Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

2017-2024: Inganda z’umuco zizatezwa imbere, zitange imirimo mishya 75.000

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 29-05-2019 saa 08:56:23
Dr. Nzabonimpa Jacques, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024) igamije kwihutisha ubukungu (National Strategy for Transformation, NST 1) iteganya ko kugira ngo ubukungu buzagerweho ku gipimo kifuzwa hazakorwa ibikorwa by’ingenzi birimo guhanga imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri 1.500.000. Ni muri uru rwego Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco RALC, yihaye intego yo kuzahanga imirimo 75.000 muri icyo gihe cy’imyaka irindwi.

Mu gikaniro kihariye n’Imvaho Nshya Dr. Nzabonimpa Jacques, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, avuga ko bazateza imbere inganda z’umuco zikabyazwa amafaranga. Yagize ati: “Iyo tuvuze inganda z’umuco ni ibintu byose bishamikiye ku muco ariko bifite kubyazwa amafaranga.”

Akomeza yungamo ati: “Muri ibyo rero harimo muzika, harimo sinema, harimo ubwanditsi, harimo ubugeni, harimo ubukorikori. Ni ikintu kinini twebwe dushinzwe gusigasira ibikirimo tugomba guteza imbere.”

Dr. Nzabonimpa avuga ko muri gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 RALC ijyanamo ibintu 3 by’ingenzi. Yagize ati: “Tujyanamo rwa rurimi rw’Ikinyarwanda tugomba gusigasira tukaruteza imbere byaba mu Rwanda no mu mahanga.” Aha, avuga ko hari byinshi birimo gukorwa birimo inkoranyamagambo, abana baba muri diaspora (mu mahanga) usanga ngo bavuga ko batewe ipfunwe no kuba batazi Ikinyarwanda, abo bari gukorerwa inyigisho bazajya biga mu buryo bw’iyakure (online).

Avuga ko kuri ubu bamaze gukora inyigishisho zigeze hafi kuri 12, ibitabo bakabyohereza kuri za ambasade ngo ku buryo abana bamaze gushobora kwishyira hamwe bashobora kubikurikirana bakanabyiga. Uretse ibi, ngo mu mwaka utaha bazabishyira kuri za ‘website’ ku buryo umuntu yajya abasha kubigeraho agatangira akiyigisha Ikinyarwanda.

Ati: “Usibye n’ibyo ng’ibyo hari ibintu bimwe na bimwe biri mu Kinyarwanda bigenda bikendera tuvuge nk’amazina y’inka, amahigi, amavumvu, ibyo byose tugerageza kureba abantu bakeya bakibisigaranye rimwe na rimwe tukabyandika, ibindi tukabishyira ku ma CD kugira ngo umwanya nuboneka nabyo tuzabishyire mu bitabo ariko ni uburyo bumwe na bumwe bwo kubisigasira.”

Byongeye kandi, ngo no ku banyarwanda basanzwe bakoresha Ikinyarwanda ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda bashyizeho ishuri ryo gufasha Abanyarwanda bagizweho n’ingaruka z’amateka bakaba bavuga Ikinyarwanda kivanze n’izindi ndimi.

Imiterere y’imirimo ishamikiye ku Kinyarwanda

Dr. Nzabonimpa avuga ko iyo mirimo ishamikiye ku Kinyarwanda habamo abantu basemura, aho bababumbira hamwe. Yagize ati: “Tubashyira hamwe. Turimo no kugira ngo bagire urugaga, tukabahugura kugira ngo banabikore neza, ku buryo rero turimo kuganira nabo tukanabafasha kuba batanga ibintu bifite ireme.”

Uretse ibyo bijyanye no guhindura mu ndimi ngo hari no kwigisha indimi. Ati: “Na byo ni inganda z’ururimi. Iyo tuvuze inganda z’ururimi hazamo abasemura, hakazamo abigisha ururimi, abandika inkoranyamagambo n’ibindi, ibyo byose ni byo turimo kugenda dushyiraho imbaraga kugeza ubu ngubu ku bijyanye n’ururimi rw’Ikinyarwanda.”

