2016-2017: U Rwanda rwakuye miliyari zisaga 25 mu bucuruzi na Singapore

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jun 15, 2018

Umuyobozi ushinzwe inganda mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Kamanzi Geoffrey, yatangarije Imvaho Nshya ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Singapore mu mwaka wa 2016 kugeza mu 2017, bungana na miliyoni 30 z’amadolari y’Amerika, asaga miliyari 25 z’amafaranga y’u Rwanda, aturutse ku bucuruzi.

Ku ruhande rw’iburyo ni bamwe mu bagize itsinda ry’abashoramari bo muri Singapore basuye bagenzi babo mu Rwanda, bareba aho bashora imari (Foro Samuel M)

Yabitangaje ejo hashize tariki ya 14 Kamena 2018 ubwo bamwe mu bikorera bo mu rugaga rw’Abikorera PSF bakiraga bagenzi babo baturutse mu gihugu cya Singapore giherereye ku mugabane w’Aziya, baje kwiga uko bakwagurira ishoramari ryabo mu Rwanda.

Kamanzi yasobanuye ko usibye ubwo bucuruzi bungana gutyo, mu myaka ibiri ishize ibicuruzwa byoherejwe muri Singapore byazanye mu Rwanda amadovize arenga miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika.

Ati “Mu myaka ibiri gusa tumaze gukura amafaranga agera kuri miliyoni makumyabiri n’ibihumbi ijana na cumi na bitanu by’amadolari y’Amerika (20 115 000) muri Singapore, byumvikane ko hari ibicuruzwa byacu bijyayo. Ibicuruzwa bijyayo cyane ni amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi.

Dufite kompanyi 11 z’abo muri Singapore zimaze kuza gushora imari mu Rwanda, muri zo 9 zamaze gushingwa, ziri mu nzira zo kwiyandikisha, ziri mu makompanyi y’ibikoresho, ibiva ku buhinzi, ikoranabuhanga ndetse no mu rwego rw’uburezi”.

Yakomeje avuga ko kuva mu 2016 kugeza ubu, mu Rwanda hamaze kuza abashyitsi 352 bo muri Singapore.

Nk’urugaga rureberera abikorera bo mu Rwanda, yasabye abacuruzi n’abashoramari n’abatanga serivisi kwegera abashoramari bagenzi babo, bakamenyana mu buryo bwo kwagura ubucuruzi bwabo.

Ati “Icyo dusaba abanyenganda bacu ni ukugira ngo baze bahure na bo, cyane cyane dufashe urugero nk’aba bo muri Singapore; murabizi ko igihugu cyacu gifite byinshi byo kwigira ku bandi nk’aba badutanze mu iterambere. Ni igihugu gito, gituwe n’abaturage miliyoni 5.6 ariko urwego bagezeho rwo gutera imbere ni runini.

Tubasaba kugira ngo baze bahure n’aba bashoramari, bumve icyo bakorana. Bashobora guhagararira inganda z’aba bashoramari mu gihugu cyacu, abacu bashobora gutwarayo ibicuruzwa byabo hanze, hari abashobora kubungukiraho ubumenyi n’ubunararibonye mu buryo bwo gukora akazi kabo”.

Uhagarariye itsinda ry’abo bashoramari bo muri Singapore bagera kuri 20, Eugene Wong Hin Sun, yavuze ko baje baturutse mu gihugu cya Kenya mu rugendo barimo rwo kwiga uko bakwagurira ishoramari ku mugabane w’Afurika.

Yakomeje avuga ko bashaka kwagura igihugu cyabo bakora ubucuruzi, kandi kubera ubucuti u Rwanda rufitanye n’icyo gihugu bahisemo kuza mu Rwanda kandi na Minisitiri w’Intebe wungirije wabo Tharman Shanmugaratnam ari mu Rwanda aho ari kugirana biganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Munyeshyaka Vincent n’abandi.

 

Abashoramari n’abanyenganda bo mu Rwanda baganiriye na bagenzi babo bo muri Singapore, bagaragarijwe ko ufite ibicuruzwa ashaka kohereza muri icyo gihugu anyura mu nzira z’ikoranabuhanga akiyandikisha, ibicuruzwa bye bikazasuzumwa ko byujuje ubuziranenge bikabona kwemererwa.