Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

2017-2018: Ingo ibihumbi 96 zitari muri Kigali zizahabwa amashanyarazi

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 13, 2017

Umuhuzabikorwa w’Umushinga ushinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu (EARP), ukorera mu Kigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), Umugwaneza Clementine, yatangaje ko ingo nshya ibihumbi 96 zo mu turere two hanze y’Umujyi wa Kigali zizahabwa amashanyarazi nk’uko biteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018.

Ingo ibihumbi 96 zo mu cyaro zizagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi kugera muri Kamena umwaka utaha

Umugwaneza avuga ko hari imishinga minini itandukanye iri kubakwa mu turere dutandukanye tw’igihugu yo gukwirakwiza amashyanyarazi mu baturage ihuriweho n’abaterankunga batandukanye barimo Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Leta y’u Bubiligi, Saudi Fund for Development n’abandi, ikaziyongeraho n’imishinga y’uturere yose ikazaha amashanyarazi abaturage bagera ku bihumbi 96.

Ati “Umuhigo wacu wose wo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose ni ukugera ku ngo zisaga ibihumbi 96, kugera mu kwezi kwa gatandatu 2018.”

Imwe muri iyo mishinga, harimo umushinga munini uri mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru turimo Gicumbi na Rulindo, mu Burengerazuba Nyabihu na Ngororero uterwa inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, hakaza umushinga munini uri mu turere twa Rusizi, Karongi na Nyamasheke ho mu ntara y’Uburengerazuba na wo uterwa inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Umugwaneza ati “Nk’iyo mishinga yonyine ibiri duterwamo inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere tuyitezeho ingo zizahabwa amashanyarazi zirenga ibihumbi 10.

Mu ntara y’Iburasirazuba, mu turere twa Ngoma, Kirehe, Rwamagana na Kayonza mu mirenge itandukanye y’utwo turere naho hari imishinga minini iterwa inkunga na Leta y’u Bubiligi. Iyi mishinga nayo yitezweho kuzageza umuriro w’amashanyarazi ku ngo nshya ibihumbi 5.

Hari kandi n’indi mishinga minini yo mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Gisagara na Nyanza iterwa inkunga na Saudi Fund for Development, ikaba yitezweho guha amashanyarazi ingo nshya zirenga ibihumbi 13.

Mugwaneza akomeza avuga ko usibye imishinga iterwa inkunga n’abaterankunga batandukanye iri muri mushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi wa EARP, hari n’indi mishinga itandukanye bakorana n’uturere mu ngengo y’imari yatwo yo gukwirakwiza amashanyarazi.

Ati “Dufitanye amasezerano atandukanye n’uturere dutandukanye, urebye ubu ni nka hafi ya twose; turi muri Gakenke, Burera, Musanze n’ahandi naho uyu mwaka uzarangira duhaye ingo nshya amashanyarazi zirenga ibihumbi 40.

Mu ngengo y’imari izakurikiraho harimo imishinga itandukanye, ahanini n’ubundi itewe inkunga na ba baterankunga ariko uko imyaka izagenda ijya imbere wenda hazaboneka n’abandi baterankunga bandi bashyashya biyongera kuri aba ng’aba.”

Iyi mishinga uko itandukanye yitezweho kuzongera igipimo cy’abagerwaho n’ingufu z’amashanyarazi n’akomoka ku mirasire y’izuba, kikava kuri 41.5% kiriho ubu kikagera kuri 48%.

MUTUNGIREHE SAMUEL