Umuco

Ni mu gihe ngo mu birebana n’umuco naho harimo gukorwa byinshi. Aha, Dr. Nzabonimpa yagize ati: “Icya mbere, twabanje kureba bano bahanzi, dusanga ntibari hamwe harimo akajagari. Ni muri ubwo buryo twabanje gutekereza gukora ihuriro rihuriyemo abahanzi bose b’Abanyarwanda ryitwa ‘Rwanda art council’. Tumaze iminsi turi kuyubaka kugeza ubu ngubu twahereye hasi duhera ku byo bita ingaga za ‘federation’ ariko ingaga nazo ziba zigizwe n’ibyo twita amahuriro ari zo za ‘unions’.

Avuga ko bahereye hasi bagafata amashyirahamwe atandukanye. Ati: “Nko muri muzika ukareba ugasanga hari abantu baririmba mu njyana tuvuge gakondo, abo ngabo tukabashyira hamwe bagakora icyo twita ihuriro rya muzika Nyarwanda gakondo.”

Ni nacyo kimwe ku bantu baririmba indirimbo zihimbaza Imana, abaririmba indirimbo mu njyana y’amahanga biyita ‘modern music’. Ati: “Abo ngabo nabo bishyize hamwe bafite ubayoboye, tumaze kubashyira hamwe bakora urugaga rwa muzika, ariko muri muzika si abo bonyine hari n’abatunganya indirimbo nabo bafite urugaga rwabo ruyobowe.”

Abareberera inyungu z’abahanzi nabo kugeza ubu bishyize hamwe bagira n’ubayobora. Ati: “Ibyo byose ni byo bikora rwa rugaga rwa muzika no muri sinema ni uko aba bakina bafite ihuriro ryabo, riyobowe, tukagenda tukajya no muri bano bashoramo amafaranga nabo bafite ubahagarariye.”

Abafata amashusho, abayobora filimi bakayiha umurongo nabo kuri ubu bafite ihuriro ryabo, bafite ubayoboye, gutyo gutyo kugeza ku bafata amashusho, abatunganya amajwi bakayahuza n’amashusho nabo bishyize hamwe. Ibi bishatse kuvuga ko bose bagiye bishyira hamwe hakurikijwe uko imirimo yabo igenda itandukana barema ihuriro.

Nyuma yo kwishyira hamwe bakitoramo ubuyobozi, abanditsi ni uko, hari abanditsi bandikira abana ibitabo by’abana bishyira hamwe, abandika amaroma, n’ibindi.

Ni cyo kimwe no mu bugeni, abantu bashushanya bishyira hamwe bakora ihuriro ryabo, abahanga mu guconga amabuye cyangwa guhanga ibiti nabo bishyira hamwe bakora ihuriro ryabo.

Abakora ibivuye mu ibumba nabo bishyize hamwe. Ni mu gihe Dr. Nzabonimpa avuga ko ihuriro ryabo ryari risanzwe ariko bifafite ubikurikirana ngo abe yabaha amahugurwa, abe yashobora no ku bajyana ku masoko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ayo mahuriro yose tumaze kuyashyira hamwe yubatse Rwanda ART Council ari yo Nama y’Igihugu y’abahanzi, ibyo byose tumaze kubishyira hamwe turareba dusanga ni imbaraga nini.”

Muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 RALC yatangiye guhanga imirimo

Nkuko Dr. Nzabonimpa abigarukaho muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 RALC yatangiye guhanga imirimo. Yagize ati: “Nk’ubu ngubu twebwe mu muco, muzi ko muri NST1 hahizwe guhangwa imirimo igera 1 500 000. Twebwe nko mu muco turareba tugasanga tuzahanga imirimo igera hafi ku bihumbi 75 ku buryo buri mwaka dufite imirimo duhanga.”

Akomeza agira ati “Nk’uno mwaka dufite imirimo igeze hafi ku bihumbi bitatu tumaze guhanga.”

Avuga ko bafite umushinga wiswe ‘Job creation’ ubuhanzi buhanga imirimo aho batanga itangazo abahanzi basanzwe bakora bamaze hejuru y’imyaka 2 bakabyitabira.

