanda byubakwe, bizatume intego ya Guverinoma y'u Rwanda igerwaho, Abanyarwa bose bazabe bafite amazi meza mu 2024 (Foto Gisubizo G)

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha ubukungu yiswe NST1 (National Strategy for Transformation) yehereye mu 2017 izageza mu 2024, Leta y’u Rwanda yashoye imbaraga nyinshi mu kongera amazi meza ugereranyije n’uko byari mu myaka itambutse, hanongerwa ingengo y’imari. Hagamijwe kugira ngo mu 2024 Abanyarwanda bose bazabe bagerwaho n’amazi meza.

Mu kiganiro n’umukozi ushinzwe igenamigambi mu Kigo k’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) Hategekimana Samson, yagiranye n’Imvaho Nshya mu rwego rwo kumenya aho gahunda ya NST1 igeze ishyirwa mu bikorwa, yatangaje ko ibikorwa birimo byo kubaka inganda n’imiyoboro itandukanye hirya no hino mu gihugu byakozwe guhera mu 2017-2019, ngo byashobotse nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yongereye WASAC ingengo y’imari kugira ngo imirimo yihute kandi igere kuri bose.

Ati “Mbere y’umwaka wa 2017 twari dufite miriyari 18 n’igice. Guverinoma yatwongereye miriyoni 131 z’amadorari yagujije muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD)”.

Aka kayabo ngo ni ko katangiye kwifashishwa mu kubaka inganda n’imiyoboro ahantu hatandukanye, mu rwego rwo gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Kigali no mu yindi migi itandukanye y’u Rwanda. Naho gutanga amazi mu cyaro, ngo hashyizwemo ingengo y’imari ingana na miriyoni 137 zirenga z’amadorari.

Hategekimana yakomeje atangaza ko mbere y’umwaka wa 2017 ingengo y’imari yari yaragenewe ibikorwa by’amazi itari ihagije kuko hari ibikorwa byinshi bitari gukorwa. Yagize ati “Ubwo twatangiraga gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma yo guha Abanyarwanda bose amazi meza, mu 2018-2019 hubatswe ibirometero 637 hanongerwa n’ingano y’amazi. Hasanwe umuyoboro w’amazi wa Ruhashya-Ntyazo ufite uburebure bwa kilometero 117 utanga amazi ku baturage bagera ku 33 000 bo mu karere ka Nyanza n’agace gato ko muri Huye.”

Ni muri urwo rwego ngo hamaze kubakwa na none inganda za Nzove ya I na Nzove II zombi zitanga m3 80,000 z’amazi ku munsi. Hubatswe kandi umuyoboro wa Muyagahakani wo mu karere ka Gisagara, ufite ibirometero 107 uha amazi meza abagera ku 24 300. Hubatswe n’umuyoboro Nyaruyenzi-Mageragere ho mu karere ka Nyarugenge. Uwo muyoboro ufite kirometero 18 n’igice, uha amazi abaturage 9 870.

Hubatswe na none umuyoboro wa Musheri uha amazi abaturage 45 000 bo muri Matimba, Musheri na Karangazi bo mu Karere ka Nyagatare. Uyu muyoboro ngo ufite uburebure bwa kirometero 98. Hategekimana yagize ati “Harangiye kandi umuyoboro wa Butaro-Nyabizi wari ufite ibirometero 35 mu baturage ibihumbi 12 bo mu Karere ka Burera.” Hari n’imiyoboro yubatswe mu Karere ka Gicumbi na Gatsibo ndetse no muri Kamonyi.

Hategekimana yamenyesheje ko iriya ngengo y’imari yavuzwe hejuru izanafasha mu mirimo yo kubaka uruganda rwa Kanzenze ruzatanga m3 40 000 z’amazi ku munsi, aho biteganyijwe ko m3 30 000 zizajya gukemura ikibazo cy’amazi mu Bugesera naho m3 10 000 zigakora muri Kigali.

WASAC yongerewe ingengo y’imari kugira ngo ibikorwa remezo bigeza amazi meza ku Banyarwanda byubakwe, bizatume intego ya Guverinoma y’u Rwanda igerwaho, Abanyarwa bose bazabe bafite amazi meza mu 2024 (Foto Gisubizo G)

Uko amazi agiye gukwirakwizwa mu migi itandatu yunganira Kigali

Ngo iriya ngengo y’imari izanafasha kongera amazi no kubaka imiyoboro mu migi 6 yunganira Umujyi wa Kigali. Iyo migi ni Rubavu, Musanze, Huye, Muhanga, Nyagatare na Rusizi.

