Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

2017-2024: Leta irashaka kugabanya cyane ibicanwa bikomoka ku biti

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 04-06-2019 saa 12:22:53
Imbabura ya rondereza iri mu zikoresha amakara make

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamijwe kwihutisha iterambere, NST1, biteganyijwe ko ibicanwa bikomoka ku biti bizagera kuri 42% mu 2024 bivuye kuri 83,3 mu 2017.

Ibi ni ibitangazwa na Prime Ngabonziza, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe kwita ku mazi n’amashyamba (RWFA), wemeza ko kugira ngo umubare w’abaturage bakoresha ibicanwa bikomoka ku biti uzagabanywe ugere kuri 42% mu 2024 uvuye kuri 83,3% wariho mu 2017, bisaba ubufatanye bw’inzego zinyuranye zaba iza Leta, abikorera, imiryango itari iya Leta n’abaturage muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa RWFA, Ngabonziza agira ati “Kugira ngo ibi bizagerweho, bisaba ubufatanye bw’inzego zinyuranye kandi abaturage bagakomeza gushishikarizwa gukoresha ubundi buryo bunyuranye harimo gazi cyane mu migi, biyogazi n’ibindi.”

Akomeza avuga ko abaturage batema cyane amashyamba ariko uko batema ibiti ugasanga si ko batera ibindi. Iyi ikaba impamvu ituma avuga ko hagati ya 83% na 85% bacanisha mu ngo zabo inkwi n’amakara, agasanga nka Leta hagomba gukorwa ibishoboka byose hakaboneka izindi ngufu zo gucanisha zitari izikomoka ku mashyamba.

Ngabonziza agira ati “Kugera kuri 42% ni igikorwa gikomeye gisaba ko gazi yahenduka kurusha amakara, mu cyaro abakoresha inkwi bagakoresha biyogazi cyangwa imbabura zisaba gucana bike nka Rondereza, Canarumwe, Canamake n’izindi kandi kwigisha bigakomeza gushyirwamo ingufu nk’uko REG ibikora kuri Tereviziyo na Radiyo”.

Avuga ko n’abandi bakomeza gukora ubushakashatsi n’ubuvumbuzi bw’ibindi byatuma ibiti bidakomeza gukoreshwa nk’uko bikoreshwa kuri ubu n’abaturage bagakomeza kwigishwa kutangiza amashyamba ndetse bagira umuco wo gutera ibiti cyane abana b’abanyeshuri bagatozwa gutera ibiti ku mashuri ndetse n’iwabo aho batuye.

Imbabura ya rondereza iri mu zikoresha amakara make

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.