Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

2016/2017 abasaga 350 bahaniwe gukoresha abana imirimo ivunanye

Yanditswe na MUKAGAGIZI ROSE

Ku ya Feb 9, 2018

 Umukozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ushinzwe kurwanya no gukumira imirimo mibi ihabwa abana, Nzamwita Damien, avuga ko mu 2016/2017 abasaga 350 bahaniwe gukoresha abana imirimo ivunanye.

Benimana Diane, Umuhuzabikorwa w’Umushinga ukorera muri CVT, ashinzwe gukumira iyimukacyaro ry’abana

 

Nzamwita Damien aravuga ko hakomeje ubukangurambaga no gukora igenzura kugira ngo abakoresha abana imirimo ivunanye bakurikiranwe. Yavuze ko mu mwaka wa 2016/2017 abakoreshaga abana imirimo ivunanye basaga 350 bahanwe.

Nzamwita akaba avuga ko amategeko ateganya ko umukoresha wo mu bigo byanditse ukoresha abana cyangwa ugaragarwaho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo ivunanye, acibwa amande ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 na miliyoni.

Ni mu gihe umuryango ‘Children’s Voice Today’ (CVT) mu Rwanda usanga nubwo Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo  habungabungwe uburenganzira bw’umwana  ariko kugeza ubu  ngo haracyagaragara abana hirya no hino mu gihugu bagikora iyo mirimo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuhuzabikorwa w’Umushinga ukorera muri CVT, ushinzwe gukumira iyimukacyaro ry’abana, Benimana Diane, yavuze ko mu bugenzuzi bakora basanga mu ngo z’abantu abana bakora batarageza no ku myaka 15.

Yagize ati “Nyuma yo kwibaza impamvu abana bakomeza kugaragara mu mirimo ivunanye nubwo Leta yakoze ibishoboka byose, umuryango CVT ku bufatanye na ‘Save the Children’ biyemeje umusanzu wabo mu gufatanya na Leta mu rugamba rwo kurinda iyimuka ry’abana bava mu byaro bajyanwa mu migi gukora akazi ko mu rugo.”

Guhera mu mwaka wa 2015, uyu muryango CVT washyizeho gahunda y’ibikorwa bigamije gufasha abana bakora akazi ko mu rugo kugira ngo bagire uburenganzira nk’ubw’abandi bana.

Uyu muryango ukorana bya hafi n’inshuti z’umuryango ndetse n’itsinda ry’abana biyemeje guharanira uburenganzira bwa bagenzi babo ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Byiringiro Patience, ni umwe mu bana bagize itsinda rya CVT, avuga ko ababazwa n’abana bagenzi be bakoreshwa imirimo ivunanye bakavutswa uburenganzira bwabo bwo kwiga, ariko agashima amahirwe abana bahabwa yo kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe no kugira uruhare mu bibakorerwa kandi ijwi ryabo rikumvikana hagamijwe ko bagira impinduka mu buzima bwabo no ku muryango nyarwanda muri rusange.