Muri Rubavu harimo imishinga ibiri, uwo gusana uruganda rwa Gihira rusanzwe rutanga m3 8000 z’amazi ku munsi ruzongerwa ubushobozi no kubaka uruganda rushya ruzatanga m3 15000 z’amazi ku munsi. Mu nkengero za Rubavu hazasanwa hanagurwe ibirometero 42 bizakemura ikibazo mu mirenge imwe itageragamo amazi na busa. Ni imirenge ya Bugeshi, Busasamana, Kanama, Mudende, Nyakiriba, Cyanzarwe, n’indi. Naho mu mujyi wa Rubavu, hazasanwa imiyoboro ya kirometero 119.

Mu Mujyi wa Muhanga hazasanwa hanubakwe imiyoboro y’amazi ifite uburebure bw’ibirometero 78 mu mugi no mu nkengero zawo. Muri rusange Muhanga n’imirenge imwe yayo nka Cyeza n’indi mirenge yo muri Ruhango na Kamonyi byegeranye ngo hazakorwa imiyoboro y’ibirometero 205.

Umujyi wa Huye biteganyijwe ko hazubakwa imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kirometero 12. Hamwe n’imirenge yo mu nkengero z’umugi hasanwa kandi hubakwe imiyoboro y’amazi ifite uburebure bwa kirometero 163.

Umujyi wa Rusizi ni umwe mu migi ngo igifite ikibazo cy’amazi meza, cyane cyane mu murenge wa Gikundamvura hataba amazi na gato, ndetse no muri Bweyeye azahagezwa. Ngo hazubakwa uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya m3 3 000 buri munsi, n’imiyoboro y’ibirometero 120 izatwara ayo mazi ahandi akenewe hahegereye.

Hategekimana avuga ko mu mujyi wa Rusizi ubwaho hazubakwa imiyoboro ifite uburebure bwa kirometero 52. Ariko muri rusange Rusizi yose ngo hazatunganywa ibikorwa by’amazi ku miyoboro ya kirometero 237.

Mu mujyi wa Musanze hazubakwa ibikorwa remezo by’amazi bya kirometero 47. Muri rusange, Musanze n’inkengero zayo ngo hazubakwa imiyoboro y’amazi ingana n’ibirometero 115.

Umujyi wa 6 wunganira Umujyi wa Kigali ni Nyagatare. Nyagatare na yo ngo iri mu turere dufite ikibazo gikomeye cy’amazi kimwe na Gicumbi na Rusizi yavuzwe hejuru. Hategekimana Samson yibukije ko mu gihe k’izuba ryinshi ngo amazi abura hafi ya hose mu ntara y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Umujyi wa Nyagatare honyine hazatunganywa umuyoboro wa kirometero 43. Nubwo bimeze bityo, buriya muri Nyagatare dufiteyo inganda zuzuye dufiteyo inganda zubatswe, igisigaye ni ugushyirayo imiyoboro ikwirakwiza amazi”.

Imiyoboro n’inganda by’amazi bivuzwe hejuru ahenshi imirimo igeze kure, ahandi ibikorwa biracyari bugufi ariko ngo ibyinshi bizaba byararangiye mu 2020. Ariko hari izindi nganda 6 ziteganyijwe kubakwa mu bice bitandukanye by’igihugu hagamijwe gukemura ikibazo k’ibura ry’amazi ahantu hamwe na hamwe kikigaragara.

Izindi nganda z’amazi zizubakwa

Izo nganda nkuko byemejwe na Hategekimana ngo zizajya zubakanwa n’ibigega n’imiyoboro izajya iyakwirakwiza ahantu akenewe hose: Uruganda ruzubakwa ku mugezi wa Ngoma muri Nyagatare, rukazaba rutanga m3 12 000 z’amazi ku munsi. Ayo mazi azafasha no muri Gatsibo.

Urwa kabiri ni uruzubakwa kuri Muhazi ruzaba rutanga m3 10 000 ku munsi. Ngo ruzatanga amazi mu gice kindi cya Gatsibo no muri Kayonza. Urundi ni uruzubakwa muri Sake, rukazatanga m3 6 000 ku munsi. Urundi ruganda ni urwa Busogwe hagati ya Nyanza na Ruhango ruzaba rutanga m3 12 000 z’amazi ku munsi.

Hari kandi uruganda rwa Kagaga muri Muhanga ruzatanga m3 9 000 ku munsi, ruzafasha Amayaga kubona amazi meza. Urundi ruzubakwa muri Karongi rwitwa Mushogoro ruzaba rutunganya m3 7000 z’amazi ku munsi, ruzatanga amazi muri Rutsiro no muri Karongi. Muri Ngororero ho ngo hazubakwa imiyoboro n’amasoko bizatanga m3 1 500 z’amazi ku munsi.

Kugira ngo iyi mishinga yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri gahunda ya NST1 izagere ku ntego, WASAC ngo yashyizeho ishami n’amatsinda y’abakozi bashinzwe gukurikirana umunsi ku munsi uburyo imirimo irimo kugenda. Ni yo mpamvu ngo badashidikanya ko Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi 100% mu 2024.

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.