Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Tour du Rwanda 2019: Kudus yegukanye intera ya kabiri anafata umwanya mbere ku rutonde rusange

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Feb 25, 2019

Kigali-Huye (120,5 km)

1. Merhawi Kudus 03h02’17”
2. Kasperkiewicz Przemyslaw 03h02’19”
3. Girmay Hailu Biniam 03h02’19”
4. Areruya Joseph 03h02’19”
5. Contreras Rodrigo 03h02’19”

Urutonde rusange (232,3 km)
1. Merhawi Kudus 05h43’49”
2. Kasperkiewicz Przemyslaw 05h43’51”
3. Areruya Joseph 05h43’51”
4. Guglielmi Simon 05h43’51”
5. Fedeli Alessandro 05h43’51”

Imyanya Abanyarwanda bariho
10. Mugisha Samuel
13. Ndayisenga Valens
17. Munyaneza Didier
29. Manizabayo Eric
37. Byukusenge Patrick
44. Hakiruwizeye Samuel
50. Uwizeye Jean Claude
51. Ruberwa Jean
64. Mugisha Moise
65. Nsengimana Jean Bosco
73. Uwizeyimana Bonaventure

Tariki 26-02-2019
Huye-Rubavu (213,1 km)

Merhawi Kudus  ukomoka  muri Eritrea akaba akinira ikipe ya Astana yo muri Kazakhstan ni we wegukanye intera ya kabiri  ya Tour du Rwanda 2019 ahita anafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange  umwanya wari ufitwe na  Fedeli Alessandro ukomoka mu Butaliyani akaba akinira ikipe ya Delko Marseille mu Bufaransa wari wegukanye intera ya mbere.

Iyi ntera ya kabiri ya kilometero 120,5   yavaga Kigali igasorezwa  Huye, Merhawi Kudus   yayegukanye akoresheje  amasaha 3, iminota 02 n’amasegonda 17 akaba yarakurikiwe n’abakinnyi bagera kuri 27 barimo   Kasperkiewicz Przemyslaw  ukomoka muri Pologne akaba akinira Delko Marseille , Girmay Hailu Biniam (Eritrea), Areruya Joseph (Rwanda), Contreras Rodrigo (Colombia) bose bakoresheje amasaha 3, iminota 02 n’amasegonda 19. Uwari wegukanye intera ya mbere, Fedeli Alessandro yasoje ku mwanya wa 12.

Merhawi Kudus wegukanye intera ya Kigali-Huye agahita anafata umwanya wa mbere ku rutonde rusange

Nyuma yo kwegukana iyi ntera agashyiramo ikinyuranyo k’amasegonda abiri, Merhawi Kudus waherukaga kwitabira   Tour du Rwanda 2012  yahise afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange aho  mu bilometero 232,3 amaze gukoresha amasaha  5, iminota 43 n’amasegonda 49 , abakinnyi bagera kuri 23 bamukurikiye barimo  Kasperkiewicz Przemyslaw , Areruya Joseph , Guglielmi Simon, Fedeli Alessandro bamaze gukoresha amasaha 5, iminota 43 n’amasegonda 51.

Merhawi Kudus   ubu ufite imyaka 25 y’amavuko akaba  ari umwaka we wa mbere arimo gukina mu ikipe  ya Astana yatangaje byamushimishije kwegukana iyi ntera  ndetse no gufata umwanya wa mbere nyuma y’aho mu ntera ibanza yari yakoze impanuka  ubwo bajya gusoza.

Ati “Ni ibyishimo kongera gutsindira hano nyuma y’imyaka 7 ubwo nabwo negukagana intera. Iyi nsinzi ni ingenzi kuri nge kuko iyi ni ikipe nshya kandi  ifite abakinnyi bakomeye, nange rero ngomba  kwiha intego yo  gutsinda”.

Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017 ubu akaba akinira Delko Marseille yatangaje ko isiganwa ritari ryoroshye  kuko hari abagiye kare  bashyiramo iminota 5 bisaba ko amakipe akora cyane kugira ngo agabanye ibi bihe kandi ko ikipe ye ariyo yakoze cyane.

Kuko bari bafite umukinnyi uyoboye bifuzaga ko bagerana ku murongo  n’umukinnyi wegukana intera kandi ni byagenze kuko atabashyizemo ibihe byinshi. Akomeza avuga ko n’ubwo bigoye bashobora kwisubiza umwanya wa mbere.

Kudus yihariye n’ibihembo

Uretse guhembwa nk’uwegukanye intera ndetse n’uyuboye urutonde rusange, Kudus ni we wahawe igihembo  cy’umukinnyi witwaye neza ukomoka muri Afurika.

Ubwo Merhawi Kudus yahabwaga igihembo nk’uwegukanye intera ya kabiri ya Tour du Rwanda 2019

Mu bandi bahawe ibihembo hari Pablo Torres ukinira Interpro Cycling Academy  warushije abandi ahazamuka, Rugg Timothy watanze abandi ahari igihembo cya SP, Areruya Joseph ahabwa igihembo cy’umukinnyi warushije abandi akiri muto ndetse n’icy’umunyarwanda witwaye neza.

Quemeneur Perrig ukinira ikipe ya Direct Energie yo mu Bufaransa  niwe wahawe igihembo cy’umukinnyi  wahatanye kurusha abandi gitangwa na Rwanda Tea.

Quemeneur Perrig ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa ubwo yahabwaga igihembo cy’umukinnyi wahatanye kurusha abandi gitangwa na Rwanda Tea

Quemeneur Perrig yawe n’icyayi cyo kunywa

Muri rusange ikipe ya Astana ni yo iyoboye  nyuma y’intera ya kabiri ikaba yambuye uyu mwanya ikipe ya Delko Marseille.

Ikipe  ya Astana ubu iri ku mwanya wa mbere nyuma y’intera ya kabiri

Nyuma y’intera ya 2, abakinnyi 76 ni bo basigaye mu irushanwa nyuma y’aho  Zang Ondoa Jacques  ukonoka muri  Cameroun yavuyemo kuko yaje igihe cyagenwe cyarenze naho  Kipkemboi Salim  wo muri Kenya  we akora impanuka.

Hagiye gukinwa intera ndende ya mbere  mateka ya Tour du Rwanda

Ejo tariki  26 Gashyantare 2019 hazakinwa intera ya 3  aho abasiganwa bazahaguruka i Huye  berekeza i Rubavu banyuze i Muhanga na Ngororero ahareshya na kilometero 213,1. Iyi akaba ari yo ntera ndende  mu mateka ya Tour du Rwanda kuva muri 2009.

Abakinnyi ubwo bari ku murongo bitegura gutangira intera ya kabiri ya Tour du Rwanda 2019 ( Kigali-Huye)

Abakinnyi n’abandi bose babishaka, Rwanda Tea ibategurira icyayi mu gitondo