Asobanura impamvu bafata hejuru y’imyaka ibiri, agira ati: “Tuganira na RDB, tuganira na MINICOM koko bagiye baduha abantu babo, amasosiyete cyangwa ibigo by’ubucuruzi bifunguye mu mwaka ari 100 nyuma y’amezi atandatu batweretse ko hafi 80% na 90% afunga, noneho nyuma y’umwaka haba hasigaye nkeya, ubwo mu myaka 2 rero hasigaramo eshanu gusa.”

Avuga ko izo 5% ziba zisigaye arizo ziba zifite imbaraga ku buryo zo niziterwa inkunga zitanga umusaruro nk’urugero bari basanzwe bakoresha abantu 5 cyangwa 10 bafite kuva ku bantu batanu bakagera ku bantu 100.

Dr. Nzabonimpa avuga ko ibi ari ibintu batangiye kuko uno mwaka bakoze itangazo, imishinga itandukanye iritabira igera hafi mu mishinga 60. Iyo mishinga, ku bufatanye na MINICOM, RDB, MINIYOUTH, MINISPOC, UR, babahaye abantu b’impuguke mu icungamutungo aba ari bo bahitamo imishinga babonaga ishobora kuba koko yahanga imirimo.

Muri iyo 60 babonye havuyemo imishinga itandatu ikomeye. Muri iyo mishinga 6 bahamagara babandi bagerageza kuyerekana no kuyisobanura hakavamo imishinga ine ari nayo RALC ifata ikayitera inkunga.

Icyo gihe havuyemo imishinga 4 aho bateye inkunga imishinga 2 ya sinema n’indi 2 y’abadozi, kuko nabo bafite association yabo.

Aha atanga urugero rugira ruti: “Dufite ishyirahamwe ry’abantu bavuye ku rugerero b’i Rwamagana bari basanzwe ari abantu bakeya bakora ariko bafite ibikoresho bidahagije, icyo dukora rero turababwira ngo nitubafasha kubona ibikoresho muradufasha kongeramo umubare abantu bangana gutya muzajya muhemba umunsi ku munsi mu gihe kirenze imyaka 2 mukagirana kontaro yuko bahembwa ukwezi ku kwezi.”

Ngo ni muri urwo rwego babateye inkunga y’imashini zo kudoda nyuma nabo bagafata abana bavuye mu mihanda, abakobwa babyariye iwabo, abakora uburaya, bakabahugura mu gihe cy’amezi 6, bakabaha ya mashini bagahita batangira gukora kubera ko baba bamaze kubimenya, bakinjira muri rwa ruganda bafite imashini.

Dr. Nzabonimpa ati: “Dufite imishinga 2 nk’iyo ngiyo, umwe waduhaye abantu barenga 225 uwo w’i Rwamagana baguze imashini twongeramo abantu 225 hari n’undi mushinga ukorera muri Kigali ugakorera n’i Nyamasheke nawo waduhaye abandi bantu noneho dufata n’iyindi 2 ya sinema.”

Ibi ngo bizaha akazi urubyiruko kuko kuri ubu filimi 2 z’uruhererekane imwe iri mu Gifaransa indi mu Kinyarwanda zirimo gukoresha abantu hafi 450 barimo bakina kandi bahembwa buri kwezi.

Undi mushinga bafashe ni uw’abantu bacuruza amafilimi bigakorwa mu buryo butuma abahanzi babyo bunguka kuko RALC isanga iyo umuntu akoze filimi aba ashaka kugira ngo agaruze ya mafaranga yashoyemo, kugira ngo ayagarure rero ngo ni uko bica mu murongo nyawo wo gucuruza filimi.

Ibi bikaba byarashimishije abacuruza amafilimi ko babonye akazi gahoraho kemewe bagiye kujya bakorera mu mucyo kuko ubusanzwe bahoranaga amakimbirane na bany’iri ibihangano.

Kuba kandi sinema yarahawe agaciro Dr. Nzabonimpa asanga segiteri ya sinema igiye gutera imbere mu Rwanda kuko nkuko abisobanura ngo impamvu itateraga imbere ari uko abantu barimo gutinya gushyiramo amafaranga ariko kubera uwo mushinga watewe inkunga n’amabanki azatangira agemo. RALC ngo izakomeza gutera inkunga imishinga kugeza bageze kuri iyo mirimo biyemeje.

Dr. Nzabonimpa Jacques, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.